Bimwe mu byo Perezida Ndayishimiye yabwiye Perezida Sahle-Work Zewde wa Ethiopia | UMUSEKE

Bimwe mu byo Perezida Ndayishimiye yabwiye Perezida Sahle-Work Zewde wa Ethiopia

Kuri uyu wa Gatatu Perezida wa Ethiopia, Mme Sahle-Work Zewde arasoza uruzinduko rw’iminsi ibiri yatangiye mu Burundi ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri, mu ijambo riri kuri paji eshatu Perezida w’u Burundi yashimye cyene uru ruzinduko avuga ko rushimangira umubano w’igihe kirekire Ethiopia ifitanye n’u Burundi.

Perezida Evariste Ndayishimiye n’Umugore we Angeline Ndayubaha bakira Mme Sahle-Work Zewde Perezida wa Ethiopia

Mme Sahle-Work Zewde yakiriwe na Perezida Evariste Ndayishimiye ubwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege kitiriwe Melchior Ndadaye ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 09 Gashyantare 2021.

Mu kiganiro kigufi n’itangazamakuru, Mme Sahle-Work Zewde yagize ati “Nishimiye gusura u Burundi nka Perezida wa Ethiopia, niteguye gukora ngo dukomeze umubano hagati y’u Burundi na Ethiopia.”

Yavuze ko ibihugu byombi bimaze igihe bibana ariko uyu munsi “naje ngo tuganire ibice twagiranamo imikoranire.”

Perezida Ndayishimiye yahaye ikaze mugenzi we wa Ethiopia, avuga ko amushimira kuba mu bihe bigoranye isi irimo bijyanye n’icyorezo cya Covid-19 kuba yahisemo gusura u Burundi.

Uretse kumuratira ingoma nk’umwe mu mico yihariye y’Abarundi, Perezida Ndayishimiye yabwiye Mme Sahle-Work Zewde nk’igihugu cyashyize imbere Imana, yishimira kwakira Perezida wa Ethiopia igihugu kivugwa cyane muri Bibiliya by’umwihariko aho ivuga umubano wihariye Umwamikazi wa Ethiopia, Saba yagiranye n’Umwami Salomon, wa Israël.

Mme Sahle-Work Zewde Perezida wa Ethiopia na Perezida Evariste Ndayishimiye wamwakiriye ku kibuga cy’indege cya Bujumbura

Yashimye uko Ethiopia yabaye igihugu kitagezemo ubukoloni, nk’uko bivugwa mu mateka ya Africa ajyanye n’ubukoloni.

Ndayishimiye avuga ko urugendo rwa Perezida wa Ethiopia ari ikimenyetso gikomeye kuko rukozwe nyuma y’igihe gito icyo gihugu kivuye mu matora yashyizeho ubuyobozi bushya.

Yavuze ko igihugu cye cyashyize imbere gahunda yo kwihaza mu biribwa ku baturage bacyo mbere na mbere nyuma bakazasagurira isoko. Yavuze ko bashyize imbere kandi gushyiraho uburyo bwo gukurura abashoramari.

Yagize ati “Ethiopia ni ntangarugero mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, ubunararibonye bwanyu bumaze igihe kirenga imyaka 50 ni ishema kuri Africa. Kubera iyo mpamvu, u Burundi bufite byinshi bwakwigiraho mu bijyanye n’ubwikorezi bw’indege no mu bindi bikorwa.”

Mu bindi yabwiye Perezida wa Ethiopia ni uko u Burundi nyuma yo guhura n’ibibazo bya politiki byabayeho muri 2015, hari amahanga yagendeye ku bivugwa ashyigikira abasenyaga ibikorwa remezo, ariko ngo icyo gihe cyose mu rugamba rwa dipolomasi igihugu cya Ethiopia cyabanye n’u Burundi.

Yavuze ko igihugu cye kitazashyigikira imitwe ishaka gucamo ibice Ethiopia, ababiba iterabwoba n’ibindi bikorwa bibi.

Ethiopia n’u Burundi nubwo bitegeranye cyane, bifite ibyabihuza. Ingabo z’u Burundi zicunga amahoro muri Somalia igihugu kegeranye na Ethiopia.

Amazi y’Uruzi rwa Nile afite isoko muri aka gace k’Ibiyaga Bigari n’u Burundi burimo, amaze igihe yarabaye isibaniro hagati ya Ethiopia, Sudan na Misiri nyuma y’uko Ethiopia yubatse urugomero runini rw’amashanyarazi kuri ruriya ruzi rwitwa Grand Ethiopian Renaissance Dam.

Uyu mushinga w’urugomero watangiye muri 2010, ibihugu byegeranye na Ethiopia cyane Misiri bigaragaza impungenge ko ruzagabanya amazi ya Nile bikagira ingaruka zikomeye ku musaruro w’ubuhinzi bushingiye ku kuhira.

Abasirikare Bakuru mu ngabo z’u Burundi bahaye icyubahiro Perezida wa Ethiopia

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Abegereye umufasha w’umukuru w igihugu cy Uburundi bamwigishe kwambara bijyanye n aho agiye ni ukuvuga bijyanye na events.
    Simvuze koyambara nabi oya!ariko ntaho biba bihuriye ni igikorwa agiyemo

  • Ahubwo umuntu wavuze ku bijyanye n’imyambarire ya Président w’uburundi areba kure rwose abamwegereye bamukosore, n’akamaramaza!!!

  • Muve mu matiku mwibaze impamvu atanyuze mu Rwanda kandi twese turi isoko ya Nili?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *