Bizimana wari ku rutonde rumwe na Kabuga Felisiyani mu bashakishwa yapfuye mu 2000 | | UMUSEKE
  • 05/08/2020 10:15 16

Bizimana wari ku rutonde rumwe na Kabuga Felisiyani mu bashakishwa yapfuye mu 2000

Itangazo ry’Urwego rwasimbuye Urukiko Mpanabyaha rwa Arusha, (International Residual Mechanism for Criminal Tribunals, IRMCT) rivuga ko Umushinjacyaha warwo yemeje urupfu rwa Augustin Bizimana, umwe mu bari abayobozi bo hejuru bakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibizamini bya ADN n’andi makuru yavuye mu iperereza ngo bigaragaza ko Bizimana Augustin yapfirye i Pointe Noire muri Congo Brazzaville muri Kanama 2000

Uyu mwanzuro waturutse ku bisubizo byagaragaje ko umuntu ushyinguye mu mva iri i Pointe Noire muri Congo Brazzaville ari uriya Bizimana.

Yari Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma y’Abatabazi yasimbuye irima rya Leta ya Habyarimana.

Urukiko Mpuazamahanga Mpanabyaha rwa Arusha rwamushyiriyeho impapuro zimuta muri yombi mu 1998.

Yari akurikiranyweho ibyaha 13 birimo ubufatanyacyaha muri Jenoside, gutsemba, ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu, iyicarubozo, n’ibindi byaha bitesha agaciro umuntu byose bifitanye isano n’amabi yabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu bindi yari akurikiranyweho harimo uruhare mu iyicwa rya Mme Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe, n’abasirikare 10 b’Ababiligi, n’imfu ry’abasivile b’Abatutsi biciwe muri Gisenyi, Ruhengeri, Butare, Kibuye na Cyangugu.

Kwemeza urupfu rwa Bizimana byaturutse ku iperereza ryimbitse rimaze igihe rikorwa n’Ibiro by’Umushinjacyaha wa IRMCT rishingiye ku ikoranabuhanga n’ikusanyamakuru ku kibuga aho ibintu bibera ryakozwe ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’u Rwanda, Leta ya Congo, Ubuholande na Leta zunze ubumwe za America.

Umwaka ushize Umushinjacyaha wa IRMCT yakoresheje ipima ry’inyangingo DNA ku muburi w’umuntu wasanzwe mu mva iri i Pointe Noire, muri Congo Brazzaville.

Amakuru y’Iperereza bayagereranyije n’ibyavuye muri DNA byari byabanje kugaragaza ko uriya mubiri ari uw’undi muntu.

Nyuma Umushinjacyaha yakomeje gukusanya amakuru anabaza uko Bizimana yapfuye. Kuri uyu wa gatanu tariki 22 Gicurasi, bidasubirwaho Ibiro by’Umushinjacyaha byemeje ko Augustin Bizimana yapfuye.

Bivugwa ko yapfuye muri Kanama 2000 i Pointe Noire.

Nyuma y’ifatwa rya Kabuga, n’urupfu rwa Augustin Bizimana abandi bantu batanu barashakishwa uruhindu, Protais Mpiranya, wayoboraga Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu, Fulgence Kayishema, Phénéas Munyarugarama, Aloys Ndimbati, Ryandikayo na Charles Sikubwabo.

IRMCT isaba amahanga cyane Ibihugu binyamuryango bya UN kongera ubufatanye kugira ngo bariya bantu bagezwe imbere y’Ubutabera.

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *