Burundi: Bazindukiye mu matora y’Umukuru w’igihugu, amahirwe ya Rwasa ni make - UMUSEKE
  • 04/06/2020 11:32 38

Burundi: Bazindukiye mu matora y’Umukuru w’igihugu, amahirwe ya Rwasa ni make

Abarundi kuri uyu wa Gatatu bitabiriye amatora y’Umukuru w’igihugu. Ni amatora abaye nyuma y’imyaka 15 Pierre Nkurunziza ayobora kiriya gihugu. Aya matora abaye mu gihe kiriya gihugu kirimo abarwayi ba covid-19 bityo hakaba hari impungenge z’uko bakwanduzanya mu gihe cyo gutora nyirizina.

Abarundi bazindukiye mu matora y’Umukuru w’igihugu(Aha hari muri 2015 ubwo Nkurunziza yatorwaga)

Mu Cyumweru gishize ubutegetsi bw’i Bujumbura bwirukanye mu gihugu abakozi bane b’ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, WHO, nyuma y’uko banenze icyemezo cyo gutegura amatora no kuyakora mu ibi bihe igihugu kirimo icyorezo cya covid-19.

Ikindi kivugwa muri iki gihugu ni ubushyamirane buherutse kuba hagati y’abashyigikiye Gen Evariste Ndayishimiye n’umukandida utavuga rumwe na Leta witwa Agathon Rwasa.

Amnesty International yavuze ko iriya midugararo itezwa akenshi n’abashyigikiye Ndayishimiye, bifuza ko ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi ryabugumaho binyuze mu ntsinzi ya Gen Ndayishimiye Evariste.

Umwarimu akaba n’umushakashatsi muri Kaminuza ya Pretoria muri Africa y’epfo witwa Liesl Louw-Vaudran avuga ko kugira ngo Rwasa atsinde amatora biri kure cyane, ngo keretse  amatora abaye mu mucyo no mu bwisanzure.

Ati: “ Kugira ngo Rwasa atsinde byasaba ko amatora aba mu bwisanzure ariko nsanga bidashoboka. Ikindi nabonye ni uko abenshi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bashimuswe, abandi bahitamo kuzibukira bakiza amagara yabo. Erega mwibuke ko ubutegetsi bufite urubyiruko ruburwanirira rwitwa Imbonerakure!”

N’ubwo Pierre Nkurunziza atongeye kwiyamamaza, yahawe icyubahiro gikomeye harimo guhabwa inzu yo kubamo yishyurwa na Leta, imodoka esheshatu, umushahara, abamurinda n’izina ry’icyubahiro ry’Umuyobozi w’Ikirenga( Paramount Leader).

Abandi bari kwiyamamaza ni  G. Sindimwo wa UPRONA, L.Ngendakumana  wa SAHWANYA FRODEBU, D.Ndayizeye wo mu Ihuriro ryiswe  Kira Burundi, D. Nahimana na  F. Rohero biyamamaje nk’abakandida bigenga.

Amatora yatangiye saa kumi za mu gitondo, ibizayavamo by’agateganyo bizatangazwa taliki 25, Gicurasi, 2020.

Gen Evariste Ndayishimiye na Aghaton Rwasa nibo bahanganye cyane muri aya matora

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

7 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Rwasa uyu ukuntu yatumaze mu gatumba, nagende!

    • Yaramaze

  • Abandi disi.Nkatwe tuzamenya ryari ibyiza byo guhererekanya ubutegetsi abantu batishwe koko?

  • Hari ibintu amahanga n’ibitangazamakuru byayo banenga Abarundi, ukibaza ngo: ukuyemo izina abarundi cyangwa Nkurunziza, ugashyiramo abaturanyi babo cyangwa amazina y’abayobozi babo, byaba bimeze gute ku ngingo abo barundi baregwa? Ugahita wumirwa! Uhagarikiwe n’ingwe aravoma!

    • @Akumiro nanjye narashobewe.Ubu ngo abazungu bari kuvuga ko bakumiriwe mukuza kugenzura amatora. Umuntu wagufatiye ibihano aba aza kugenzura iki? Ese ko Nkurunziza we yemeye akagenda kuki abarundi batukwa kuruta abari gusazira kubutegetsi bontihagire ugiricyo avuga.

    • Ahubwo c aba bavuga ibi bagiye babanza bakamenya ibyabo? Nibyabindi bavugango ushaka gutokora umuntu agatotsi gato cyane utabanje kureba umugogo ufite muryawe jisho. Uwanenze amatora y’abarundi mbere na mbere abanza amenye ibye n’iwabo mbere yo gutondagira abarundi. Ntanisoni rero ibyabo biraba bagafunga iminwa ukagirango ni ibiragi ariko iby’abandi byaza iminwa, amakaramu na za mudasobwa bakandikaaaaa, ubwo c nukuvuga iki?

  • Abantu beshi batanze ibitekerezo nemeranya namwe, bareke abarundi bakore ibyabo ,barabavuze babashakira ibibazo 2015 birabananira ,none bikoreye amatora yikitegererezo baravuza induru.
    Ahubwo ibihugu baturanye babonereho, nabo bazungu bamware baboneko , abanyafurika bose atarinkomamashyi cg basabiriza.
    Burundi hoyeeee..

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *