Abahinga umuceri mu gishanga cya Rurambi kiri mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera bavuga ko nta musaruro uhagije babona bitewe n’ubwinshi bw’amazi yuzura mu mirima ikayirengera bigatuma umuceri wangirika.

Igice cy’igishanga cyatunganyijwe kirangana na hegitari 160 ariko naho umusaruro uvamo ni muke kuko heri uwangizwa n’amazi
Bashingira kuri ibyo bakemeza ko igishanga cyatunganyijwe nabi kuko nta buryo buhagije bwashyizweho bwo butuma amazi atangiza umuceri wabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko iki kibazo giterwa no kuba hari igice kinini k’igishanga kidatunganyije cyuzura amazi, aya akaba ari yo atembera n’ahahingwa umuceri.
Bukavuga ko hari gahunda yo gutunganya ahasigaye bikazanakemura iki kibazo cy’amazi yangiriza abahinzi b’umuceri.
Abahinga mu gishanga cya Rurambi muri Gashora bavuga ko ikibazo cy’amazi abangiriza kimaze imyaka isaga itatu.
Hategekimana Celestin ati “Harimo amazi menshi, barayakurura ntavamo ubona igishanga baragitunganyije nabi.”
Aba bahinzi bemeza ko byabateje igihombo kuko amafaranga bashora mu buhinzi batayagaruza bagasaba Leta kureba uko yakemura iki kibazo.
Nyiracumu Speciose na we uhinga muri iki gishanga agira ati “Turahinga ntidusarure kandi tuba twashoyemo amafaranga menshi. Iyo imvura uguye haza umwuzure umuceri ukarengerwa tukagwa mu gihombo bikadukenesha.”

Igice kimwe cy’iki gishanga ngo iyo imvura iguye kiruzura umuceri ukarengerwa bakavuga ko gishobora kuba cyaratunganyijwe nabi
Rubwiriza Jonas na we uhinga muri Rurambi ati “Igihombo ni kinshi. Hashize sizeni (‘season’) ebyiri ntahingamo, nyuma yaho ngarukiye nahombye ibihumbi magana atatu (Frw 300 000) nari nashoyemo. Bagerageze badufashe natwe twiteze imbere.”
Umwali Angelique Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe ubukungu, avuga ko iki kibazo giterwa no kuba hari amazi menshi yasigaye mu gice kitatunganyijwe ari nacyo kinini.
Yemeza ko hari gahunda yo kugitunganya bikaba bizakemura iki kibazo n’ubwo nta gihe runaka atangaza bizakorerwa.
Ati “Ahasigaye hadatunganyijwe niho hari amazi menshi ari nayo abateza iyo myuzure, uyu munsi turacyari mu biganiro n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ngo ahasigaye hatunganywe. Abahinzi iki gihombo ntibazongera kukigira mu minsi itaha.”
Ahatunganyije muri kiriya gishanga cya Rurambi hangana na Hegitari 160 mu gihe ubuso bw’igishanga cyose ari Hegitari 390.
Gutunganya igishanga cya Rurambi byakozwe ku nkunga ya Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD) guhera mu 2010 kugeza muri 2012, bitwara amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari ndwi (Frw 7 000 000 000).
Imirimo yakozwe n’umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi mu karere ka Bugesera witwa PADAB aho byari biteganyijwe ko umusaruro w’umuceri uzava kuri Toni 2 500 ukagera kuri Toni 7000, intego itaragezweho n’abahinzi bo muri iki gishanga bagera ku bihumbi bitatu.
Umuceri mwinshi ugurishwa ku isoko ry’u Rwanda ni ukiva mu mahanga.

Aya mazi yo mu gice kitatunganyijwe ngo niyo yangiriza abahinzi nkuko bivugwa n’akarere ka Bugesera

Umwali Angelique avuga ko bari mubiganiro na RAB ngo ahasigaye hatunganywe kuko ngo ariho hateza ikibazo cy’amazi
Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW/Bugesera