Buhanda: Abajura bibye BPR 4.6M barasa n'umukozi wayo ahasiga ubuzima – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Buhanda: Abajura bibye BPR 4.6M barasa n'umukozi wayo ahasiga ubuzima

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 13 Kanama 2013, hafi saa mbili z’ijoro ibisambo bibiri byitwaje imbunda byateye Banki y’abaturage ishami rya Buhanda birasa umukozi wayo yitaba Imana bitwara amafaranga miliyoni enye n’ibihumbi magana atandatu n’amafaranga magana atatu mirongo itanu n’abiri.

Banki y'abaturage ishami rya Buhanda yibwe

Aba bajura bari babiri ngo binjiye bambaye imyenda ibahisha mu maso basanga abakozi ba banki bari mu ibarura ry’amafaranga ryo gusoza umunsi.

Aba bajura ngo bahise barasa urufaya Frederick Twagiramungu umukozi wa Banki ahasiga ubuzima abandi baterwa ubwoba maze aba bajura bafata amafaranga yariho abarurwa barigendera nk’uko abakozi barimo banze gutangaza amazina yabo babitangaje

Umucungamutungo w’iyi banki ngo yetewe ubwoba ko natabereka aho andi mafaranga ari bari bumuhitane nawe, maze arahabereka. Aba bajura ariko ngo ntabwo babonye aho andi agera kuri miliyoni 16 yari ari bityo yo ntibayatwaye.

Abatuye hano i Buhanda bavuga ko banki n’ibigo by’imari bihari byose ngo nta barinzi bafite imbunda bigira.

Kugeza ubu aba bajura ntabwo byamenyekanye irengero ryabo. Twagerageje kuvugana na Police yatabaye nyuma gato ntibyakunda.

Usibye izo miliyoni enye zatwawe ndetse na Twagiramungu Frederick wishwe n’amasasu y’aba bajura, hari undi mukozi umwe wa Banki populaire ya Buhanda tutaramenya amazina wahakomerekeye.

Umwe mu baturage w’i Buhanda yabwiye Umuseke ati “ Buhanda ntabwo hakiri mu cyaro nka cyera, hari business n’amafaranga menshi. Aba banyamabanki bayarindisha indembo rero twe twabibonagamo ikibazo none dore baratwibye.”

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UMUSEKE.RW/Ruhango

%d bloggers like this: