Bugesera: Umuceri warengewe n'amazi, abahinga Rurambi bagashinja Leta uburangare - UMUSEKE
  • 04/06/2020 11:00 38

Bugesera: Umuceri warengewe n’amazi, abahinga Rurambi bagashinja Leta uburangare

*Ikibazo nyibabayazana ni urugomero bijejwe n’Ubuyobozi ko ruzubakwa n’ubu ntirwubatswe
*Abahanzi bafite ubwoba ko Bank zizabateraza cyamunara imitungo kubera igihombo
*Akarere kavuga ko kazakora ubuvugizi urugomero rugakorwa, na Bank zikadohora

Abahinzi b’umuceri bahinga mu gishanga cya Rurambi mu Murenge wa Mwogo, barataka ibihombo kubera ko umuceri wabo warengewe n’umwuzure uterwa n’amazi ava mu Ruzi rw’Akagera akabura ikiyatangira, urugomero rwabafashaga rwarashaje ntirwasanwa.

Abahinzi bavuga ko igishanga cya Rurambi kugihingamo bikunze kubateza ibihombo kubera umwuzure

Aba bahinzi biganjemo abibumbiye muri Koperative CORIMARU (Coopérative des Riziculteurs du Marais de Rurambi), bavuga ko ubuyobozi bwarangaye ntibwita ku gusana ruriya rugomero.

Bavuga ko mbere y’uko batangira guhinga ubuyobozi bwari bwabijeje ko nta bibazo by’umwuzure bizarukomokaho, babwirwa ko ari cyo kibazo bugiye kwitaho.

Umwe mu bo twaganiriye ati “Urugomero barukoze nabi. Twabanje kwanga guhinga bitewe n’uko twari dufite impungenge zarwo. Ubuyobozi ni bwo bwadushishikarije guhinga butwizeza ko bazarusana imyaka yacu itazangirika. Ubu biduteje igihombo tutapfa kwikuramo.”

Umunyamakuru w’Umuseke yageze kuri iki gishanga, amazi yarengeye imyaka yose.

Hari undi muturage na we wagize ati “Uyu mwuzure uterwa n’urugomero rutakozwe kandi bigaragara ko rushaje. Turahahombera cyane, twifuza ko inzego zibishinzwe ziturenganura.”

Avuga ko bafite ubwoba ko banki ziteza imitungo yabo mu cyamunara kubera ko “bari bafashe inguzanyo bayishora muri ubu buhinzi.”

Bavuga ko hari hashize imyaka ibiri ikibazo nk’iki kibaye na bwo gitijwe umurindi na ruriya rugomero rushaje, bityo ko mu gihe rutarasanwa ntacyo bageraho, ngo bahora mu bihombo n’inzara idashira mu miryango yabo.

Mujawamariya Chantal ati “Mu mwaka wa 2018 ikibazo nk’iki na bwo cyarabaye kidusigira ibihombo, ubuyobozi bwatwijeje ko urugomero rugiye gusanwa tugira umwete wo kongera guhinga. Dutunguwe no kuba ibihe bigeze aha rutarakorwa.”

Ifoto ifatiye ahitaruye igaragaza ko igishanga cyose cyuzuriwe kandi umuceri nturera

Uragiwenimana Epiphanie na we ati “Ubushize umwuzure waraje na bwo umuceri urarengerwa, ndetse duherutse gusarura umuceri uteze bitewe n’umwuzure. Abahinzi twararenganye dukorera mu bihombo.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko ari ikibazo kigomba gukemuka ku bufatanye n’izindi nzego zirimo na Minisiteri, gusa ngo hari ibyo abahinzi bazafashwa mu kuzahura umwuga wabo ukunze kuzahazwa n’ihindagurika ry’ibihe.

Mayor Mutabazi Richard agira ati “Urugomero rurashaje ku buryo amazi yiroha mu gishanga ari menshi, gusa amafaranga yo kurusana ntabwo ava mu Karere.”

Akomeza agira ati “Tuzafasha abahinzi gusobanurira iki kibazo Banki zabahaye inguzanyo ngo badakatwa amafaranga yo gutinda kwishyura; tuzabunganira kubona imbuto, ifumbire n’imiti mu gihembwe kindi k’ihinga, kandi tuzakurikirana sosiyete y’ubwishingizi barimo kugira ngo ibiri mu masezerano byubahirizwe.”

Twashatse kumenya niba amafaranga yo gusana ruriya rugomero yaratanzwe duhamagara mu Kigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), gusa iyi nkuru yasohotse nta muyobozi waho uratwitaba.

Iki gishanga cya Rurambi gifite ubuso bungana na Hegitari 850. Hegitari 650 ni zo zihinzemo umuceri, mu gihe izindi Ha 200 zihinzeho ibindi bihingwa na byo byarengewe.

Ku wa Gatanu tariki ya 01 Gicurasi 2020, iki gishanga cyari cyarengewe hagaragara imitwe y’umuceri gusa. Amakuru duhabwa n’abahinzi nyuma yo kuhava avuga ko magingo aya iyo mitwe na yo yarengewe kuko ngo ariya mazi yiyongera umunsi ku wundi.

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’Akarere, avuga ko Bugesera ifite ibishanga biri ku buso busaga hegitari ibihumbi 20, gusa ngo izujuje ubuziranenge bwo kuba zahingwaho nta nkomyi ntizigeze kuri Ha 2000, bivuze ko hari hegitari zigera ku 18,000 zitujuje ibisabwa ngo zibyazwe umusaruro.

Abo twasanze ku gishanga bari babuze icyo bakora uretse kurebera uko amazu yuzura mu muceri wabo, bavuga ko Leta yarangaye

AMAFOTO@NSHIMIYIMANA/UMUSEKE.RW

Dieudonne NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Abahinzi bakaviramo aho, Leta iti tuzihanganisha amabanki abishyuze atabahutaje, tuzabafasha kongera guhinga… Batizeye gusarura koko!!

  • AHA NTACYO NAVUGA BIRANDENZE. Abishingira kandi nabo ngo bishyura ibyo washoye gusa. Ntibareba ibyo wagombaga gusarura ngo babihe agaciro. Nyumvira nawe.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *