Burera: Isoko RDB yubakiye abaturage risenyutse rugikubita, Meya ngo ni amafaranga make – UMUSEKE
  • 28/09/2020 8:31 09

Burera: Isoko RDB yubakiye abaturage risenyutse rugikubita, Meya ngo ni amafaranga make

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere, Rwanda Development Board, cyubakiye isoko abatuye akagari ka Nyangwe, Umurenge wa Gahunga muri Burera kugira ngo kibasangize ibyiza biva mu bukerarugendo bwo mu Birunga. Bidateye kabiri ryatangiye gusenyuka, Meya w’Akarere akavuga ko byatewe n’amafaranga make yashyizwemo ariko akemeza yagombaga gukoreshwa neza.

Iri soko ryubatswe na RDB kugira ngo rigoboke abaturage baturiye ibirunga ariko riri gusenyuka ritaratahwa(Photo@ValueNews)

Abaturiye ririya soko riri ahitwa Kanyararebe bavuga ko bibabaje kubona bubakirwa isoko kugira ngo ribunganire mu kugura no kugirisha ariko rikaba ryarasenyutse ritaranamurikirwa abo ryegenewe ku mugaragaro.

Ryubatswe mu mwaka wa 2017 ushyira 2018 ariko iyo uryitegereje ubona ko ryarangije kwangirika.

Bamwe mu barituriye babwiye itangazamakuru ko bababajwe n’uko  ryatangiye  gusenyuka bataratangira kurikoreramo.

Umwe muribo witwa Bwerere Cyprien ati:  Uburyo twari twishimiye iri soko, ni nako ritubabaje. Nka njye, ntuye aha hafi y’aka gasoko.  Kari kuzajya kamfasha ngahahiramo ibyo ntagira iwanjye  kandi n’ibyanjye nkabigurishirizamo mu buryo butagoye abaturage none dore gasenyutse tutaragacururizamo.”

 Undi witwa Philomene  Nyiramubiligi ati  Aka gasoko kamaze umwaka umwe gusa kubatswe  ndetse nta nubwo bari bagataha  none dore karasenyutse. Ikigaragara ni uko isima bubakishije idakomeye. Ntawamenya uburyo bahubatse kugira ngo kabe kasaza bataragacururizamo!! Ni akumiro pee!! Ni mutuvugire baze bakubake neza kuko Leta yakatugeneye ibona ko tugakeneye.”

Umwe mu bafundi babatse ririya soko avuga ko yigeze kuvanga isima n’umucanga, yashyiramo isima nyinshi akabizira, bakamwirukana.

 Ati: “Nakoze aha ndi umufundi ariko naje kwirukanwa nzira kuvanga isima n’umucanga mu buryo bwemewe bwa gifundi. Umukoresha yarambonye aranyirukana ngo ndi gushyiramo isima nyinshi. Urebye, nta kindi cyatumye aka gasoko gasenyuka uretse isima nke kuko bakoresheje umuucanga gusa. Turifuza ko ba Rwiyemezamirimo bajya bakorera abaturage  ibyo Leta iba yabateguriye  cyane ko iba yatanze amafaranga  ngo bubakirwe ibikorwaremezo mu buryo burambye.”

Meya ati: ‘Aka gasoko kubatswe nabi kubera amafaranga make…’

 

Marie Chantal Uwanyirigira uyobora Akarere ka Burera yabwiye ikinyamakuru dukesha iyi nkuru ko ‘kariya gasoko kubatswe nabi kubera ko amafaranga yari make.’

Uwanyirigira ati: “ Aka gasoko ka Kanyirarebe kubatswe nabi kubera amafaranga yari make.”

 Yunzemo ko n’ubwo amafaranga yaba make, bitagombye kuba intandaro yo kubaka ibitaramba.

 Avuga ko  ‘na none abubatse bagombaga kubaka, bagakoresha  amafaranga uko yanganaga ariko ngo biragaragara ko yakoreshejwe nabi.’

Marie Chantal Uwanyirigira avuga ko nyuma yo kubona kiriya kibazo yasanze ari ngombwa ko kariya gasoko gasanwa.

Ati: “ …Gusa nkimara kugasura nasanze ari ngombwa ko kasanwa. Nk’ubuyobozi nti twakwifuza ko kasenyuka kandi abaturage bagakeneye ahubwo tugiye kureba uburyo ryasanwa ritaragwa. “

Yongeyeho ko hari n’irindi shuri naryo ryubatswe ariko ntiryarangira, bityo akavuga ko hashyizweho itsinda ry’abahanga mu myubakire kugira ngo rizagenzure rirebe icyateye ririya soko gusenyuka ndetse n’icyakorwa rigasanwa vuba.

Hari ibyumba bibe by’Urwunge rw’amashuri rwa Nyangwe byubatswe n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) ku nkunga y’ubukerarugendo mu iterambere ry’abaturage (Revenue Sharing) ariko nabyo bigaragara ko byubatswe nabi kandi byubakishwa ibikoresho bitarambye nk’uko n’umuyobozi w’akarere ka Burera Madame Uwanyirigira Marie Chantal yabivuze.

Iriya soko riri mu Kagari ka Nyangwe, Umurenge wa Gahunga mu Karere ka Burera

Value News

Jean Pierre NIZEYIMANA

 UMUSEKE.RW

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Bene ibi ni ibisanzwe nta nkuru irimo muri runo Rwanda.

  • Kubera amafaranga make ni angahe????? nta foto yahangiritse hiryo soko hashoboraga kuboneka???? RDB yavuze iki????

  • Iyi nkuru nta bunyamwuga ikoranye! Ahangiritse nihe, hakeneye iki ngo hasanwe, rwiyemezamirimo waryubatse ninde, RDB yo ibivugaho iki?….. Mujye mufata umwanya mutegure neza ibyo mutangaza!

  • Muzasesengure abantu begukana amasoko nkaya abaribo muzasanga abo bantu haricyo bahuriyeho ntavuze. kandi muzasanga ibyo bakoze bitamara kabili bidasenyutse kandi nta na rimwe bazabibazwa.

  • Iyi nkuru ntiyujuje ubuziranenge pe!ngo Mayor ati n’amafaranga make bibaye amen. Nta for ku buryo ushobora no gusanga ridakabije nkuko tubitekereza cg se rikaba rirenze igaruriro,mbese wagira ngo umunyamakuru baramuterefonnye bamuha inkuru atahagazeho,RDB nyiri igikorwa (cash z’abanyarwanda) ntacyo abajijwe ngo tumenye uko abibona keretse niba umunyamakuru yaratinye kumuhamagarira inkuru adafitiye facts

  • Iyo abantu beguye bavuga ko batari bagishoboye kugendera ku muvuduko igihugu kiriho. Ibyo iyi nkuru itubwiye niwo mivuduko tugenderaho?Iyihuse yabyaye ibihumye koko.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *