Bugesera: Inyubako zigezweho zibangamiye ibikorwa by'ubuhinzi | | UMUSEKE
  • 11/08/2020 8:50 51

Bugesera: Inyubako zigezweho zibangamiye ibikorwa by’ubuhinzi

Bamwe mu bakora umwuga w’ubuhinzi mu Karere ka Bugesera bavuga ko inyubako z’abari gutura mu Karere kabo zimaze gusatira ibikorwa by’ubuhinzi. Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yavuze ko iki kibazo batangiye kukiganiraho n’inzego zifite ubuhinzi n’ubutaka mu nshingano zabo.

Akarere ka Bugesera gatuwe n’ibihumbi birenga 440.

Akarere ka Bugesera ni kamwe muri 7 tugize Intara y’Iburasirazuba, kakaba gatuwe n’abaturage ibihumbi 440 birenga.

Abakora umwuga w’ubuhinzi bavuga ko hari ubuso butari buke bahingaho bumaze kubakwaho inyubako zikomeye   bakavuga ko niba nta gikozwe mu myaka mike batazabona ubutaka bwo guhingaho.

Nsanzabera wo mu Murenge wa Nyamata ati: “Dukeneye ko Akarere gatera imbere, gusa twifuza ko batandukanya  ubutaka buhingwaho n’aho abaturage bagomba kubaka, kandi ibi bikorwa byombi bitabangamiranye.”

Akarere ka Bugesera kagiranye ikiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa gatanu taliki ya 31 Mutarama 2020, Mayor Mutabazi Richard yavuze ko basanze iki kibazo k’imiturire gitangiye gufata intera ndende, bakaba barimo gukorana ibiganiro na Minisitiri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubutaka kugira ngo bashake  igisubizo.

Ati: “Twagize imbogamizi zo kuba igishushanyo mbonera cy’Akarere cyaratinze gusohoka, cyakora twatoye Komite kuri buri Mudugudu zishinzwe imicungire y’ubutaka, kuri ubu hari site 6 zatoranyijwe zo kubakaho.”

Mutabazi avuga ko kuba Akarere kari hafi ya Kigali  bituma abifuza kubaka bagura ibibanza ku bwinshi mu masambu y’abahinzi.

Uyu Muyobozi yanavuze ko hari gukorwa inyigo y’ukuntu Akarere katazongera guhura n’ibibazo by’amapfa mu gihe  izuba ryacanye bikagira ingaruka mbi ku musaruro abahinzi bifuzaga.

Akavuga ko hari umuyoboro mugari uzaha amazi abaturage bo mu Karere Bugesera ndetse n’abatuye mu Mujyi wa Kigali.

Ngo hazarebwa uko abahinzi bajya bavomerera imyaka mu mpeshyi kuko bafite ibiyaga 9 bikikije Akarere.

Ikibazo k’imiturire  isatira ibikorwa by’ubuhinzi si umwihariko w’Akarere ka Bugesera, kuko hari n’utundi Turere ugisangamo,  bamwe  mu baturage bakavuga ko Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, iy’Ubuhinzi n’Ubworozi, iy’Ubutegetsi bw’Ibihugu ndetse n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Imiturire bakwiriye kwicarira iki kibazo bakagishakira umurongo.

Ubutaka bwagenewe ubuhinzi kuri ubu bwubatseho inyubako ndende
Hatagize igikorwa Imiturire ishobora gukoma mu nkokora ubuhinzi
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard avuga ko igishushanyo mbonera cy’Akarere kiramutse gisohotse cyatuma ahagenewe inyubako hatandukanywa n’ahagenewe ibikorwa by’ubuhinzi.

MUHIZI ELISEE
UMUSEE.RW/Bugesera.

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ukuntu mu Bugesera hateye neza, uwahampa ikibanza nanjye

  • NTEKEREZA KO MINISITERI Y’UBUHINZI ITASHINZWE KUZANA UBUNDI BUTAKA NTAHO YABUKURA KANDI KUBAKA MU RWANDA NTAWE UZABIHAGARIKA AHUBWO ABO BAHINGA NIBO BAGOMBA KUHAVA BAGATORONGERA!!!!!!!!!!AHHHH MASABO ATI KAVUKIRE FATA UTWAWE WIMUKE ABIMUKIRA BAJE!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • wabona nazo bazisenye ngo ziri mu manegeka da
    Ikibazo tugira nuko tuzi ko kubaka etage aribyo terembere

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *