(VIDEO) Bugesera: Umugore we yamuciye mu rwe, aho bumwiriyeho ni ho arara | | UMUSEKE
  • 21/10/2020 11:51 54

(VIDEO) Bugesera: Umugore we yamuciye mu rwe, aho bumwiriyeho ni ho arara

Benjamin Nsengiyumva wo mu Mudugudu wa Nyarugati I, Akagari ka Kanazi, Umurenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, avuga ko yagiranye ikibazo n’umugore we w’isezerano bituma amuhunga, none ubu arasembera kuko arara aho bumwiriyeho.

Avuga ko yatuye mu Bugesera azanywe n’ababyeyi be, akiri umwana muto. Ahageze yashatse umugore we bakundana, ndetse babana neza mu myaka myinshi ya mbere, kandi  baje gusezerana kuko bari bakundanye babyarana abana batanu.

Ngo inzira ntibwira umugenzi, uru rukundo rwaje kuvamo urwango no kuzinukwa.

.Ati: “ Nyuma ibintu byarahindutse k’uburyo umugore yantorongesheje, ubu singira aho mba, singira aho ndyama, kandi narubatse, ndi umuntu w’umuntu w’umugabo, nkagenda ndaraguza aho bwije.”

Benjamin Nsengiyumva avuga ko  kuba abayeho gutyo byatewe n’imibanire y’abashakanye muri iki gihe itameze neza, irangwa n’amakimbirane.

Yatubwiye ko ibibazo byaganishije k’ukubana nabi n’umugore we, byatangiye ubwo yajyaga muri gereza agafungwa, ariko aho atahiye ibintu biza guhinduka.

Ikibazo avuga cyaje gukomeza ibintu ni uko ubwo bajyaga kwipimisha virus itera SIDA kuko yari afunguwe agira ngo arebe uko ubuzima bwe bumeze, basanze umugore yaranduye kandi yari yarabanje kubimuhisha ndetse barabyaranye n’abana babiri.

Aha hari nyuma y’uko Nsengiyumva afunguwe.

Avuga ko hagati aho, hari abaganga bajyaga baza mu rugo gukurikirana imibereho y’umugore we n’abana, ariko we ntabimenye.

Abaganga bazaga muri ruriya rugo mu rwego rwo kureba uko umugore n’abana yabyariye mu bwandu babayeho, bityo bakaba bafashwa mu gihe biri ngombwa.

K’ubw’amahirwe ariko we baramusuzumye baza gusanga ari muzima, nyuma ahitamo kwiyakira.

Uku kwiyakira kwa Benjamin ariko siko kwagenze ku mugore we, kuko ngo amaze kubona ko yanduye kandi umugabo we yabimenye yaje kuva mu rugo aragenda amara imyaka irenga  ibiri atabana n’umugabo we.

Uyu mugabo avuga ko yihanganye asigara yita ku bana ariko biza kumunanira kwihangana azana undi mugore wo kubamufasha.

Umugore wa mbere( Nyina w’abana) yumvise ko Benjamin Nsengiyumva yazanye undi mugore, yahise agaruka.

Ati: “ Umugore wa mbere yumvise ko nazanye undi mugore, aba aragarutse, nyuma dutangira gusimbukana.”

Avuga ko amaze kubona uko ibintu bigenze, yegereye wa mugore yari aherutse gushaka, amusaba ko yakwigendera, undi aramwumva yisubirira iwabo.

Nyina w’abana ariko ngo ntiyagarutse mu rugo ngo ahagume yite ku bana ahubwo yagiye mu baturanyi, akajya aza mu rugo kwa Nsengiyumva kumudurumbanya.

Yemeza ko icyo uriya mugore yari agamije ariko yarakara, akamukubita bikamuviramo kongera gufungwa.

 

Umugore yamushinje ko yasambanyije umwana we

Nsengiyumva avuga ko mu rwego rwo kugira ngo afungwe, umugore we yamushinje ko yasambanyije uwo yabyaye, kandi uwo mwana we w’umukobwa afite imyaka itanu y’amavuko.

Amahirwe ni uko uwo mwana yabwiye ubuyobozi ko  Nyina ariwe wamusabye kuza gushinja Se ko yamusambanyije.

Kubera ibyo byose, uyu mugabo yabwiye UMUSEKE ko yaje gushishoza asanga umugore we ashaka ko asubira muri gereza kandi ‘gereza ni mbi’, biba ngombwa ko ajya kure, aramuhunga.

Yamuhungiye mu Mutara n’ahandi hatandukanye ariko nyuma aza kumva ko yamureze mu rukiko.

Acyumva ko yarezwe, yaketse ko yarezwe ubutane, ariko ageze mu rukiko asanga yarezwe ‘ubushoreke.’

Mu rukiko uyu mugabo yemeye ko yazanye undi mugore kandi ataratandukana n’umugore we w’isezerano.

Nyuma yo kubyemera, akanasobanura impamvu yabimuteye, urukiko rwamukatiye igifungo cy’umwaka.

Yafunzwe ku italiki 11, Ugushyingo, 2018 ariko aho afunguriwe, atashye umugore aramutorongeza, ajya kubwira inzego z’ibanze ngo zimushakire aho yaba ariko zibigendamo biguru ntege.

Ubuyobozi bwaramubwiye buti: “ Ntiwabana n’uyu mugore kuko mwakwicana ahubwo jya mu rukiko babatandukanye.”

Yabajije abayobozi uko azabaho kuko ari bwo yari agifungurwa, bamusubiza ko afite amaboko agomba gukora.

Nyuma yo kuzenguruka mu nzego zikamusaba kugeza ikibazo mu rukiko, abanyamategeko bakemeza ko imitungo bayagabana, Benjamin Nsengiyumva avuga ko umugore yanze ko bayigabana, akavuga ko ‘nta mitungo agira’.

Yarangije asaba Leta gukora ibigenwe, ikareba neza uko ibintu bimeze, igakemura kiriya kibazo kiri hagati ye n’uwo bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Turacyagerageza kuvugana n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata, Bwana Innocent Mushenyi kugira ngo atubwire niba iki kibazo yarakimenye n’icyo ubuyobozi bwagikozeho kugeza ubu.

Umunyamategeko witwa Me Musasangohe avuga ko ubusanzwe gutanya abashakanye biba bigomba kudahubukirwa, ahubwo hakabanza kurebwa icyo aricyo cyose cyatuma babana neza.

Gusa avuga ko iyo bigaragaye ko nta kwihanganirana guhari ndetse harimo no guhigana (nk’uko bimeze kuri Nsengiyumva n’umugore we) biba byiza iyo batandukanye.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Uyu mugabo narenganurwe rwose ave muraka kaga yashyizwemo nuyu mugore.

  • Ibaze ko uyu mugabo nta nuburenganzira akigira bwo kujibura uyu mugore umutesha umutwe nyuma yo kumuzanira sida.

  • Mujye mureka tubatimbure koko ibi bimaze kurenga inkombe.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *