Burugumesitiri wa Komini Murama kuva muri Kanama 1994 yahakanye imbunda ivugwa kuri Urayeneza | UMUSEKE

Burugumesitiri wa Komini Murama kuva muri Kanama 1994 yahakanye imbunda ivugwa kuri Urayeneza

Urugereko Rwihariye Rushinzwe Kuburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwakomeje kuburanisha urubanza rw’ubujurire rwa Urayeneza Gerard wahoze ayobora Kaminuza ya Gitwe, wakatiwe igihano cyo gufungwa burundu kubera kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urayeneza Gerard wabaye Umuyobozi w’Ibitaro bya Gitwe amaze igihe afunzwe ku byo yita akagambane (Archives)

Muri uru rubanza, humviswe abatangabuhamya barimo Sibomana Aimable wari washinje Urayeneza mu bushinjacyaha, icyakora kuri iyi nshuro yageze imbere y’Urukiko yahinduye imvugo, avuga ko ibyo yashinje Urayeneza byari ibinyoma, anasaba imbabazi Urukiko, avuga ko yabitewe n’uwitwa Charlotte Ahobantegeye.

Yagize ati “Natanze ubuhamya mbikanguriwe n’umugore witwa Ahobantegeye Charlotte wampaye inzoga na telefoni ngo nzabashinje [mvuga ko] naviduye ubwiherero tukabonamo imibiri mu bitaro bya Gitwe maze Elisee akambwira ngo ninsubiranye kandi mbiceceke. Ibi byose ni ibinyoma nabikoze kubera uriya mugore kuko yandushije ubwenge.”

Undi watanze ubuhamya ni Mutangana Francois wavuze ko yabonye Urayeneza Gerard n’abana be bafite imbunda n’umuhoro.

Yabajijwe niba yarabonye umuntu wicishijwe imbunda yabonanye Urayeneza, avuga ko yayitwazaga gusa.

Habiyambere Ildephonse wabaye Burugumesitiri wa Komini Murama kuva muri Kanama 1994 na we yatanze ubuhamya, avuga ko atazi niba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Urayeneza yari atuye
i Gitwe.

Habiyambere kandi yongeyeho ko ibijyanye n’imibiri yabonetse mu bitaro bya Gitwe ntayo azi kuko akimara kuba Burugumesitiri w’iyi Komini hari imirambo yagiye iboneka igashyingurwa ndetse aho ishyinguwe hagashyirwa ibimenyetso birimo no kuhatera imiyenzi.

Yongeyeho ko nta makuru y’imibiri yabonetse mu byobo byari biri mu bitaro bya Gitwe yigeze yumva, ati “Ntayo nigeze menya,” anavuga ko Urayeneza atigeze avugwaho imbunda, ahubwo yavuzwe ku muhungu we, ashimangira ko ibindi byavuzwe kuri Urayeneza ari ubugambanyi.

Undi mutangabuhamya wavuze ni Mujawabega Immaculee, wavuze ko ubuhamya bwatanzwe na Uwumuremyi Hyacintha washinje Urayeneza kuba yari kuri bariyeri kandi yari afite imbunda, bubeshya kuko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu Uwumuremyi yari ahishwe na Mujawabega mu rugo rwe na barumuna be batatu, bityo atigeze abona uko agera kuri bariyeri zari hanze ngo amenye amakuru y’ibyari biri kuhabera.

Yavuze ko guhera tariki ya 8 Gicurasi mu 1994 kugera ku itariki ya 9 Kamena mu 1994, batandukanye bakajya mu Birambo, abandi bagakomeza basanganira Inkotanyi bityo ibya mbere y’itariki bahuriyeho ntabyo azi kuko inzira Uwumuremyi yanyuzemo ntaho yari guhurira na Urayeneza.

Undi mutangabuhamya wavuze ni Munanira Alexandre wavuze ko yahamagawe n’abantu batandukanye bamubwira ko agomba kwemeza ko se umubyara yiciwe mu bitaro bya Gitwe.

Mu bo avuga ko bamuhamagaye harimo Ahobantegeye Charlotte wamusabye ko yamufasha gushinja Urayeneza, akemeza ko se umubyara yishwe agatabwa mu cyobo cyabonetsemo imibiri.

Akomeza avuga ko yahamagawe n’undi muntu wo muri CNLG (yahoze ari Komisiyo yo Kurwanya Jenoside) ndetse na Anitha na Wilton wari umuyobozi wa Koreji ya Gitwe, bamusaba gushinja Urayeneza.

Yavuze ko yongeye guhamagarwa na Mulindabyuma Isidore wamubwiye ko agomba kwitonda kuko azagororerwa niyemera gushinja Urayeneza.

Yabwiye Urukiko ko akimara kubona ibi bikorwa bimeze nk’akagambane karimo gukorerwa Urayeneza, yaguze telefoni ifite ubushobozi bwo kubika amajwi y’ibyavuzwe, akajya abika ibiganiro agirana n’abamusabaga gushinja Urayeneza, ibyo biganiro byose aza kubiha umwunganizi wa Urayeneza.

Urukiko rwasabye ufite iyi telefoni ko yayishyikiriza Urukiko bityo abunganizi ndetse n’ubushinjacyaha bukeneye kumva ayo majwi bakayumva.

Ku ruhande rwa Mulindabyuma Isidore wahamagawe nk’umutangamakuru ndetse akaba no mu baregera indishyi, yavuze ko yabonye Urayeneza Gerard na Chadrack bafite imbunda ariko ahakana ko yabonye bayikoresha bica Abatutsi.

Yanavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari yihishe mu nyubako itari yuzuye y’ibitaro bya Gitwe, ahari bariyeri yabagaho Munyampundu Leon bita Kinihira, akavuga ko Sibomana Aimable (wavuze ko yatanze ubuhamya bw’ibinyoma) yari azi amakuru y’uko hari ibyobo bibitse imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Uru rubanza rwamaze amasaha icyenda, aho ruzasubukurwa ku itariki ya 29 Ukuboza, 2021.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: IGIHE

UMUSEKE.RW

14 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Uyu mugore witwa Charlotte Gikakarubamba, yibye za miliyoni nyinshi KMINUZA icyaha yahamijwe n’urukiko, ubwo yaramaze kubona Kaminuza yamureze munkiko nibwo yahise ashaka igishoboka cyose areba abantu bamufasha gucisha umutwe uwahoze ari shebuja Gerard. ariko rero yabigezeho kuko ubu ari mugihome.

  • Ikibabaje nuko ababeshya cyangwa abivuguruza,bose bitwa abakristu.Yaba Urayeneza,yaba abatangabuhamya,Imana yaturemye izi uvuga ukuli n’ubeshya.Kandi ubeshya izamuha igihano gisumba ibindi byose.Ntabwo izamuzura ku munsi w’imperuka ngo imuhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ntitukishinge abatubeshya ko iyo dupfuye tuba twitabye imana.Siko bible ivuga.

  • Iyaba byashobokaga ngo amategeko ajye ahana abantu bose babeshyera abandi bashaka kubacisha umutwe. Biramutse bigaragaye ko umuntu umaze igihe afunzwe abaye umwere, ntibyagombye gucira aho gusa ngo arekurwe. Ahubwo uwakoze ibishoboka byose akamufungisha amurenganya niwe wakagombye kujya mu kimbo cye agafungwa. Ibi byaca abagambanira abandi bakabafungisha babaziza amaherere. Gufungwa ntabwo ari ikintu umuntu yakinisha agikorera undi agamije kumuhemukira gusa. Amategeko yarakwiye kubiryoza bene abo bantu. Kuko kugeza ubu sindumva umuntu wabeshyeye undi abiryozwa. Uwaba afite urugero yambwira.

    • @ Brabra,waba uzi URUTARE RWA KAMEGERI ruba ka Muhanga??? Nibyo ushaka gukorera ababeshyeye Gerard niba koko ari byo.Umwami Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura yasabye abantu kumuhitiramo “igihano gisumba ibindi ” yajya ahanisha abantu.Umutware we witwaga Kamegeri amugira inama yuko bacana urutare rugatukura bakamushyiraho.Umwami abonye ubugome bwa Kamegeri,yasabye ko ariwe bashyira kuli urwo rutare.Sijye wahera.

  • Erega buriya Leta yacu iritegereza, uru Rwanda mureba twavuye kure kurenza uko mwe mubyumva. Nkurikije ibivugwa kuri uyu musaza, nkurikije ibivugwa murukiko, nkurikije kwiregura kwe. Barekure uyu mukambwe yisazire neza.

  • Ntakindi twari twiteze kumuseke kitari ukurengera gerard muneshya ibitaravugiwe murukiko kuko mwibeshya abanyarwanda kuko ibyo muvugiye hano ninkuru yanditswe nabo kwa Gerard bashaka kuyobya rubanda kuko nimureba mubitangazamakuru byose byanditse ni inkuru imwe ntagihinduye yewe nuburyo yanditsemo rero amafaranga murya ngwaha ngo muri abanyamakuru azasenya igihugu gusa ukuri kuzwi nurukiko ikindi Imibiri uakuwe mubitaro niyimbwa maze akaba yaragambaniwe Gusa muradusjinuavurira mugakabya kbs

    • Na Igihe.com se? Ikibazo si ikinyamakuru runaka. Ngo ukuri guca mu ziko ntigushye, nta nterahamwe imara imyaka mbere ya jenoside iharanira uburezi ku bana b’u Rwanda atavanguye amoko, nyuma akita ku mfubyi za jenoside kugera no kuri uwo Charlotte wamugambaniye, mujye munashyira mu gaciro. Sinakwifuriza kumva ushinyaguriwe kandi ubwo se uvuze nyabusa abacikacumu bafunzwe imyaka hafi ibiri baramariwe n’ababo ubwo bo bavuga iki? Iyaba abanyarwanda twese twashyiraga ukuri imbere, ntiwahungabana nanjye sinahungabana.
      https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-bamwe-mu-batangabuhamya-bashinje-urayeneza-batangiye-kwisubiraho

  • Erega twebwe abatagira amafaranga yo guha abanyamakuru ntankuru nzima tuzandikirwa? Ndatangaye cyaneeeee ngoo!!! Ubuse koko uyu munyamakuru yageze murukiko mana ni akumiro peeee.nonese imbunda ko atari umusirikare yazitwazaga ngo azihire gute? Ikiza nuko nubwo muyobya rubanda muzi ukuri

  • Umuntu ushinjurwa urubanza rwe rugasubukurwa nyuma y’ukwezi!
    Justice delayed is justice denied.

  • Sha mwebwe ibyo muvuga ntabyo muzi amafaranga ya Gerard arivugira nubu birirwa bigambako minister busigye ngo abibabereyemo ngo yavuyeho baramushatse nawe asihara abyumvisha abandi ko Gerard arengana bakanongeraho ko ngo ariwe wasubirishijemo urubanza rwe byihuse none nawe uravuga ejo azataha mukanuye amaso ngaha ngo mwiciwe abantu! Ko abantu banyu bapfuye se nyone mwe ninde ibari inyuma sha nagahinda gusa

  • Inkuru niba ari yanyayo turimo gutera intambwe nziza nanone.
    Ukuri kukaganza ikinyoma kandi nubwo umutangabuhamya yakwivuguruza ni icyerekana ko yanze kugendera ku binyoma. Kandi bizaza. Gusa Minubumwe irafite akazi ariko izagakora kuko biriya byose biganisha ku bumwe bweruye no kurwanya ruswa n’akarengane.

  • Jye nshaka kwibutsa umuseke utuntu tumwe na tumwe twavugiwe mu rukiko;
    Ildephonse abwira Rutaganda ngo bagende bibukiranya kuko aribo bayoboye jenocide irangiye nibyo bagiye bapfa kubera kunyereza amakuru kugeza ubwo amwibutsa ko urayeneza yambaye karuvati y’umutuku n’umuhungu we Marcel hamwe na kinihira bahagarikiwe na Rutaganda Bose bafite imbunda bari gutanga amabwiriza yuko bagomba kwikizsb abatutsi warabyumvise?
    Francois na murindabyuma bavuga uburyo urayeneza yatwaraga imbunda warumvaga??
    Reka dushime uwahoze Ari burugumestri kuvuga ibyo yabonye n’ibyo yumvise ,niwe warukenewe nubwo bataza kumworohera baramutoteza nk’abandi Bose bazengereje….
    Nkomeze se uragenda ubyibuka??
    Umunsi wabanje wibuka ubuhamya bwatnzwe??(mureke koreka imbaga y’abasoma ubu buhezanguni bwanyu maze mubwire urayeneza atwereke aho yahishe abandi kuko buriya yarahombye wenda yaraziko hazavamo koruta
    2.nisabire leta yacu ikurikirane ibi binyamakuru bya rutwitsi kuko nuku batangiye kutwica bavuga ko bari kwikiza abo batavuga rumwe kd barebere abatangabuhamya kuko Barara rwantambi Babundaguza kubera ingabo za jerard ziyonowe na komanda Rusine.

  • Cyakora cyo uru rukiko rwose ruburanisha neza izindi nkiko nibashake bazazifunge uru rukiko nirwo abanyarwanda bakeneye rucukumbura ukuri kukarugaragaza.abasaza babarekure bitahire ntakitaragaragaye kdi bababarire ababahemukiye.

    • Ntago ari umuseke wonyine wayanditse ,nigihe cya leta cyarayanditse gihita kiyikuraho.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *