Burera: Urubyiruko rukoresha impano zarwo ruzamura imibereho y'abaturage - UMUSEKE
  • 04/04/2020 12:53 22

Burera: Urubyiruko rukoresha impano zarwo ruzamura imibereho y’abaturage

Ihuriro ry’urubyiruko “Youths Estimation”, Iradukunda Providence w’imyaka 18 yashinze afatanyije na bagenzi be, bakoresha impano zabo mu bikorwa by’ubukangurambaga bugamije guhindura imibereho y’abatuye Burera.

Providence Iradukunda washinze ihuriro Youths Estimation mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’Akarere kuri uyu wa gatanu tariki 13 Werurwe

Kuri uyu wa gatanu tariki 13 Werurwe mu nama yabahuje nk’ihuriro ry’abanyamuryango n’Ubuyobozi bw’Akarere, ibera mu Murenge wa Cyanika, Iradukunda Providence yavuze ko bafite intumbero zo gufasha urubyiruko kubaka amahoro mu buryo bwuzuye, mu mitekerereze ndetse no kwinjiza amafaranga.

Iradukunda Providence, avuka mu Murenge wa Cyanika mu karere ka Burera, yarangije amashuri yisumbuye amara igihe aba i Kigali.

Avuga ko nyuma yo kubona ko hari impano nyinshi zidafashwa kuzamuka ziri mu karere akomokamo by’umwihariko; yatangiye urugamba rwo gutekereza uburyo impano zizamuka.

Yagize ati “Ubundi iki gitekerezo nakigize mba i Kigali, najyaga mu marushanwa y’imivugo nkabura n’umwe w’iwacu nsangayo. Nibwo ntangiye gutekereza kuri Youths Estimation.”

Avuga ko yatangiranye intego zo gufasha urubyiruko kwivumburamo impano rufite nk’izo kubyina imbyino gakondo n’ibigezweho, imideri, imivugo n’ikinamico, ndetse no kuziresha bahindura umuryango Nyarwanda.

Izo mpano zabo mu kuvuga imivugo, kwerekana imideri, ikinamico, kubyina injyana gakondo n’izigezweho babyifashisha mu bukanguramba bashishikariza abantu kwimakaza isuku ndetse no kurwanya imirirere mibi n’igwingira mu bana.

Ati “Twatangiye tugamije gufasha urubyiruko kwivumburamo impano, kandi ibyo tugenda tubigeraho. Mu ntumbero zacu turifuza kubaka amahoro yuzuye, turifuza kugira ibitekerezo byagutse tukagira isuku n’imibanire myiza ariko tukagira n’amafaranga. Tukaba dusaba ubuyobozi gukomeza kudushyigikira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera UWANYIRIGIRA Marie Chantal avuga ko nk’Akarere banejejwe n’ibikorwa bya ruriya rubyiruko, ngo biteguye kubafasha kugira ngo ibikorwa byabo byaguke.

Yagize ati “Ni abakorera bushake kandi barakora cyane, icyo tubasaba ni ugukomeza kudufasha kwesa imihigo nk’Akarere ni ugutekereza uko mu bikorwa byacu twakinjizamo n’ibi byabo. Bakeneye ibitekerezo, ariko na none bakeneye amafaranga.”

“Youths Estimation” ryashinzwe mu kwezi kw’Ugushyingo 2018. Ubu ni abanyamuryango 150 b’urubyiruko.

Uwamariya Marie Chantal,Mayor wa Burera ashima ko uru rubyiruko rubafasha mu kwesa imihigo
Urubyiruko rugize ihuriro Youths Estimation

Thierry NDIKUMWENAYO
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Miriyani z’imyenda n’inkunga ya banki y’isi na FMI zananiwe guhindur’ubuzima bw’abanyarwanda none wowe ugiye kubuhindurish’imivugo n’amakinamico? ni amakinamico koko. Shishikara rero mukobwa mwiza. Kandi ucishe make umugani wa ka gakecuru kanyariy’imbaragasa iti cisha make n’imvura y’umuhindo yaransize.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *