Bugesera: Urubyiruko rukorera ubushaka rwigisha ingamba zo guhashya COVID-19 - UMUSEKE
  • 01/06/2020 3:57 46

Bugesera: Urubyiruko rukorera ubushaka rwigisha ingamba zo guhashya COVID-19

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata, Innocent Mushenyi avuga ko kuba urubyiruko rw’abakorerabushake rwariyemeje guhuriza imbaraga hamwe mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, ngo biratanga umusaruro wo kwishimira kandi uganisha ku nsinzi.

Mushimiyimana Jamviere umwe mu rubyiruko rwiyemeje gufasha abaturage gusobanukirwa na Covid-19

Uyu muyobozi agaragaza ko hakigaragara abantu batarumva neza ko ari inshingano zabo kwirinda no kurinda abandi kwandura Coronavirus, bityo ngo uru rubyiruko ni kimwe mu bisubizo bitanga ikizere ku guhindura imyumvire ya benshi.

Avuga ko ari intwaro ikomeye iri kwifashishwa muri ibi bihe, abashimira ubwitange bagaragaza ariko anasaba buri wese ubufatanye mu guhangana n’ikwirakwira rya vorusi ya Corona itera indwara ya COVID-19.

Ati “Iyo ushaka kugera ku nsinzi wifashisha urubyiruko. Ndabasaba gukomeza ubutwari bwabo mu kubaka igihugu. Ntabwo Coronavirus iracika, kugira ngo dutsinde uru rugamba bisaba uruhare rwa buri wese.”

Yavuze ko basaba abaturage ko buri wese usohotse amenya ko agomba kubahiriza amabwiriza kandi, akibuka ko nta muti cyangwa urukingo biraboneka ku ndwara ya Covid-19.

Bamwe muri uru rubyiruko bo mu Murenge wa Nyamata twaganiriye, bavuga ko buri wese agomba guhangayikishwa no kuba ubuzima bwarahagaze biturutse ku cyorezo cya COVID-19, ariko ngo nk’urubyiruko rw’abakorerabushake bagomba kuba ku isonga baharanira ko nta muturage wandura.

Nizeyimana Janvier ati “Icyorezo cya Coronavirus nta we cyateguje kandi cyaje gisaba imbaraga zidasanzwe mu kugihashya. Hari bamwe bumvaga ko kwirinda bireba abatuye mu Mijyi, twagerageje kumanuka dusobanurira abaturage ko buri wese bimureba kugira ngo dutsinde iki cyorezo kandi byatanze umusaruro.”

Mushimiyimana Jamviere na we agira ati “Nk’urubyiruko rw’igihugu twiyemeje gufasha abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda tubibutsa kwambara udupfukamunwa; bagakaraba intoki kenshi ndetse bagasiga intera ya metero igihe bahuye n’abandi.”

Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Bugesera, Mutware Antoine asobanura ko hakimara gukazwa ingamba zo gukumira ubwandu bushya bw’icyorezo cya COVID-19, ngo bumvise bahawe umokoro biyemeza ubufatanye busesuye mu kugihashya.

Ati “Tugomba gufatanya n’igihugu muri ibi bihe. Twabanje gutanga umusanzu binyuze ku mbuga nkoranyambaga aho twashishikarizaga urubyiruko kuguma mu rugo ariko baticaye ubusa. Amabwiriza ya guma mu rugo adohowe twongereye imbaraga kuko twabonaga ko ubwandu bashobora kwiyongera.”

Akomeza avuga ko ubu bari gufasha abaturage kubahiriza amabwiriza cyane cyane abagana amasoko ndetse n’ahandi hashobora guhurira abantu benshi, bagafasha mu gusiga intera ya metero hagati y’umuntu n’undi; bambara udupfukamunwa ndetse bagakaraba intoki.

Hirya no hino mu Murenge wa Nyamata urubyiruko rw’abakorerabushake rusaga 100 ni rwo rwitabira ibikorwa by’ubwitange bigamije kurinda abaturage gusobanukirwa icyorezo cya COVID-19 no kubafasha gukurikiza amabwiriza yatanzwe agamije kukirinda.

Bagabanyijwemo amatsinda asimburana buri munsi, aho iryakoze mu gitondo rihera saa 7:00 (a.m) rigasoza saa  saba z’amanywa (13h00), rikakirwa n’irindi na ryo risoza saa kumi n’ebyiri (18h00).

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Bugesera, Mutware Antoine
Uru urubyiruko ngo ruri gufasha abaturage guhindura imyumvire no gukeburwa ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Dieudonne NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *