Bill Gates aricuza imikorere ya bouton “Ctrl+Alt+Del” zibangamira abantu – UMUSEKE

Bill Gates aricuza imikorere ya bouton “Ctrl+Alt+Del” zibangamira abantu

Bill Gates nyiri Microsoft Corporation ikora software za mudasobwa aricuza ku mikorere ya za ‘bouton’; “ctrl+alt+delete” zifasha abantu gufata inzira y’ubusamo mu gihe bakoresha mudaasobwa zabo ku bakoresha Windows.

Bill Gate avuga ko imikoreshereze y'izi boutons hari ibyo yimye abakoresha mudasobwa

Bill Gate avuga ko imikoreshereze y’izi boutons hari ibyo yimye benshi bakoresha mudasobwa

We avuga ko bashobora kugira bouton imwe ikora ibi aho kugira ngo umuntu arinde gukanda bouton eshatu icya rimwe kuko ngo hari n’abafite ubumuga bumwe na bumwe binagora.

Ati “Twashoboraga kugira bouton imwe yonyine aho kuba eshatu, ariko uruganda IBM ntirwashatse kuduha iyo bouton imwe.”

Bill Gates yatangaje ibi muri Bloomberg Global Business Forum kuwa gatatu muri kaminuza ya Harvard, US.

Imikoreshereze y’izi boutons icya rimwe igoranye ngo yatumye abantu benshi bakoresha Windows batamenya uko bagera kuri ziriya service za mudasobwa mu buryo bwihuse kandi bworoshye.

Kuri Apple biroroshye
Ziriya boutons eshatu kuri mudasobwa ya Windows zikandiwe rimwe zigufasha ibintu byinshi birimo gufunga imashini, gufunga ikintu runaka ku mashini, guhindura aho wakoreraga, kureba imikorere y’imashini n’ibindi….( Lock, Switch user, Sign out, change Password, Task manager)

Kuri mudasobwa za “Apple” ho ukanda bouton imwe ishinzwe kuguha ziriya service zindi ku mashini yawe.

Mu 2013 Bill Gates nabwo yanenze uruganda rwa IBM rubafasha guhuza software zabo n’ibigize imashini ‘hardware’ kuri iki kibazo.

Abakoresha mudasoba batari bacye ntibamenya akamaro kazo iyo zikoresherejwe rimwe

Abakoresha mudasoba batari bacye ntibamenya akamaro kazo iyo zikoresherejwe rimwe

CNN

Daddy SADIKI RUBANGURA

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017