Bugesera: Haravugwa ubwiyongere bw’abana baterwa inda bakiri bato | UMUSEKE

Bugesera: Haravugwa ubwiyongere bw’abana baterwa inda bakiri bato

Abakobwa ku ishuri rya GS Nyabagendwa bakanguriwe kwirinda ababashuka bagamije kubasambanya kugira ngo bitazabaviramo gutwita inda zidateganyije, babisabwe nyuma y’uko mu Karere ka Bugesera inda ziterwa abangavu ziyongera.

Abakobwa basaba kumenya imitego bategwa n’ababashuka bagamije kubasambanya

Igikorwa cyabaye ku wa gatanu kuri ririya shuri riherereye mu Murenge wa Nyabagendwa, mu Karere ka Bugesera cyakobwe mu bukangurambaga bwateguwe n’umuryango Umurage Communication for Development.

Umuseke waganiriye na Bamurange Appolinarie umukozi w’Akarere ka Bugesera ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu Karere ka Bugesera, avuga ko imibare y’abana baterwa inda igenda yiyongera ku buryo ari ikibazo gihangayikishije Akarere.

Ati “Igitera ibyo ni uko abana batanyurwa n’ibyo ababyeyi babaha, kugendera mu kigare cyangwa ‘groupe’ mbi ku bana bakaba bakwishora mu byo badasobanukiwe, ndetse no kudasobanukirwa neza imihindagurike y’imibiri yabo, ndetse n’ababashuka batitaye ku ngaruka zishobora kugera ku mwana.”

Akarere ka Bugesera kari gafite abakobwa batewe inda zidateganyije mu mwaka wa 2017-2018 bagera kuri 334,  naho mu mwaka wa 2018-2019 bagera kuri 559, ibi bigaragaza ko umubare w’abana baterwa inda zidateganyije ugenda wiyongera ndetse abenshi muri bariya bari munsi y’imyaka y’ubukure (18).

Bamurange avuga ko kubera iyo mpamvu bahise bafata ingamba yo kurwanya no gukumira inda zitateganyijwe ziterwa abangavu.

Ati “Ingamba dufite ni ugufatanya n’inzego zitandukanye, abafatanyabikorwa, amadini, ndetse n’abandi mu gukomeza gukora ubukangurambaga kuko twemeza ko abishyize hamwe nta kibananira ndetse no kwigisha abana b’abakobwa bakiri bato uburyo bakwirinda inda zidateganyije.”

Emmanuel Nuwamanya ushinzwe program muri Umurage Communication for Development yavuze ko ubukangurambaga bwatangiye kuva mu mwaka ushize bibanda ku mashuri aho bigisha abana b’abakobwa ku buzima bw’imyororokere, na gahunda zirimo kumenya uburenganzira bwabo mu gihe bahuye n’ihohotera.

Ati “Icyo twifuza ni uko abana babimenya nubwo basanzwe babyiga mu ishuri, kandi iyo babimenye bamenya n’uburyo batanga ubutumwa,  ik’ingenzi ni uko bakura ubumenyi mu nzego zitandukanye bikabafasha kwirinda ibishuko biri hanze.”

Emmanuel Nuwamanya avuga ko ubukangurambaga budakorwa ku mashuri gusa ahubwo ngo bafite na gahunda yo kubukora no ku bakobwa batiga baba iwabo bazafatanya n’Akarere ka Bugesera ndetse n’abaterankunga.

Ingabire Delphine wiga mu wa kane mu mashuri yisumbuye muri GS Nyabagendwa avuga ko akurikije inyigisho zatanzwe ashishikariza abagenzi be guharanira ubuzima bwabo kuko ari bo bafite ejo hazaza.

Ati “Iyo umuntu atwaye inda aba yataye agaciro, usanga yihebye nta kizere yigirira, ariko wirinze ukarinda ubuzima bwawe ejo hazaza hazakubera heza, ukagira n’iherezo ryiza, n’igihugu ukazagikorera icyo wifuje mu buzima bwawe ugaharanira kukigeraho.”

Ubukangurambaga nk’ubu ngo buzava mu mashuri buge no mu byaro aho abakobwa batari mu ishuri
Ubukangurambaga bwabereye kuri GS. Nyabagendwa

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE. RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Bjr.Mujye mukoma urusyo mukome n’ingasire.Leta ikora iki ku bana b’abakobwa bato barara bagenda muri uyu muji wa Kigali bashaka abagabo babasambanya?Ese ubwo muzi ko haba harimo n’abanyeshuri bucya bajya kwiga???Nihahanwe izo nkorabusa maze urebe ko inda zidahita zigabanuka.

  • Mu akarere ka Bugesera nta murenge wa Nyabagengwa ubaho, hariya Ni mu murenge wa Rilima.
    Niba Koko bashaka kurwanya izo nda, babwire abana n’abakobwa bajye bataha Kare n’ubwo Bari baziko gutaha ijoro Ari uburenganzira Leta yabahaye kuko uwatashye nijoro umubyeyi akamukangara ,uwo mubyeyi yahanwe .

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *