Bruce Melodie yasinye amasezerano ya miliyari imwe y’u Rwanda na sosiyete icuruza ibiribwa | UMUSEKE

Bruce Melodie yasinye amasezerano ya miliyari imwe y’u Rwanda na sosiyete icuruza ibiribwa

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umuhanzi akaba n’umushoramari umaze guhamya ibigwi muri muzika Nyarwanda no mu Karere, Itahiwacu Bruce Melodie yasinye amasezerano ya Miliyari y’amanyarwanda na sosiyete yitwa Food Bundle igurisha ibyo kurya, ni amasezerano azamara imyaka ibiri.

Mu kiganiro n’itangazamakuri kuri Kigali Convetion Center, Shikama Dioscore watangije iyi sosiyete, yavuze ko bashatse gukora amateka y’ibitamenyerewe mu Rwanda mu rwego rwo guha agaciro umuhanzi n’imbaraga ze.

Bruce Melodie ni we muhanzi wa mbere mu Rwamda uciye aka gahigo ko gusinyira amafaranga menshi agera kuri Miliyari y’amanyarwanda mu bikorwa byo kwamamaza.

Imbere y’itangazamakuru, Bruce Melodie wahimbwe Munyakazi yavuze ko yishimiye urwego umuziki we umaze kugeraho avuga ko kuba agiriwe icyizere nk’iki ari iby’igiciro gikomeye.

Yagize ati “Ntabwo byari byakageze kuri uru rwego, niteguye gukorana na Food Bundle neza nk’uko bisanzwe.”

Food Bundle ikorera muri Afurika yose, Dubai na Quatar ikaba ifasha abantu kugeza umusaruro ku isoko ndetse n’urubuga rwa internet rufasha abantu kugura ibiribwa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Kwamamaza birimo gukiza uyu muhanzi.Ariko azibuke ko amafaranga atariyo atuma umuntu yishima (L’argent ne fait pas le bohneur nkuko bavuga).Kenshi atuma benshi babura ibyishimo.Urugero,atuma benshi baca inyuma y’abo bashakanye kandi Imana ibitubuza.Mwibuke Yezu asaba umugabo w’umukire ngo amukurikire,bajye bajyana kubwiriza ijambo ry’Imana.Uwo mugabo yanze gusiga ubutunzi bwe.Yezu yerekanye inshuro nyinshi ko abibera mu by’isi gusa batazaba muli paradizo.Ubukire,bubuza benshi gushaka Imana.Bakibagirwa ko ejo bazabisiga,bagapfa.Byaba ibyubahiro cyangwa amafaranga.Ariko ushaka Imana,ntiyibere mu by’isi gusa,azazuka ku munsi wa nyuma,ahabwe ubuzima bw’iteka muli paradizo nkuko ijambo ry’Imana rivuga.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *