Bugesera: Basabwe kubaha amahame ya FPR-Inkotanyi nk'uko amategeko y'Imana yubahwa | | UMUSEKE
  • 23/10/2020 1:00 04

Bugesera: Basabwe kubaha amahame ya FPR-Inkotanyi nk’uko amategeko y’Imana yubahwa

Abagore bahagarariye abandi bo mu muryango RPF-Inkotanyi mu karere ka Bugesera bibukije ko kubaha amahame y’uyu muryango ari ingirakamaro ku gihugu kandi bakayubaha nk’uko Umukirisitu mwiza yubaha amategeko y’Imana.

Athanasie Kamanzi ubwo yahaga ikiganiro abagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye kuri FPR- Inkotanyi

Babyibukijwe na Athanasie Kamanzi uyobora Inama y’igihugu y’abagore muri Bugesera na we wari witabiriye umuhango wo gutangiza icyo bise ‘UMUGORE MU CYEREKEZO 2020’

Athanasie Kamanzi avuga ko kuba FPR-Inkotanyi ariyo iyoboye u Rwanda, amahame ayigenga akwiriye kubahwa, akubahirizwa kugira ngo igihugu gukomeze iterambere kirimo.

Ati: “Twe abagore tugomba kumva ko  amahame y’Umuryango wacu akomeye kandi ari ingenzi mu miyoborere y’iki gihugu kuko nitwe tuyoboye. Ariya mahame tujye tuyubaha nk’uko Umukirisitu mwiza yubaha amategeko y’Imana.”

Kamanzi avuga ko iyo yitegereje imigambi n’ibikorwa bya FPR -Inkotanyi asanga izayobora u Rwanda igihe kirekire.

Kuri we FPR-Inkotanyi ifite amahame atasimburwa.

Meya wa Bugesera, Richard Mutabazi yasabye abagore ko ibyo baganiriye bitaba amasigarakicaro ahubwo ko babishyira mu bikorwa

Ati: “ Ibi bibazo twigiye hano birakomeye, ariko mu bushobozi bwacu dukemure ibyo dushoboye.”

Umwe mubari muri uriya muhango yavuze ko abanyamuryango ba RPF muri Bugesera barenga 80%.

Baje bahagarariye bagenzi babo mu murenge yose igize Akarere ka Bugesera

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

17 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Imana mbona abanyarwanda dusigaye twarayicishije bugufi turakabya da, rimwe tukabona umuntu nkatwe ugasanga turamugereranya na Yesu, Allah, ubundi tuti runaka uriya ni impano y’Imana twiyibagijeko ari umuntu nk’abandi ukora amakosa,… none tugeze naho tuza gukinisha amategeko y’Imana tuyagereranya naya muntu upfa bagahamba akibagirana? Abanyarwanda mbona dukeneye gukubitwa akandi kanyafu kugirango tumenyeko Imana atari umuntu kandiko atanegurizwa izuru. Tujye tugereraranya ibigereranywa bantu b’Imana kandi tujye twibuka amateka twanyuzemo, ibintu bishyirwaho n’abantu bibaho bikarangira ariko Imana yo isumba ibihe byose. Don’t edit pls.

  • Ah bon!!! Tugeze se naho tugereranya Imana n’amashyaka?Noneho umukristu bivuga umuntu wubaha amahame y’amashyaka?Nukwibeshya cyane.Imana izazura abantu bayumvira,ibahe ubuzima bw’iteka.Ariko yaba FPR cyangwa PSD,PL,PDI,etc.. ntizabishobora.Abayoboke bayo bose nabo bazapfa kimwe n’abandi.Bararwara,bagasaza kandi bagapfa.Tubahamba buri munsi !!! Emwe n’abayashinze benshi barapfuye.Bene aya magambo agereranya Imana n’abantu ababaza Imana cyane.Igitangaje nuko aya magambo avugwa n’abitwa ko ari abakristu.Byerekana uburyo abantu bakinisha Imana yabaremye.Birababaje cyane.

  • Abantu dusigaye twaracangiwe nigute umuntu agereranya imana nishyaka rya politiki koko? Ukagereranya umuntu na Yezu cyangwa yesu? kandi uyu ubu yarize.Gusa ibi nibishya mbyumva ubu kera ntabyabagaho.

    • @Mateka,nawe urabyishe.Yesu se niwe Mana yacu??Nkuko Yesu yabyivugiye muli Yohana 14,umurongo wa 28,Imana iramuruta.Nkuko bibiliya ivuga muli Ibyakozwe 3:13,Yesu ni “umugaragu w’Imana”.Ndetse muli Abakolosayi 1:15,herekana ko Yesu ari “ikiremwa cya mbere k’Imana”.Uko niko kuri konyine.Ibindi ni ubuyobe budashingiye kuli bible.

    • Urabarenganya.Kuli bo,Imana ni ubaha umugati.Ariko se uwo ubaha umugati,azababuza kurwara no gupfa?Ni gute wagereranya imana n’ishyaka?This world is mad.

      • Ngewe nk’umukritu ndababaye cyane.Ngiyi impamvu ntazajya mu mashyaka ya politike.Bayafata nk’imana.Amategeko y’imana ntagereranywa.Kuba abantu bayagereranya n’ay’amashyaka,nicyo gituma iyi si ifite ibibazo byinshi,harimo n’intambara.Nyamara Imana itubuza kurwana.Ariko ku bantu,bumva kurwana nta kibazo.Kuli bo,bumva ari itegeko ryiza.

  • @ Mateka,bihorere.Hari igihe kizaza Imana ikabereka ko batareshya nayo.Babiterwa nuko ISHYAKA ribaha umugati utubutse bakibwira ko atari abantu buntu (simple mortal human beings).Des gens mortels comme tout le monde.Amategeko y’Imana asumba kure ay’abantu.

  • @Dusabe nawe rero ukaba uzanye amahame yawe uxi igice! niba uzi Bibiliya c kandi uyemera ivuga iki muri Yohana igice cya mbere umurongo wa mbere gukomeza?!
    Mbere na mbere hariho Jambo,Jambo yahoranye n’Imana , kandi Jambo yari Imana, mubyaremwe byose ntanakimwe kitaremwe nawe, none uravuguruza umuntu ibyo azi kandi nawe uzi igice, yewe ivugire ibyawe ibya Yesu n’Imana ubyihorere.

    • @James,ntabwo Bible ijya yivuguruza.Nibyo koko,muli Yohana 1:1,havuga ko Yesu ari imana.Ariko se wari uzi ko muli Kuva 7:1,havuga ko na Mose ari imana?Cyangwa muli Zaburi 82:6 havuga ko natwe abantu turi imana?Muli izo Contexts zose,imana bisobanura “umuntu ufite ubushobozi buhambaye”.Ntibitangaje rero ko na Yesu yitwa imana,kubera ko ari uwa kabiri ku Mana.Ariko nkuko Yesu yabyivugiye muli Yohana 14:28,ntabwo areshya na SE.Yesu yarapfuye.Ninde wamuzuye,ni SE wamuzuye.Ntabwo Yesu yari kwizura.Nkuko Dusabe yakubwiye,Yesu ni “Umugaragu w’Imana” nkuko Ibyakozwe 3:13 havuga.

  • Ngo kubaha amahame ya FPR nk’uko amategeko y’Imana yubahwa!! Aka ni akumiro pe!! Abandi barasenga Imana, bano bagore bo barisengera FPR n’umuyobozi wayo!!

  • Amashyaka yo ku isi yose nibikoresho bya satani ikoresha ngo isohoze imigambi yayo yo kurwanya Imana ishoborabyose. Nkuko bibiliya itubwira ko Satani ariwe mwami w’isi muri iki gihe.

  • Amashyaka yo ku isi yose nibikoresho bya satani ikoresha ngo isohoze imigambi yayo yo kurwanya Imana ishoborabyose. Nkuko bibiliya itubwira ko Satani ariwe mwami w’isi muri iki gihe.

  • Hari abaririmbyi cyangwa ababyinnyi bagenda mbere ya nyiri gutera indilimbo. Uyu mu myaka irenga 10 uwazamubaza ibi wasanga avuga ati nibyo badutegekaga twese niko twavugaga kimwe nuwigeze gusubiza ati kera twese twaririmbaga muvoma nta kindi cyari kiriho kereka uwashakaga kugirana ikibazo na leta. Ngurwo urwo abanyarwanda dukomeje gupfa mu mutwe.

  • Amategeko y’Imana se abanyarwanda tuyubaha gute?
    -iratubwira ngo tuzakunde Imana imwe, twe tugahamya ko twayirasiye mu Kaniga, yadusaba kuyisenga tukigira muri sport imwe mu mihanda ijya ku nsengero ku munsi w’Imana twayifunze
    -idutegeka kubaha ababyeyi, bamwe tukabandagariza mu makoraniro ya politiki;
    – idutegeka kutica, ariko kwica umuntu mu Rwanda wagira ngo ni nko kwica ikimonyo, no kwica abakiri mu nda ubu umuganga utemera kubikora byarashyizwe mu itegeko niwe wahindutse ikibazo, na jenoside zirakorwa;
    -itubuza gusambana, nyamara ruswa y’igitsina n’ubusambanyi busanzwe wagira ngo ni sport national, abangavu baba barushanwa kubyara mu gihugu hose, baterwa inda n’abakwiye kubarera;
    – iitubuza kwiba, nyamara kubohoza iby’abandi no kunyereza ibya rubanda nta nkuru ikibamo ni ibya buri munsi;
    6l- itubuza kubeshya, ariko wareba itekinika n’ishinjabinyoma riba mu Rwanda ukumirwa.
    Ubu se nirirwe nkomeza?
    Jye mbona ahubwo uyu munsi twubaha amahame ya FPR kurusha amategeko y’Imana.

  • Mu gihugu cyemera Imana yagombye, uriya ugereranya Imana n’ishyaka yagombye guhanwa cyanga se akigishwa kubaha Imana. Ingero ni nyinshi zidutera kwemezako tutagereranya ibidashoboka kugereranwa. Nonese ko Bamporiki yavuze amatiku aba muri FPR, twemereko Imana nayo igira amatiku?

  • ni igitangaza pe!!!! narumiwe

  • Iyo abantu bafashe abandi bakabagereranya n’Imana, biba bisobanura ko biteguye no kubiyegurira ntacyo basize inyuma. Ngaha aho ruzingiye. Nguko uko abagore benshi basigaye bajya mu buyobozi bwacya tukumva ngo ingo zabo zasenyutse, kubera gushyira FPR imbere y’urushako n’urubyaro rwabo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *