Burundi: Kiliziya Gatulika yiyemeje gufasha Perezida Ndayishimiye kubaka igihugu gishya | | UMUSEKE
  • 22/10/2020 12:37 53

Burundi: Kiliziya Gatulika yiyemeje gufasha Perezida Ndayishimiye kubaka igihugu gishya

Perezida Evariste Ndayishimiye yahuye n’abagize Inama y’Abasenyeri ba Kiliziya Gatulika mu gihugu cye, baganira kandi bemeranywa uko bahuza imbaraga bakubaka igihugu gishya.

Abasenyeri biyemeje gukorana bya bugufi na Leta mu kubaka igihugu gishya

Irya nama yabereye mu ngoro y’Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yitwa ‘Ntare Rushatsi House’.

Ubwo yarahiriraga kuyobora u Burundi, Perezida Evariste Ndayishimiye yabwiye abaturage be ko azabaharanira ko igihugu cyabo gitera imbere binyuze mu mbaraga z’abagituye.

Amahanga yatangiye kwerekana ubushake bwayo bwo gufasha u Burundi mu kwivana mu bukene no kubaka igihugu gishya.

Mu Cyumweru gishize,Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa, Organisation Internationale de la Francophonie uyobowe n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo wakuyeho ibihano wari warafatiye u Burundi muri 2016, umwaka umwe Pierre Nkurunziza atorewe indi manda itaravuzweho rumwe.

Ni ibiganiro byabereye mu ngoro ya Perezida Ndayishimiye

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ibi nibintu byiza cyane. Nizereko kiliziya kandi izitandukanya nabazakomeza gutobera Perezida mushya barimo.Barimo za magigiri zimwe zihishe hirya no hino.

  • Uyu president amaze kurahira,abakuru b’amadini bose bagiye kumuha umugisha kuli stade.Gusa umuntu yakwibaza niba abanyamadini bakwiye kwivanga muli politike.Yezu yasize abujije abakristu nyakuri kwivanga mu byisi.Ntabwo Petero,Yohana,Paulo,etc…bigeze bajya kwimika Pilato cyangwa Herode.Cyangwa ngo bage kubasengera nkuko abanyamadini b’iki gihe babigenza.Niyo mpamvu Yesu yabwiye Abakristu nyakuri bose yuko isi izabanga,bakabarwanya,bakabafunga ndetse bakabica.Kubera ko bativanga mu byisi,cyanecyane politike.Kandi ntibatinye kubwiriza abantu babereka ikibi ngo bakireke.Muribuka Herodi yica Yohani Umubatiza,kubera ko yamubwirije,akamwereka ko yasambanaga n’umugore w’abandi.Cyangwa Yohani afungirwa ku kirwa cya Patmos kubera umurimo wo kujya kubwiriza abantu yakoraga.Abakristu nyakuri b’iki gihe,nabo barafungwa ndetse bakicwa,kubera umurimo wo kubwiriza bose bakora kandi ku buntu,badasaba icyacumi.

  • Ntabwo ubeshya muvandimwe.Bage bareba abavandimwe bacu barimo gutotezwa mu Burusiya.Barabakubita,bakabafunga,etc…,babahora ko banga gushyigikira Leta nk’andi madini.Urugero ni igihe president Putin afata ku ngufu ikirwa cya Crimea muli 2014,icyambuye Ukraine.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *