Bosenibamwe Aimé yatabarutse azize uburwayi - UMUSEKE
  • 01/06/2020 2:14 49

Bosenibamwe Aimé yatabarutse azize uburwayi

Bosenibamwe Aimé wari Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Igororamuco yatabarutse azize uburwayi, amakuru yasakaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Gicurasi 2020. Ejo hashize yitabiriye inama ya MINALOC yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Bosenibamwe Aimé yari umwe mu bantu bagaragaza ubwitange mu kazi

Ikigo cy’Igihugu k’Itangazamakuru cyanditse kuri Twitter ko yazize uburwayi. Hari bamwe mu bayobozi bakorana na we i Karongi bemereye Umuseke ko Bosenibamwe Aimé koko yatabarutse.

Urupfu rwe rwatunguranye cyane, hari amakuru Umuseke wamenye ko Bosenibamwe yafashwe ejo avuga ko adahumeka neza bamujyana kwa muganga, aza gutabaruka kuri uyu wa gatandatu ahagana saa tanu z’amanywa.

Hari Umuyobozi muri MINALOC wabwiye Umuseke ko Bosenibamwe ejo hashize ku wa gatanu yitabiriye inama yakorewe ku ikoranabuhanga rya Video iyi Minisiteri inashinzwe ikigo yari abereye Umuyobozi yabakoresheje.

Bosenibamwe yagizwe Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco muri Nyakanga 2017, amaze amezi umunani akuwe ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yari amaze imyaka 7 ayiyobora.

Uyu mugabo wakundaga gusetsa, ndetse n’akazi nk’uko yabigaragaza mu muganda aho yakunze gufotorwa yikoreye ingiga z’ibiti cyangwa amabuye igihe habaga hubakwa ibikorwa remezo runaka, atabarutse afite imyaka 50, kuko muri 2012 yigeze gutangaza ko afite imyaka 42.

UMUSEKE.RW

13 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Bosenibamwe Aime muzi nk’umuntu w’umuhanga, dore ko yaminuje mw’ishami ry’Ubuhinzi rya Universite ya Yangambi (muri DRC), w’inyangamugayo, uvugisha ukuri, ukunda abantu (yakundaga kuganira atebya)n’igihugu cye, u Rwanda. Imana imuhe iruhuko ridashira mu mahoro. Turakomeza kumusabira ngo yakirwe aho Imana yamugeneye heza. Nihanganishije umuryango we, madamu n’abana, abavandimwe be, inshuti n,abandi bose basabanaga nawe. Leta nayo ndayihanganishije kuko ihombye umukozi ntagereranwa warangwaga no gukora akazi kanoze.

    • Sha uyu mubyeyi yambabaje rwose njye nabonaga ibikubara yigirira mu muganda no mu ngando nkumva ndamukunze disi, none aratashye ,agiye akiri muto cyane rwose imyaka 50 ni mike birababaje. Nyamara mwabantu mwe rwose mutangire mwite ku miti y ibimera kuko yo unayinywa wirinda, rwose ku muravumba n indi mwihe gahunda yo gufata nk akayiko ku munsi kandi murye neza bya kinyarwanda ,ibintu by ibivuta byinshi n inzoga rwose mubigendere kure, simvuga ko aribyo bimwishe gusa njye namaze kubona ko twatandukiriye tutakibaho neza nk abakera, kandi maze kubona ko indwara hafi ya zose turwara ziterwa n uko tutakirya iby umwimerere nka kera. nanjye ubu ndikwishyira ku murongo rwose. naruhukire mu mahoro mwene Kanyarwanda azadutahirize abacu iyo mu bwami bw Imana y’i Rwanda aho itetse I jabiro.

    • Sha uyu mubyeyi yambabaje rwose njye nabonaga ibikubara yigirira mu muganda no mu ngando nkumva ndamukunze disi, none aratashye ,agiye akiri muto cyane rwose imyaka 50 ni mike birababaje. Nyamara mwabantu mwe rwose mutangire mwite ku miti y ibimera kuko yo unayinywa wirinda, rwose ku muravumba n indi mwihe gahunda yo gufata nk akayiko ku munsi kandi murye neza bya kinyarwanda ,ibintu by ibivuta byinshi n inzoga rwose mubigendere kure, simvuga ko aribyo bimwishe gusa njye namaze kubona ko twatandukiriye tutakibaho neza nk abakera, kandi maze kubona ko indwara hafi ya zose turwara ziterwa n uko tutakirya iby umwimerere nka kera. nanjye ubu ndikwishyira ku murongo rwose. naruhukire mu mahoro mwene Kanyarwanda azadutahirize abacu iyo mu bwami bw Imana y’i Rwanda aho itetse I jabiro.

  • Nawe azize Diabetes.Ni nayo yishe Prof.Nkusi Laurent ejobundi.Twihanganishije umuryango wa Bosenibamwe Aime.Twamukundaga turi benshi.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

    • Ngo yafashwe ahumeka nabi? Nimwe mubyivugiye.Harya nta muntu uricwa na covid 19? Aba bayobozi 2 bakurikiranye harimo agakoryo.

  • @Hitimana,nibyo koko yazize Diabetes.Yari akiri muto ku myaka 50.Wenda azazuka ku munsi w’imperuka ntawamenya.Roho idapfa yahimbwe n’umugereki witwaga Platon.Ntabwo ari bible ivuga ko iyo dupfuye tuba twitabye Imana.Ni ikinyoma.Nkuko Umubwiriza 9:5 havuga,upfuye ntiyongera kumva.Bisobanura ko atakitaba Imana kandi atumva.

    • Ntako abayehova muba mutagize ngo mudutsindagire ukwemera kwanyu, gusobanura ko Roho itabaho, ko Yesu atari Imana, ko hagiye kuza impera y’isi kubera ibitwaro bya kirimbuzi buzakoreshwa mu ntambara, ababi (abatari abayehova) bakarimbuka hakaza Armagueddon!! Iyo mukoze self-evaluation mubona umusaruro w’ubu butumwa bwanyu mu bitangazamakuru byigenga ari uwuhe?

      • @ AKUMIRO,watubwira aho twasoma muli bible “Roho idapfa” yitaba Imana iyo dupfuye??
        Kugirango wishime,nuko bakubwira “ibinyoma” abanyamadini bigisha?Yesu uvuga,ubwe yivugiye ko SE amuruta (Yohana 14:28).Intumwa ye Petero,yigishaga ko Yesu ari “umugaragu w’Imana” (Ibyakozwe 3:13).Niba utabyemera,komeza wemera ibinyoma.Ariko umenye ko bizakubuza paradizo.

  • Aliko umuseke namwe mujye muba professionals.Nko kuvuga ngo “yakundaga gusetsa ndetse nko mu kazi yikore ingiga z’ibiti Cg amabuye….” N’iki kirimo kigaragaza ko yasetsaga…?

  • Imana imuhe iruhuko ridashira. Yakoraga neza imirimo ashinzwe.

  • Ubwo nawe yahitanywe na diabetes! Ndabona ariyo ndwara yemerwa ko ishobora guhitana umuntu mu Rwacu😏😏😏! Ariko abahitanwa na Sida na Covid-19 ko bo batavugwa? Iyo ndebye impfu zatangajwe muri iyi Semaine (guhera kuri Prof Nkusi…)yonyine, bituma bamwe bibaza byinshi cyane! Erega na Borris wo mu Bwongereze nawe ubwe yemera ko yari imuhitanye!. Kandi no kubyemera ko hari abo imaze guhitana njye numva ntakibazo kirimo rwose!. Kuko byange bitinde ukuri muzagushyira hanze ntawe ubibasabye! Message muyisibe cyangwa muyihitishe. Ariko abatatubwiza ukuri kubiri kuba barimo baraduhemukira cyane🙏🏾🙏🏾!

  • Ariko n’ubwo ntari inzobere kundwara z’ubuhumekero nka COVID 19, ndumva umuntu atajya mu nama uyu munsi, ntacyo ataka, adakorora, ntabicurane, nta muriro, ngo ejo nananirwa guhemeka neza, ngo tubyite CORONAVIRUS. Cyereka niba ari ubundi bwoko bwa COVID bwaba bwageze mu GIHUGU. Ubwo bwo bwaturangiza kuko budaha n’umwanya abaganga ngo bashyireho akabo. Gusa Aimé arababaje, ku myaka 50 yarageze aho ubuzima buryoshye, imbaraga yari akizifite, Imana imwakire mubayo, kandi twifatanije n’umuryango we uri mu gahinda gakomeye. Dukunda kuvuga ngo bihangane, ariko burya ntibiba byoroshye, cyane ku muntu utanajwe ngo agucike buhororo , kuko biguha kwitegura mu bwonko. MUKOMERE MWESE, URYANGO WE, INSHUTI N’ABAVANDIMWE.

  • Yakoranaga imbaraga nyinshi n’ubwitange, akarwanya ishyari batugirira, agakunda n’ijambo “Ikivuguto”…
    Imana imwakire mu bayo!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *