Bite muri Fashion: Happy umurika imideri aritegura kwibaruka, Miss Naomie yamamaje imyenda,… | | UMUSEKE
  • 14/08/2020 8:59 51

Bite muri Fashion: Happy umurika imideri aritegura kwibaruka, Miss Naomie yamamaje imyenda,…

Muri fashion hari kuvugwa amakuru atandukanye, reka turebe amwe muri yo akomeye arimo kuba uru ruganda rugiye kubona umwuzukuru kuko Umurerwa Happy umurika imideri yitegura kubyara.

Umurerwa Happy umurika imideri aritegura kwibaruka

Inzu y’imideri ya Tanga Designs yashinzwe na Niyitanga Olivier, yashyize hanze imideri mishya irimo iyambarwa cyane n’igitsinagore.

Ni imideri yamamazwa na Nyampinga w’u Rwanda 2020, Naomie Ishimwe n’itsinda ry’abamurika imideri rizwi nka Mackenzies.

Iriya mideri  igizwe cyane n’ipantalon n’ikote ryayo kandi ikaba ishobora kwambarwa n’umuntu agiye mu birori nk’ubukwe.

Iyi mideri kandi iri kwambarwa cyane n’abakobwa bajya gusezerana n’abo biyemeje kubana mu mategeko.

Andi makuru ni ay’Umunyarwandakazi Umurerwa Jacqueline Happy usanzwe amurika imideri muri Africa y’Epfo witegura kwibaruka.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yatangaje ko yishimiye kuba agiye kwibaruka.

Happy Umurerwa yagiye amurika imideri mu bihugu bitandukanye birimo Africa y’Epfo, Canada no muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Ibigo byinshi bishakira amasoko mpuzamahanga abamurika imideri mu bijyanye no kumurika imideri birimo icya Fusion Models, Next Models Toronto n’ibindi byakoranye na Happy.

Uyu munyarwandakazi ugiye guha umwuzukuru uruganda rw’imideri, yashyizwe mu bitabo by’ubwiza n’imideri  bikomeye birimo icya Elle, GQ, Glamour na Marie Claire.

Na none kandi muri Fashion haravugwa Inzu y’imideri ya Uzi Collections yatangaje ko bari mu minsi bizihizamo imyaka itanu ishize batangije inzu y’imideri.

Iyi nzu y’imideri yashinzwe n’abakobwa babiri, Remera Natalie na Rwema Laurene muri 2015 bombi bakaba bibumbiye mu itsinda rimwe ry’abamurika imideri mu Rwanda rizwi nka Collective Rw ririmo n’abandi bahanga imideri bamaze kubaka izina mu Rwanda.

Uzi Collections basanzwe bakora imideri inyuranye yambarwa n’abagabo, abore ndetse n’abana.

AMAFOTO

Happy ni umuhanga mu kumurika imideri
Yamuritse imideri mu birori bitandukanye
Nyaminga w’u Rwanda 2020 Naomie Ishimwe ari mubamamaza imyenda yakozwe na Tanga Designs
Abamurika imideri bo muri Mackenzies bari kwamamaza imyenda yakozwe na Tanga Designs
Undi mwenda wakozwe na Tanga Designs
Umwe mu bamurika imideri ba Mackenzies bari kwamamaza imyenda yakozwe na Tanga Designs

 

Inyubako Uzi Collections bakoreramo
Ubwo batangiraga muri 2015 ni iyi nyubako Uzi Collections bahereyemo

 

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *