Girl in a jacket Burundi: Kwambara agapfukamunwa byagizwe intwaro yo kwirinda Covid-19 | UMUSEKE

Burundi: Kwambara agapfukamunwa byagizwe intwaro yo kwirinda Covid-19

U Burundi bwashyizeho ingamba zikomeye zo kwirinda Covid-19, imwe mu ntwaro ikomeye ni ukwambara agapfukamunwa, bwari bumaze igihe budatangaza imibare y’abanduye Covid-19, Abayobozi bavuga ko icyorezo cyahashize.

Perezida Evariste Ndayishimiye aherutse kuvuga ko umuntu uzanduza abandi Covid-19 akamenyekana azafatwa nk’umurozi

Itangazo ryakwiriye henshi ku mbuga nkoranyambaga ni iry’Urwego rushinzwe gushishikariza ishoramari mu Burundi (Agence Burundaise de Promotion des Investissement, API) rwasabye abarugana bose kumenya ko kwambara agapfukamunwa hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 ari itegeko.

Uru rwego ruvuga ko abarugana batambaye agapfukamunwa batazakirwa.

Minisiteri y’Ubuzima mu Burundi ku wa Mbere tariki 11 Mutarama 2021 yatangaje ko hagiye kubaho gupima abantu benshi mu Mujyi wa Bujumbura bareba uko ubwandu bwa Covid-19 buhagaze bikazakorwa mu gihe cy’ukwezi.

Amabwiriza mashya yo kwirinda mu Burundi yahagaritse by’agateganyo ibikorwa by’imyidagaduro birimo inzu z’urubyiniro, ndetse n’imyidagaduro yo gusubiramo indirimbo bizwi nka karaokés.

Ahantu banywera inzoga n’ahahurira abantu benshi basabwe kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

U Burundi bwafunze imipaka yo ku butaka ndetse busaba ko abajya muri icyo gihugu bakoresheje indege bashyirwa mu kato k’Icyumweru bakimara kuhagera.

Perezida Evariste Ndayishimiye aherutse gutangaza ko uzafatwa yanduje Covid-19 abandi azahanwa nk’umurozi.

Iki gihugu kivuga ko mu gihe cy’Icyumweru kimwe gusa hamaze kuboneka ubanduye Covid-19 bashya 100.

Coronavirus mu Burundi imibare igaragaza ko abanduye bose ari 1,019 abamaze guhitanwa n’icyorezo ni 2 mu gihe abavuwe bagakira ari 773.

Pierre Nkurikiye Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu mu kiganiro yahaye Abanyamakuru yasabye abantu bose batwara abagenzi mu modoka, no kuri moto kwambara agapfukamunwa, kimwe n’abahurira ahantu ari benshi nko mu nsengero bategetswe kukambara.

Ayo mabwiriza azatangira gukurikizwa tariki 14 Mutarama 2021.

UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • An Magufuri araza kukemera tu!!! Ahubwo turaza kuba Duke kw’isoko!
    Ariko se ubundi ntibabonaga ko bariho bihemukira bahemukira n’abo bategeka?!!!

    • Ibintu bibera muli iyi si birababaje.Uyu hamwe n’uwo yasimbuye,bigishaga ko Imana yarinze Corona u Burundi bwonyine.Bakaduseka bavuga ngo “murebe ukuntu Corona imereye nabi abaturanyi”.Nyamara niyo yishe Nkurunziza na Buyoya.Ikibabaje cyane nuko uyu n’uwo yasimbuye biyitaga abarokore.Ntabwo politike ishobora kujyana n’uburokore.Urugero,nibo bakuriye Imbonerakure zamaze abantu zibica.

  • Ariko ntiyabeshye pe
    Corona Imaze umwaka Kandi nta muntu wari waranduye Corona mu burundi
    Ibyo nu ukuri Imana yari yarabarinze covid Nkuko Hari ibihugu 2 bisigaye muri afrika bitararwara covid
    Niba abandi covid yaratangiye 2019-09 uburundi bikaba biboneye Corona mu 2021/12 koko urumva Imana itari yarabarinze koko
    Tujye dushima
    Kandi nshimye ko bakurikije Inama za Corona bakibona ko icyorezo cyahageze

    • Yewe kari ntabwenge ugira pee, none se harigihe Imana ishobora kukuvaho ikagutererana, ubwo se ko yabarinze icyo gihe cyose none bakaba basaba kwirinda Imana yabakuyeho amaboko, wibuke ko ibyororezo byahozeho kandi hazaza n’ibindi ibyo kandi ntibizakuraho uburinzi n’imbabazi z’imana. Ubwo se Imana ko yemera umuntu agapfa nkanswe kwandura COVID. wasomye nabi pee

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *