Bugesera: Bafunzwe bakekwaho kwica umugore n’uruhinja rwe rw’amezi 7 – UMUSEKE
  • 26/09/2020 3:50 15

Bugesera: Bafunzwe bakekwaho kwica umugore n’uruhinja rwe rw’amezi 7

Mu mudugudu wa Gasave, Akagari ka Ntarama, Umurenge wa Rilima mu Bugesera mu mpera z’Icyumweru gishize haguye ishyano ubwo abagore babiri n’umugabo bashukaga undi mugore wari mukeba w’umwe muri abo bagore, akabaherekeza bakamwicana  n’uruhinja rw’amezi arindwi yari ahetse. Babiciye  mu ishyamba ry’ahari kubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera.

iUmunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Rilima Theoneste Uwamahoro yabwiye UMUSEKE ko umugore ukirikiranyweho kwica mukeba we afite imyaka 54 y’amavuko akaba yafuhiraga umugabo we w’imyaka 72 y’amavuko.

Ati: “ Abagore babiri n’umusore umwe bo mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera  nibo bafunzwe. Icyaha cyo kwica uriya mugore bagikoze kuwa Kane w’Icyumweru gishize, nyuma yo gushuka umugore waru mukeba w’umwe muri bariya bagore ngo abaherekeze mu ishyamba rya Rilima bakamutemana n’uruhinja yari ahetse.”

Uwamahoro avuga ko uko bigaragara bamujijije ishyari ry’abakeba ariko akavuga ko iperereza rigikorwa na RIB.

Yasabye abatuye Umurenge ayoboye kwirinda guharika kuko bikurura inzangano ziganisha no kwicana nk’uko byagenze.

Avuga ko umurambo wa nyakwigendera n’uruhinja rwe bawubonye ku wa Gatanu ushyingurwa ku wa Gatandatu taliki 01, Kanama, 2020.

Theoneste Uwimana yihanije kandi abaturage bavogera ishyamba ry’ahari kubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera mu murenge wa Rilima, avuga ko ari ‘ahantu hakomye.’

Mu Kagari ka Ntarama mu Murenge wa Rilima muri Bugesera niho byabereye

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *