Burera: Umuryango w’abantu 5 umaze iminsi ine urara hanze - UMUSEKE
  • 01/06/2020 4:27 03

Burera: Umuryango w’abantu 5 umaze iminsi ine urara hanze

Umubyeyi n’abana bane bamaze iminsi barara hanze, batuye  mu Mudugudu wa Bahenga, mu Kagari ka Kidakama mu Murenge wa Gahunga, muri Burera, arara mu butaka bw’ikibanza yaguze nyuma amenya ko cyongeye kugurishwa kandi nta byangombwa byacyo yari yahawe.

Mukanyandekwe Immaculée n’abana be bane bamaze iminsi barara hanze

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Mukanyandekwe Immaculée, n’abana be bane batangiye kurara muri iki kibanza bitewe n’uko ari ho honyine yari afite (kuko ahaguze vuba) yizeye kuhubaka.

Nyuma yaje kumvana umugabo we (basezeranye) acura umugambi wo kuhamuhuguza abifashijwemo n’uwahabagurishije, kubera ko nta nyandiko y’ubutaka ya burundu uyu mugore arahabwa.

Mukanyandekwe yabwiye Umuseke ko yafashe umwanzuro wo kujya kurara hanze kugira ngo arenganurwe kuko ngo ‘byose byakozwe n’uwo bashakanye ariko batabana neza’ kugira ngo amuhime.

Ati: “Twagurishije aho nari ntuye, hanyuma ngura akabanza n’uwitwa Rwaranze Nepomuscene, ntabwo twari twagahinduje ibyangombwa byose, ariko bimwe by’ibanze nk’inyandiko yasinywe na jéton ndabifite, ntabwo nari nakabonye icyangombwa cya burundu cy’iko kibanza.”

Umugabo ngo yagiye inama na Rwaranze yo kongera kuhagurisha. Ati “Nza kumva ngo bazahanyaka kuko bizagaragara ko ari Rwaranze wagurishije kuko hatanyanditseho.”

Avuga ko bari batuye ahantu habi amazi aturuka mu Birunga yahoraga abatera, hanyuma mu isambu yari isigaye asaba umugabo we ko bayigurisha bakimuka. Ni uko baguze ikibanza hafi y’isantire yitwa Ngambi, bahagura Frw 500,000.

Yagize ati “Amakuru nahawe n’abantu ni uko aho naguze hari abandi bahaguze Frw 170,000.”

Kuri we, ngo ni akagambane umugabo we akomeje kumukorera; kuko ngo bamaranye imyaka 20 bashakanye byemewe n’amategeko, bakaba bafitanye abana bane, ariko ngo ‘ntabwo bigeze babana neza kuko umugabo we afite abagore benshi (yita inshoreke) ari na yo ntandaro yo kuba nta karima bagisigaranye ngo ‘akaba ashaka kugira ngo ‘abure n’ako kabanza yari guturamo’.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Gahunga, Jeanne d’Arc Mukamusoni yabwiye Umuseke ko ikibazo cya Mukanyandekwe bakimenye mu nama y’abayobozi yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, ndetse ngo byahise bihabwa umurongo wo kubikurikirana vuba.

Ati: “Twakimenye mu gitondo, ubuyobozi bw’Akagari butubwira uko bihagaze, ko haguzwe ikibanza ariko ntihakorwa ihererekanya ryacyo (mutation) ariko kandi ngo ni umugabo we bwite ushaka kugira ngo ahagurishe umugore atabimenye kandi ntagire icyo abonaho.”

Jeanne d’Arc Mukamusoni akomeza agira ati “Twsabye Akagari kubikurikirana neza, ndetse n’Umurenge wahise ubyinjiramo, kandi twasabye ubuyobozi bw’Akagari n’ubw’Umudugudu gushakira uwo mugore inzu ntiyongere kurara hanze.”

Uyu muyobozi avuga ko Akagari kababwiye ko ngo ‘mu kwandika amasezerano y’ubugure ntabwo banditse nomero z’umurima (UPI); ariko ngo ababishinzwe batangiye kubijyamo kugira ngo bamenye ukuri nyako, niba harimo amanyanga aburizwemo.

Mukanyandekwe kandi avuga ko ikibazo ke yakigejeje mu nzego zitandukanye z’ibanze ariko akaba atarabona igisubizo, ngo AZAKOMEZA KURARA MURI ICYO KIBANZA kugeza arenganuwe.

Uyu mugore avuga ko nta bundi butaka afite bityo ko aho acungira atakwemera ko hagenda arebera
Uyu mugore bigaragara ko nta mikoro ahagije afite, we n’abana be twasanze imbeho itaboroheye

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *