Bidasubirwaho u Rwanda rwakuwe mu mikino nyafurika ya Volleyball mu bagore | UMUSEKE

Bidasubirwaho u Rwanda rwakuwe mu mikino nyafurika ya Volleyball mu bagore

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ikipe y’abagore y’u Rwnda ya Volleyball yakuwe mu irushanwa nyafurika rya Volleyball mu bagore ryaberaga muri Kigali Arena, ni nyuma y’uko rurezwe gukinisha abakinnyi bane b’abanyamahanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

U Rwanda rwarezwe gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brazil bitemewe n’amategeko.

Nk’uko byemejwe na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, irushanwa nyafurika rya VolleyBall mu bagore ryaberaga muri  Kigali Arena rirakomeza ariko inshingano zikaba zakuwe mu maboko y’Ishyirahamwe ry’umukino wa VolleyBall mu Rwanda zifatwa na Minisiteri ya Siporo.

Ibi bije nyuma y’uko amakosa yashinjijwe Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, irushanwa rirakomeza ariko ritarimo ikipe y’u Rwanda mu gihe hakomeje gukorwa iperereza kuri ibi birego.

Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball mu bagore yarezwe n’iya Senegal kuba yaba ikinisha abakinnyi bane bakomoka mu gihugu cya Brazil aho bakinishijwe mu buryo butemewe, aho Senegal yasabaga ko umukino uhagarika igahabwa amanota.

Abo bakinnyi ni Mariana Da Silva, Moreira Bianca Gomes, Aline Sipweira na Apolinario Caroline Tatiana.

U Rwanda rusezerewe rudatsinzwe umukino n’umwe, aho rwatsinze amakipe arimo nka Marocco, aho rwari rwamaze kubona itike ya ½.

Irushanwa nyafurika rya Volleyball rikaza kuba rikomeza kuri iki Cyumweru ari nabwo rigomba gusozwa. Uko imikino irakinwa muri kimwe cya kabiri ku saa 10:00am Kenya irakina na Morocco, saa sita 12:00 Cameroon icakirane na Nigeria. Finali iteganyijwe ku isaha ya saa mbili (20:00pm) z’umugoroba.

Ni mu gihe saa sita z’amanywa Senegal ihura RDC, saa munani (14:00pm)Tunisia icakirana n’iiba yavuye hagati ya Senegal na RDC, ku mugoroba saa kumi n’ebyiri (6:00pm)hakaza kuba hahatanirwa umudarin wa Bronze.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Niba ariko bimeze, abapanze ababa bakinnyi bakomoka muri BRESIL, ariko ntibakurikize amategeko baba bayazi cg batayazi bahemukiye abanyarwanda. Batubujije ibyishimo. Baradusebeje. Ni agahinda ku muntu wese ukunda igihugu cye. Ni agahinda ni igihombo urebye ukuntu IGIHUGU kitanga kugirango twiheshe agaciro, kugirango dutere intambwe, ariko bikarangira byose bibaye zero; FOOT IRANZE, BASKET IRANZE, VOLLEY nayo ABAHUNGU n’ABAKOBWA biranze. Amagare twageragezaga urwego agezemo ruraturenze. Mbese muri sport biravuze ngo mureke dutekereze neza icyakorwa. Ariko, ku ikipe ya Volley y’aba bakobwa, hari icyo nshima. Igitekerezo ubwacyo cyo kuzana abanyabresil kazi sikibi rwose. Ibi ndabivuga kuko hari ababinenze. Wapi; ni sawa. Tubagumane, bakomeze bitoze hamwe n’abagenzi babo mu ikipe y’igihugu, dutegurane uburakari amarushanwa y’umwaka utaha. Ibuye ryagaragaye. Nubwo iri ryo ryadushegeshe. TWIHANGANE. Kandi twirinde gufata ibyemezo bya dusubiza inyuma.Ngo amarira y’umugabo atemba ajya mu nda. TWARI TWATITIJE ABAKEBA B’IBIHE BYOSE. Ariyo mpamvu bahisemo kujya guhangana mu by’amategeko, NIBA RERO HARI AMAKOSA KOKO TWAKOZE, NTIBIZONGERE kandi kuri discipline zose.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *