(VIDEO) Bishimiye ko saa tatu yasubijweho, Polisi iti: ‘ku bihano ni kwa kundi’ – UMUSEKE
  • 28/09/2020 11:39 41

(VIDEO) Bishimiye ko saa tatu yasubijweho, Polisi iti: ‘ku bihano ni kwa kundi’

Abaturage baganiriye n’UMUSEKE kuri uyu wa Gatanu taliki 11 Nzeri, 2020 bavuga ko bishimiye ko Inama y’Abaminisitiri yasubijeho isaha ya saa tatu z’ijoro kuba abantu bari mu ngo. Abacuruzi biruhukije ariko Polisi ibibutsa ko ibihano by’abarengeje saa tatu bizaguma nk’uko ‘byari bimeze saa moya.’

Abaganiriye n’UMUSEKE biganjemo abacuruzi bacuruza ibyo kurya, amarangi, imiti muri pharmacie.

Bavuga ko isaha ya saa moya yari nziza mu byo kurinda ko abantu bahura ari benshi kandi hakiri kare, ariko byabangamaga mu bucuruzi kuko byasabaga ko batangira gukinga amaduka yabo kare.

Bavuga ko nta muntu bahaga serivisi nyuma ya saa kumi n’imwe n’igice (5h30pm) banga ko yaza gutuma bakererwa gukinga bityo kubona imodoka cyangwa moto ibageza mu ngo zabo ku isaha yagennye bikabagora.

Kamusiime Jeannette akorera mu Murenge wa Kicukiro. Yagize ati: “Ntabwo twacuruzaga dutuje. Iyo nyuma ya saa sita yageraga nta kindi twatekerezaga uretse saa moya. Ibyo kandi byagendanaga no gutinya ko amasaha yaza kudufata bakaturaza kuri stade cyangwa ahandi. Kuba saa tatu igarutse, biradufasha mu gucuruza ariko nanone tuzajya duteganya iminota ihagije isaha igere turi mu ngo zacu.”

Kamusiime Jeanette acururiza Kicukiro. Avuga ko bazakora ibishoboka bakubahiriza isaha ya saa tatu z’ijoro bakaba bari mu rugo

Mugenzi we bakorana witwa Monday Karyango na we avuga ko icyaba kiza kurushaho ari uko abantu bakubahiriza ingamba zirimo no gutaha bakagera mungo zabo ku isaha yemejwe aho kwishimira ko bazacuruza igihe kirekire gusa.

Franҫois Niyonzima na we ni umucuruzi ukorera muri Kicukiro. We avuga ko isaha ya saa moya z’ijoro (7h00pm) yari ifite akamaro ko gufasha abantu kugera mu ngo zabo bakaruhuka kare kandi bakita ku bana n’abo bashakanye.

Ati: “Ntabwo navuga ko saa moya yari ibangamye cyane kuko n’ubwo tutacuruzaga nk’uko bigenda iyo gahunda ari saa tatu z’ijoro, ariko yatumaga tugera mu ngo kare, tugakina n’abana. Erega na bo baba badushaka!”

Ku rundi ruhande ariko na we yemeza ko saa tatu z’ijoro izafasha mu gucuruza.

Franҫois Niyonzima

 

Polisi isaba abantu ‘kurya bari menge’

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yabwiye UMUSEKE ko n’ubwo isaha yo kuba abantu bari mu ngo zabo yongerewe ikaba saa tatu(9h00pm) abantu batagomba kwirara.

CP Kabera ati: “ Abaturage bubahirize isaha yashyizweho, birinde kwirara ngo amasaha yongerewe kandi rwose bajye bataha kare bibarinde umuvuduko utuma bakora impanuka. Ku byerekeye ibihano rero ndabamenyesha ko bikiri kwa kundi nta cyahindutse. Abanyarwanda babyumve ko ari uko bimeze.”

Mu kiganiro kihariye aherutse guha UMUSEKE, CP Kabera yavuze ko imwe mu mpamvu ituma abantu batubahiriza isha yo kugera mu rugo ari ‘ubuteganye buke.’

Ubu buteganye buke ngo buterwa no kudashyira ibintu ku murongo hakiri kare k’uburyo isaha yagenwe n’inzego z’ubuzima yo kuba abantu bari mu rugo itaza kubasanga mu nzira.

Kuva gahunda y’umukwabo yatangira, nta munsi n’umwe Polisi irara idafashe abantu batubahirije amasaha yo kuba mu ngo zabo.

Karyango Monday
Mark Gumisiriza ucuruza imiti ivura abantu

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Buri wese n’ikimubabaje koko! Abaturage bararira ko no gushaka imibereho bitagikunda kubera gufunga byose biruka amasigamana bataha, uyu wa polisi we ati ndabibutsa ibihano, ni kwakundi…..!!!!!

  • Jye mbona mu Rwanda hari inzego eshatu zigenga mu mikorere yazo muri ibi bihe bya coronavirus: RDF, Polisi y’u Rwanda, n’Ubuyobozi bw’umugi wa Kigali.

  • Banafungure amasoko afunze n’insengero. Ariko ubu Leta izi umubare w’abakozi b’amadini batakaje ko hafi ya yose yabahagaritse? Ntibatangaga imisoro se?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *