Burundi: Abayobozi bakuru bari mu mwiherero wabo wa mbere | | UMUSEKE
  • 21/10/2020 11:21 00

Burundi: Abayobozi bakuru bari mu mwiherero wabo wa mbere

Abayobozi bakuru mu Burundi  bari mu mwiherero ukozwe ku nshuro ya mbere kuva Perezida Ndayishimiye Evaritse agiye ku butegetsi. Ku murongo w’ibyigwa harimo kurebera hamwe uko hashyirwaho imirongo migari igihugu kizagenderaho muri Manda ye.

Perezida Ndayishimiye Evariste ayoboye umwiherero w’Abaminisitiri mu Burundi

Uyu mwiherero uri kubera mu Ntara ya Ngozi , buri Minisitiri akaza kwereka Umukuru w’igihugu politiki ateganya kuzakurikiza n’uburyo ihura na gahunda z’ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD.

Intara ya Ngozi aho uriya mwiherero uri kubera, ihana imbibi n’u Rwanda ikaba iherereye mu Majyaruguru y’umurwa mukuru, Gitega.

Mu Rwanda  buri mwaka haba Umwiherero w’Abayobozi bakuru, uheruka ukaba warabaye ku nshuro ya 17.

Ni umwiherero wa mbere w’abayobozi b’u Burundi
Minisitiri w’Intebe Allain Guillaume Bunyoni

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Inkuru nyamukuru nuko nta dupfukamunwa bambaye! Hehehee!! Abarundi n’abatanzaniya wabona bageze kuri immunité collective (hejuru ya 70% bazaba barahuye na COVID19, bafite abasirikare bo kuyirwanya) twe tukibereye nko kuri 5% kw’abafite ubwo budahangarwa bahuye n’iriya virusi mu Rwanda.

  • Ndayishimiye nta kintu azahindura ku mibanire n’u Rwanda.Ashobora kuba abona abategetsi bakuru b’u Rwanda mu ndorerwamo y’amoko.Mwibuke ko we na Nkurunziza bagiye mu ishyamba bagafata imbunda kubera ubwoko bwashakaga kubica.Papa wa Nkurunziza yishwe azize ubwoko.Mwibuke ko muli 1972,mu Burundi habaye Genocide y’aba H…,cyanecyane abari barize (educated ones).Babasangaga mu mashuli,bakabashyira ku murongo,bakabarasa.Caterpillars zigacukura bakabahamba.Yali operation bise “Plan Simbananiye”.Yari Minister of Foreign Affairs.

  • @ Yes Mr Burakali.Muli iyi minsi Leta y’u Burundi irimo gucukura ibyobo babahambyemo muli 1972,kugirango babahambe mu cyubahiro.Kubera amateka,sinzi igihe Rwanda na Burundi bazumvikanira.Hari uwigeze kuzana proposition yuko bafata ubwoko bumwe bugatura u Rwanda,abandi bagatura mu Burundi.Ariko uwo siwo muti.Bajya bahora barwana.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *