Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatanu aho urubyiruko rugizwe rurinda umutekano w’abantu bakomeye n’ibyamamare ruri mu itsinda “BKGL” (bakunda kubita ‘bouncers’) ryatanze inkunga y’amafaranga miliyoni 1,8 ku bahoze ari abasirikare bamugariye ku rugamba bo mu kagari ka Nyarugunga mu karere ka Kicukiro.

Itsinda ‘BKGL’ n’abayobozi muri Ministeri y’Ingabo na Komisiyo yo gusezerera abavuye mu ngabo bashyikiriza sheki ya Frw 1 800 000 abamugariye ku rugamba
Kanimba Bosco uyobora BKGL yatangiye asobanura iby’itsinda ryabo, ko ari urubyiruko rwishyize hamwe rukora ibijyanye no gucunga umutekano mu tubari, ndetse no mu bitaramo bitandukanye bibera mu gihugu, bagafatanya na Polisi y’Igihugu n’izindi nzego zishinzwe kurinda umutekano.
Yavuze ko babizi neza ko urubyiruko rwo ha mbere rwatojwe runigishwa gukora bibi bihungabanya umutekano w’igihugu, ndetse bagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba ari na rwo rwafashe iyambere mu kuyikora, ariko ngo bashima Perezida Paul Kagame wayoboye ingabo mu mugambi wo kubohora igihugu.
Kanimba avuga ko mu byo bakora bazokomeza gutera ikirenge mu cya bakuru babo bagerageza kubungabunga umutekano mu bitaramo, mu tubari n’ahandi bikenewe.
Mu izina ry’abandi kandi yavuze ko biteguye gukoresha imbaraga zabo mu gukora icyateza imbere igihugu cy’u Rwanda.
Yavuze mu kazi kabo bagerageza gukora neza, ndetse ngo babashije guta muri yombi umugabo washukaga urubyiruko na bo barimo ngo bajye mu mutwe ushaka gutera u Rwanda uturutse muri Tanzania bamushyikiriza abashinzwe umutekano, ngo bazaharanira kongera ubumenyi bwabo binyuze mu mahugurwa.
Uwaje ahagarariye umuyobozi wa Komisiyo yo Gusezerera no Gusubiza mu buzima buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero, yashimiye uru rubyiruko igitekerezo kiza bagize cyo kwishyira hamwe nk’abakora akazi ko kurinda umutekano mu bitaramo n’ahandi.
Yavuze ko Komisiyo ahagarariye ari umwihariko w’Abanyarwanda, ko nta handi wapfa kuyisanga. Yavuze ko bamaze gusubizwa mu buzima no gusezerera mu ngabo abarenga 100 000, ariko ngo by’umwihariko bita cyane ku babuze ingingo z’umubiri kandi babiha agaciro gakomeye.
Kuri aba basirikare bamugariye ku rugamba ngo abari mu kiciro cya mbere bahabwa amafaranga 50 000 buri kwezi, bakavuzwa ku buntu, kandi bakagenerwa n’inzu yo kubamwo, abo mu kiciro cya kabiri bagenerwa Frw 35 000, bakavuzwa ndetse na bo bakagenerwa inzu yo guturamwo, abo mu kiciro cya gatatu bahabwa frw 25 000, bakishyurirwa ubwisungane mu kwivuza, aba ngo baba bashobora kujya gukora imirimo runaka, naho abo mu kiciro cya kane bahabwa Frw 20 000 na bo bakanahabwa ubwisungane mu kwivuza.
Col Ruzibiza Charles waje uhagarariye Minisiteri y’Ingabo yijeje uru rubyiruko ko inkunga yabo izakoreshwa neza mu bikorwa bifitiye akamaro aba bayigenewe.
Yababwiye ko izi ngabo zamugariye ku rugamba zishobora kubafasha byinshi mu bijyanye n’inama n’uburyo bashobora kunoza imikorere yabo neza kuko bafite byinshi bazi.
Ndekezi John uhagarariye aba bamugariye ku rugamba yashimiye na we urwo rubyiruko ko bafite ibitekerezo nk’ibyo bari bafite igihe babohoraga igihugu.

Ndekezi John uhagarariye abamugariye ku rugamba aha ikaze aba basore baje kubatera inkunga

Maj Gasangwa na we wahoze mu ngabo z’u Rwanda ubu akaba ari umujyanama wa BKGL

Kanimba Bosco uyobora iri tsinda yaganirizaga abari aho ibyo bakora

Col Ruzibiza Charles waje ahagarariye Minisiteri y’Ingabo

Urubyiruko n’abamugariye ku rugamba bateze amatwi Col Ruzibiza Charles

Aba ni abagize BKGL

Uwari ahagarariye Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero

Abagize BKGL harimo n’abagore
AMAFOTO@MUGUNGA Evode/UMUSEKE
MUGUNGA Evode
UMUSEKE.RW
1 _
This is a very good gesture.Abantu bamugaye tugomba kubafasha,kuko ni abantu nkatwe.Natwe bishobora kutubaho.Ariko nagirango nibutse abantu yuko imana yavuze ko izakiza abantu bamugaye kimwe n’abahumye.Bisome muli Yesaya 35:5,6.Ibyo bizaba mu isi nshya dusoma muli 2 petero 3:13.Niyo mpamvu tugomba gukora ibyo imana idusaba kugirango tuzabe muli iyo si nshya.Abantu bamugaye nabo bagira uruhare mu gukorera imana.Ngirango mujya mubona abantu bamugaye nabo bari mu mihanda,babwiriza ubwami bw’imana,buzaza bugahindura isi paradizo.
Nkuko tubisoma muli Yohana 14:12,uwo murimo wo kubwiriza,Yesu yasize awusabye abakristu nyakuri bose.
Niyo mpamvu dusenga buri munsi dusaba imana ngo “Ubwami bwawe nibuze” (Let your kingdom come).Nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe 11:15,Yesu niwe uzahabwa kuyobora isi yose,izahinduka igihugu kimwe.Intambara zose zizavaho kuko abantu bose bazaba bakundana.