Burera: Urubyiruko rwa RPF rwaremeye amatungo abatayafite | | UMUSEKE
  • 05/07/2020 3:53 42

Burera: Urubyiruko rwa RPF rwaremeye amatungo abatayafite

Amatungo yatanzwe n’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi, agizwe n’ingurube kubera ko ngo yororoka vuba, abayahawe bavuga ko azabafasha guhindura ubuzima.

Abahawe amatungo bavuga ko azabahindurira ubuzima

Urubyiruko 8 rwo mu karere ka Burera rwahawe amatungo y’ingurube.

Ni mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Werurwe, gikozwe n’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango RPF -Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Abahawe aya matungo, bavuga ko mu bindi azabafasha harimo kwirinda ibyaha byambukiranya umupaka, dore ko aho batuye urubyiruko rwifashishwa mu kwinjiza ibiyobyabwenge.

Manishimwe Julienne wo mu Murenge wa Cyanika, avuga ko yari afite inzozi zo korora ariko akabura ubushobozi.

Yagize ati “Kuba bampaye ingurube bimbereye igisubizo. Niteguye kwita kuyitaho ku buryo nzaziturira n’abandi nk’uko babidushishikarije, nkanakomeza kwagura ubworozi nk’uko nabyifuzaga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera akaba na Chairman wa FPR- Inkotanyi mu Karere, UWANYIRIGIRA Marie Chantal, avuga ko ibikorwa byatekerejwe mu rwego rwo gufasha urubyiruko gukanguka rugahanga imirimo ku buryo rudategereza kuremerwa gusa.

Yagize ati “Muri ibi bikorwa twifuje guhera ku rubyiruko rw’amikoro make kandi rudafite imirimo. Iyo urubyiruko rufite ibiruhugije bituma rutishora mu gutwara no gucuruza ibiyobyabwenge.”

Avuga binyuze muri kiriya gikorwa cyo kuremera urubyiruko, bizaba urugero kugira ngo rukanguke ruhange imirimo; kuko ngo ingurube yororoka vuba.

Kuremera urubyiruko rudafite amikoro byatangiye ku itariki ya 18 Ukwakira 2019, bitangirira mu Karere ka Gicumbi.

UWANYIRIGIRA Marie Chantal, ni Mayor w’Akarere ka Burera avuga ko ingurube yororoka vuba

Thierry NDIKUMWENAYO
UMUSEKE.RW.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *