Bugesera: IKAWA y'ibitumbwe irafasha abahinzi guhangana na Covid-19 badasabirije - UMUSEKE
  • 04/06/2020 10:10 05

Bugesera: IKAWA y’ibitumbwe irafasha abahinzi guhangana na Covid-19 badasabirije

Abahinzi bo mu Murenge wa Juru bavuga ko kugurisha ikawa y’ibitumbwe biboroheye muri ibi bihe by’ikumira ry’ubwandu bushya bw’icyorezo cya Covid-19, kuko umusaruro bakuramo ubafasha kubona amafaranga bigatuma bahangana n’ibihe bikomeye byatewe n’icyorezo cya coronavirus kibasiye Isi.

Anahinzi bavuga ko ikawa yabo irimo ibagoboka muri ibi bihe

Aba bahinzi bemeza ko kugeza nta kibazo kiragaragara kijyanye n’imibereho gishamikiye ku kuba bimwe mu bikorwa byarahagaze, ngo ibi bihe byahuriranye n’uko ikawa bahinze ziri mu mwero wazo.

Mberimana Leonard wo mu Mudugudu wa Kinihira mu Kagari ka Rwinume, ni umwe mu bahinzi ba kawa bibumbiye muri Cooperative COTEMUKA.

Avuga ko muri iyi minsi imirimo y’ubuhinzi yakomeje nk’ibisanzwe, bityo ko bo bari kubona amafaranga yo gukemura ibindi bibazo by’ibanze ku muturage, mu mibereho ye ya buri munsi bayakuye mu musaruro wa kawa.

Kugurisha ikawa bikorwa hubahirizwa amabwiriza agamije gukumira ikwirakwira rya Coronavirus itera Covid-19.

Agira ati “Umusaruro wa kawa wabonetse, abahinzi bawukusanyiriza hamwe bakawugeza kuri koperative aho abashoramari bawusanga bakawujyana ku ruganda.”

Yadutangarije ko bishimira kuyigurisha ari igitumbwe kuko amafaranga babona abafasha guhaha ibindi biribwa bitunga Umuryango, kandi bigabanyiriza umuhinzi imvune zo ‘guhera ikawa’.

Umuyobozi w’iyi Koperative y’abahinzi ba Kawa yitwa COTEMUKA, ikorera mu kagari ka Rwinume, Nzigira Pascal, yemeza ko umusaruro wa kawa uri kugoboka abaturage muri rusange, ahanini bigaturuka ku kuba nta kindi gihingwa bafite kigeze igihe k’isarura.

Ati “Bitewe n’uko nta wundi musaruro w’ubuhinzi dufite muri aya mezi, mu kugurisha ikawa y’ibitumbwe ni ho hantu abahinzi turi gukura amafaranga yo guhahira ingo zacu, bigatuma n’abandi bayabonaho kuko amafaranga iyo yasohotse uyahawe si we agumaho wenyine.”

Agoronome ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuhinzi mu Murenge wa Juru, Nzabonitegeka Ildephonse, avuga ko ubuyobozi buri gukurikirana ibikorwa by’abahinzi mu gihe basarura KAWA, bubafasha kugurisha umusaruro wabo mu buryo bworoshye kandi ku giciro cyagenwe, ndetse no kubakurikirana ngo na nyuma ya Covid-19 batazicwa n’inzara.

Ati “Abahinzi muri rusange by’umwihariko abafite Kawa nta kibazo k’imibereho bafite kandi biri gutanga akazi no ku bandi batayihinze bigatuma na bo babona amafaranga. Tubafasha kubona aho bagurishiriza umusaruro wabo kugira ngo udapfa ubusa, tukanabafasha kwita ku bindi bihingwa bitarageza igihe cyo gusarurwa.”

Kuva mu mpera z’Ukwezi kwa gatatu kugeza ubu uyu mwaka, ni bwo ibikorwa byo gusarura kawa y’ibitumbwe byatangiye ku bahinzi bo mu Murenge wa Juru.

Kugeza ubu hamaze gusarurwa igera kuri toni 26,4 abahinzi bakaba bagurisha ikiro kimwe ku giciro cyemejwe kingana na 216frw/kg, kandi ibikorwa byo gusarura birakomeje.

Ubu umusaruro wa kawa y’ibitumbwe ugurishirizwa kuri site ebyiri, imwe iherereye ahitwa mu Gatesanya mu Kagari ka Juru nestse n’indi y’ahitwa mu Kabagore mu Kagari ka Rwinume, aho umusaruro uvanwa ukajya gutunganirizwa ku ruganda rwa RTC -Shyara.

Mu Murenge wa Juru bamaze gusarura ikawa igera kuri Toni 26 y’ibitumbwe

Dieudonne NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Hahh ninde uyibagurira Atari uyibahingisha?ko ariwe wirire agatubutse dore ko icyo yitaho ari ukujyana mu banyamahanga ariyo mpamvu ategeka abaturage guhingira abanyamahanga aho kwihingira ibibatunga.

    Nyumvira iyo mibare pe,umuturage ahinge ikawa ijya imahanga maze ngo udufaranga amuguriraho abe aritwo ajya guhahisha ibijumba n ibishyimbo bimutunga, kiki se uwo muturage ahubwo adahinga ibyo bijumba n ibishyimbo ngo bimutunge anasagurire n abandi banyarwanda aho kugirango ubutaka bwe bukoreshwe ahingira abanyamahanga. Sha rwose iyi ni politiki inaniwe pe, yirebera imifuka y abaryi bo hejuru umuturage akicwa n inzara, uziko tubaho neza neza nko mu bukoroni.

  • Biriya biti bya kawa bariho basarura byarengeje igihe cyo kurandurwa ngo bivugururwe. N’umusaruro wabyo urebesheje ijisho ntawo. Ubundi igiti gifashwe neza kandi kigakatwa ku gihe, cyagombye kurenza ibilo 10 by’ibitumbwe. Biriya nta n’ibilo bitatu bashobora kubona ku giti. Nawe se iriya kawa idakoreye, idasasiye, niyo bariya babyeyi bategerejeho imibereho kweri!!

  • Igipimo cya kawa kimeze kuriya, gisarurwamo ikawa imeze kuriya, cyagombye kwirukanisha agronome ushinzwe kiriya gihingwa muri uriya murenge. Giteye isoni pe!

  • Iyi sikawa nishyamba.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *