BREAKING: Karekezi O. yarekuwe kandi azakomeza kuba umutoza mukuru wa Rayon – UMUSEKE

BREAKING: Karekezi O. yarekuwe kandi azakomeza kuba umutoza mukuru wa Rayon

Umutoza wa Rayon Sports, Olivier Karekezi umaze iminsi ari mu maboko ya police akekwaho icyaha cyo kugambanira igihugu, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu yarekuwe.

Olivier Karekezi ari gukorera ku gitutu

Olivier Karekezi ngo azakomeza kuba umutoza mukuru wa Rayon Sports

Umunyamabanga uhoraho w’ikipe ya Rayon Sports, Itangishaka Bernard alias King Bernard yemeje aya makuru ko umutoza w’iyi kipe yarekuwe ku gicamunsi cyo kuri uwa Gatandatu akazameza kwitaba ari hanze.

King Bernad avuga ko Olivier Karekezi akomeza kuba umutoza mukuru wa Rayon ahubwo agashakirwa undi mutoza umwungirije kuko Katauti wari umwungirije yitabye Imana.

Abandi bantu bakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru mu Rwanda barimo abanyamakuru baravuga ko uyu mutoza yamaze kugera mu rugo iwe ndetse ko ameze neza.

Olivier Karekezi yatawe muri yombi ku wa 15 Ugushyingo akurikiranyweho kugambanira igihugu  mu byerekeye umukino Amavubi yakinnye na Ethiopia ashaka ticket yo kujya muri CHAN2018.

UMUSEKE.RW

 

12 Comments

  1. Kim

    02/12/2017 at 4:39 pm

    Imana ishimwe kandi Police yacu yakoze ibyo yagombaga gukora.
    Olivier nawe rero ube maso niba hari amakosa wageragezaga ntuzongere

  2. Marie Channy Mugabo

    02/12/2017 at 4:54 pm

    Amen singizwa Nyagasani kuba umutoza Wacu arekuwe .

  3. iradukunda GERVAIS

    02/12/2017 at 5:05 pm

    kbs imana ibane nawe

  4. Jeremie

    02/12/2017 at 5:10 pm

    asante kwa mungu

  5. mutuzo

    02/12/2017 at 5:23 pm

    Iyi nkuru ninziza gsa Olivier abe maso wasanga hari uwari wamugiriye ishyamba tu
    twishimiye kugaruka kwa Benjaman wacu

  6. kalinda

    02/12/2017 at 9:13 pm

    iby’isi ni amabanga

  7. siwenibo

    02/12/2017 at 9:32 pm

    reke twitege ikigeye gukurikiraho, gusa Karekezi bamwandurije izina kuburyo indishyi yaba ari agatubutse. rayon yarahungabanye cyane ikeneye kuyagirwa kabisa.

  8. Twin Yeah

    03/12/2017 at 6:34 am

    Imana ishimwe cyane kuba Umutoza arekuwe! Naho ubundi hariya ni aha buri wese waba wera cg ufite ufite icyaha, nta mugabo wabiseka undi kuko n,ugushyiramo none, ejo na we ashyirwamo.
    None se umucamanza ntagukatira gufungwa, bwacya we agakatirwa kunyongwa!
    Imana ni nziza kuba imugaruye ni umwere kandi anahigiye byinshi!

  9. Cazy

    03/12/2017 at 10:22 am

    Hhhhhhhhh afunguwe kuberako yari gutanga candidature kukuba umuyobozi wa ferwafa

  10. Ukuri

    03/12/2017 at 12:03 pm

    Nonese Cazy ko gutanga candidature byarangiye nyine! Nawe urabyumva.Ubwo niba ariyo dilu irarangiye.Gusa reka turebe ko bigarukira hariya

  11. DIDI

    03/12/2017 at 1:48 pm

    Ikosa ni ikosa uko waba umeze kose nuwo waba uriwe wese.kuba icyekwa ho icyaha birahagije kugirkugirango ube ufunzwe iyo basanze bitaguhama nta ndishyi ugomba guhabwa usibye kukurekura nyine.

  12. Celestin

    03/12/2017 at 7:19 pm

    Welcome olivier.ns sommes trop contant kbs!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017