Burkina Faso: Abantu 35 biciwe mu isoko ry'amatungo | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 5:21 14

Burkina Faso: Abantu 35 biciwe mu isoko ry’amatungo

Mu masaha y’umugoroba kuri iki Cyumweru taliki 31 Gicurasi 2020 abantu bitwaje intwaro baguye gitumo abacuruzi n’abaguzi b’amatungo mu isoko riri Kompienga mu Burasirazuba bwa Burkina Faso barabarasa hapfamo abagera kuri 25. Mu kandi gace kitwa Foube hiciwe abandi 10 barimo abasivili batanu n’abasilikare batanu.

Burkina Faso

Amasasu yakoremekeje abandi bantu 20. Kugeza ubu nta mutwe urigamba kiriya gitero.

Burkina Faso ni kimwe mu bihugu byo mu gace ka Sahel byugarijwe n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba guhera muri 2017. Ivugwa cyane ni Al Qaeda na Islamic State.

Muri 2019 iki gihugu cyapfushije abantu barenga 100 abandi babarirwa mu bihumbi bava mu byabo.

Igitero cyo mu mpera z’Icyumweru gishize cyaje gikurikira icyagabwe mu Majyaruguru ya kiriya gihugu ku wa Gatanu w’icyumweru cyari cyabanje, hakaba harapfuye abantu 15.

Mu myaka itanu ishize, Burkina Faso yapfushije abaturage 900 bishwe n’imitwe yitwara gisirikare, abandi 860 000 bava mu byaho barahunga.

Ibyago ifite ibisangiye n’ibihugu bituranye muri Sahel aribyo Mali, Niger, Mauritania na Chad.

Umwaka wa 2019 warangiye ibi bihugu byose bipfushije abaturage 4000 nk’uko imibare itantwa n’Umuryango w’abibumbye ibigeragaza.

Al Jazeera

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Izi ntagondwa biyitirira abaslamu baraturembeje. Ririya dini ryagombye kuvuga ku mugaragaro ko ryitandukanyije nabariya bicanyi.Byaba byiza iryo tangazo risinyweho nibihugu nka Saudi Arabiya kwikubitiro.

  • Imitwe y’abaslamu irwana cyangwa yica abantu ni myinshi cyane ku isi.Hari Al Shabab,Al Aqmi,ISIS,Al Qaeda,Hezbollah,Boko Haram,Hamas,Islamic Jihad,Taliban,etc…Yose ivuga ko “irwanira Imana”.Ngo ni Intambara ntagatifu (JIHAD).Nyamara Imana itubuza kurwana no kwica,ikavuga ko yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga.Kandi ko abantu bose bicana cyangwa barwana izabarimbura ku munsi wa nyuma nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Hazarokoka abantu bumvira Imana gusa.Ariko si Abaslamu gusa barwana.Kuva na kera,amadini menshi ashoza intambara,avuga ko akorera Imana.Muribuka za Crusades z’Abakristu barwana n’Abaslamu zahitanye abantu batabarika.

  • Nkuko History ibyerekana,n’Intumwa Muhamadi yari umurwanyi.Mwibuke intambara nyinshi yarwanye.Urugero ni igitero yagabye I Macca avuye I Madina.Amaze gushinga idini ya Islam,abamusimbuye nabo bali abarwanyi.Bagabye ibitero muli Aziya,muli Africa no mu Burayi,bagarukira ahitwa Poitiers muli France.Uwangaga kuba Umuslamu baramwicaga.Niho ubutagondwa bwaturutse.Kumva ko utari Umuslamu agomba kwicwa,ngo ni Umukafiri.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *