Bugesera/Nyamata: Abantu 120 barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 baraye ku Murenge – UMUSEKE
  • 26/09/2020 5:27 51

Bugesera/Nyamata: Abantu 120 barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 baraye ku Murenge

*Umwe mu baraye ku Murenge warengeje amasaha yo gutaha ngo ‘icyamukereje ntiyakireka’

(VIDEO) Kayumba wo mu Murenge wa Nyamata we n’abandi basaga 100 baraye ku Biro by’Umurenge kubera kutubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19, benshi barengeje isaha ya saa tatu z’ijoro buri wese agomba kuba ari iwe, we ngo yafashwe avuye mu kabari, gusa ngo ntibirangiye kuko ubushobozi bwo kuzibukira agatama ntabwo afite.

Abafashwe biganjemo abari mu Tubari banywerayo inzoga kandi bitemewe

Aya mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 asaba buri wese Kwambara agapfukamunwa neza igihe ari mu ruhame, gushyiramo intera ihagije hagati y’umuntu n’undi, kwirinda kugenda nyuma ya saa tatu z’ijoro, kutanywera inzoga mu tubari n’ibindi.

Kayumba yafatanywe n’abandi 120 mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 1 Kanama rishyira ku Cyumweru, bose bari barengeje amasaha yagenwe yo kuba bageze mu ngo zabo, abandi bacuruza n’abanyweraga inzoga mu tubari bitemewe muri ibi bihe byo kwirinda COVID-19.

Mu kiganiro n’Umunyamakuru wa Umuseke, Kayumba avuga ko yafashwe avuye mu kabari ari kumwe n’umugore we.

Agaragaza ko n’ubwo yazize kunywera mu kabari bitemewe bikiyongeraho kurenza amasaha yagenwe, ngo n’ubundi azongera agongwe n’iri bwirizwa we avuga ko rimukomereye.

Agira ati “Nafashwe ndi kumwe n’umugore wange tuvuye mu kabari. Ntabwo byoroshye kureka icyuma (inyito aha ubwoko bw’inzoga anywa yo mu bwoko bwa Speranza), kuko kuri nge ‘inzoga ni nk’imiti nandikiwe na Muhanga”.

N’ubwo atsimbarara ku kudatatira iki gihango afitanye n’icupa, agaragaza ko imbaraga Leta ishyira mu guhangana n’abica amabwiriza yo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 zigomba gutuma arwana urugamba rwo kuzibukira akagabanya ingano y’inzoga afata, ngo kuyireka burundu byo ntibyoroshye.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard avuga ko bariya bantu bafashwe ku bufatanye n’inzego zitandukanye, kandi ngo birakomeza ariko hibandwa ku gutahura ahagicuruzizwa inzoga rwihishwa bigatuma intego zihari zitagerwaho mu kubahiriza ariya mabwiriza yo guhangana na COVID-19.

Ati “Hari utubari twacuruzaga inzoga rwihishwa kuri ubu tukibikora. Ba nyiri utwo tubari benshi barafashwe barahanwa, ariko hari ahandi hahindutse akabari biba bigoye gutahura; ugasanga abantu banywereye aho batuye mu bihuru, n’ahandi hadasanzwe hazwi ko hacururizwa inzoga.”

Mutabazi agira ati “Ntiwafunga igihuru ngo ushyireho ingufuri, ntiwakinga inzu abana bararamo kuko ubikoze washaka ahandi ubacumbikira kandi naho bashobora kuhanywera. Aha hose ni ho tugiye gushyira imbaraga kugira ngo bicike burundu.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Twizerimana Hamuduni avuga ko imbogamizi zikiriho ari uko hari bamwe batinze guhindura imyumvire, ariko ko nta kujenjeka igihe cyose iki cyorezo kitaracika burundu.

Ati “Hari abafashwe bakiri mu nzira nyuma ya saa tatu, n’abandi basanzwe mu tubari bari kuhanywera. Buri wese yumve ko atagomba kuba intandaro yo kwandura cyangwa kwanduza abandi.”

CIP Twizerimana avuga ko abafashwe bacuruza n’abanyweraga inzoga mu tubari bafungwa bakanacibwa amande mu rwego rwo kubera urugero abandi babikora, kandi ngo izi mbaraga zizakomeza kongerwa mu gihe imyumvire itarahinduka.

Imibare itangwa na Polisi igaragaza ko mu Ntara y’Iburasirazuba haraye hafatiwe abantu 906 barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, barimo 225 babonetse mu Karere ka Bugesera.

Umwe mu bafashwe nyuma ya saa tatu z’ijoro ngo kureka inzoga byaramunaniye, ntiyizeye ko atazongera gufatwa

Dieudonne NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • U Rwanda Global Happiness Index uyu mwaka yarushyize ku mwanya wa gatanu uturutse inyuma mu bafite abaturage bishimye. Iyi mikwabu ya COVID19 iradusiga ku mwanya mbere pe! Uturutse inyuma nyine. Iyo ufunze cyangwa ubujije ibyo abantu bakeneye, babikora mu bwihisho. Iyo ubwo bwihisho buvuyeho, nta kindi baba basigaranye kitari uguhekenya amenyo.

  • Sha iyi mikwabo nayo irarambiranye pe. Harimo no guhohotera abantu niyo yayo. Wagira ngo covid yandura nyuma ya sa tatu gusa

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *