Burundi: Leta ya Perezida Ndayishimiye yugarijwe n’abarwanyi bataramenyekana – UMUSEKE
  • 29/09/2020 1:00 48

Burundi: Leta ya Perezida Ndayishimiye yugarijwe n’abarwanyi bataramenyekana

Kuva yarahirira kuyobora u Burundi (hashize amezi atatu), Perezida Evariste Ndayishimiye muri iki gihe afite ikibazo cy’umutekano muke giterwa n’abarwanyi bataritangaza abo ari bo n’icyo bashaka.

Perezida w’ u Burundi Gen Evariste Ndayishimiye(Photo:Al Jazeera)

Ubwo yasimburaga Nyakwigendera Pierre Nkurunziza ku butegetsi muri Kamena, 2020 henshi bagize ikizere cy’uko umutekano urambye ugiye kugaruka mu gihugu nyuma y’imyaka itanu y’intugunda za Politiki.

Amakuru avuga ko hashize ibyumweru bitatu Uburundi bugabwaho ibitero shuma by’abarwanyi bataramenyekana abo ari bo n’icyo bashaka.

Ikinyamakuru cy’i Burundi kitwa Iwacu kivuga ko ibyinshi mu bitero bigabwa muri Bujumbura (umurwa mukuru w’ubucuruzi) bigaca mu Kiyaga cya Tanganyika biturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, DR.Congo.

Iwacu yandika ko ibyinshi muri biriya bitero byatangiye mu mpera za Kanama, 2020 n’ubu bigikomeje.

Hari umutwe witwa ‘Red Tabara’ (wavutse muri 2015) uherutse gutangaza ko wasakiranye n’Abapolisi bari kumwe n’Imbonerakure bararasana hapfamo bamwe.

Ibi byabaye taliki 23 Kanama, 2020 bibera mu Majyepfo y’u Burundi ariko hari abandi babihakana.

Bidatinze (taliki 10 Nzeri, 2020) uyu mutwe wigambye kuri Twitter ko ari wo wagabye ibitero mu Majyaruguru y’u Burundi bikagwamo abantu 9.

Hari umwarimu muri Kaminuza yitiriwe ikiyaga cya Tanganyina witwa Dr. Gérard Birantamije wavuze ko ibiri kubera mu bice bimwe na bimwe by’u Burundi biri gutuma abantu barushaho gukuka umutima.

Ati: “Igihugu cyacu kiri mu bihe tutamenyereye na gato. Ubusanzwe iyo hari umutwe urwanya Leta uhita utangaza uko witwa n’icyo urwanira, ariko ibyo turi kubona ubu bitandukanye n’uko ibintu bisanzwe biteye. Amakuru make agera mu itangazamakuru atangwa n’abo mu Mbonerakure, ariko Leta yo yaricecekeye ntacyo ibitangazaho.”

Hari undi muntu w’inararibonye muri Politiki y’u Burundi uvuga ko kudatangaza amazina y’uriya mutwe w’abarwanyi ari amayeri yihariye wahisemo gukoresha, wanga ko wamenyekana bikawukoma mu nkokora.

Imitwe myinshi yitwara gisirikare mu Burundi yavutse nyuma y’uko Pierre Nkurunziza wahoze ayobora kiriya gihugu, yiyongereje Manda, icyo gihe hari muri 2015.

Kuva Perezida Ndayishimiye yafata ubutegetsi ntiyigeze atangaza ku mugaragaro ko yiteguye gukorana n’iyo mitwe, ahubwo yahisemo gutangira ibikorwa by’iterambere hirya no hino mu gihugu no gushyiraho inzego za Leta zihamye.

Hari abavuga ko abarwanyi bo muri iriya mitwe babonye bigenze kuriya, bahitamo  gutangira kujujubya Leta ya Gen. Evariste Ndayishimiye.

Bavuga kandi ko ubutegetsi bwe bwahisemo kutagira icyo buganira n’iriya mitwe mu buryo bweruye, ahubwo bugashaka kwereka abaturage ko ari amabandi asanzwe, aba agamije kwica no gusahura.

Iby’uko u Burundi bushobora gushinja u Rwanda kuba inyuma y’iriya mitwe bisa n’ibitabushobokera muri iki gihe kuko intambwe imaze iminsi iterwa n’ibihugu byombi mu gusubiza umubano mu buryo igaragara.

Taliki 26 Kanama, 2020 abasirikare bakuru ku mpande zombi bashinzwe ubutasi bwa gisirikare bahuriye mu Karere ka Bugesera mu Rwanda baganira uko ibibazo by’umutekano muke byakemurwa mu buryo burambye.

Ikindi ni uko u Rwanda ruri gufasha impunzi z’Abarundi zari zararuhungiyemo gutaha.

Ku rwego rw’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, u Burundi busa n’ubwishyize mu kato kuko busa n’ubudashaka kwifatanya n’ibihugu bihuriye muri EAC.

Mu nama bwari bwaratumiwemo  i Goma iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi, Perezida Evariste Ndayishimiye yari kubona akanya agahura na bagenzi be barimo Paul Kagame, Yoweri Museveni na Joao Lourenço wa Angola ndetse na Tshisekedi, ariko u Burundi bwaje kuvuga ko butakiyitabiriye, bigera tariki ya 13 Nzeri 2020 itariki yari bubereho, irasubikwa ku munota wa nyuma.

Le Monde

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

9 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Muli Afrika,mu bihugu byinshi hategeka abantu bafashe ubutegetsi babanje gushoza intambara.Ndabona ariwo murage mu Burundi no mu Rwanda.Impamvu barwanya Ndayishimiye,nuko nawe yafashe ubutegetsi abanje kumena amaraso.Niyo nzira ba Rusesabagina nabo bafashe.Ariko utari yatsinda ngo afate ubutegetsi,bamushinja iterabwoba.Democracy ntabwo izashoboka muli Afrika.

  • Ngo abarwanyi bataramenyekana!! Si aba RED TABARA se!! Aho batera baturuka ntihazwi se si muri Sud Kivu! Aho bitoreza ntihazwi se!! Iyo inyeshyamba ziteye igihugu kiyobowe n’abavuye mu ishyamba… Dore aho nibereye. Hari abitiranya Uburundi na RDC ariko mbona bitazabahira cyane.

  • Abantu bagitekereza ko ari bo bonyine baremewe kuyobora abandi muri aka karere k’Ibiyaga Bigari, bazumirwa. Bazabura byose nk’ingata imennye, ba Mpatsibihugu baboshya bigaramiye. Umuheto woshya umwambi bitari bujyane. Umuntu ubara gushoza intambara ku Burundi yirengagije ko bushyigikiwe na Tanzania, ni umwiyahuzi pe!!

    • Tomora uvuge neza ibigushengura: ninde ushoza intambara ku Burundi? Tanzania niyo US yawe cyangwa hari ikindi?

    • Hahh cynique we wowe iterabwoba rirakwishe umunwa gusa niwo ukoresha aho ntibwibwirako ndayishimiye azakandamiza abandi iteka dore uriya politiki ye ni nk iya parmehutu ariko uziko mu gihe gito gishize leta ya nkurunziza yafunze imiryango itegamiye kuri leta ngo nuko itanga akazi ku batutsi ndumirwa pe, ngo yewe bashyizeho umubare ntarengwa ngo 3%nibo batutsi bemerewe guhabwa akazi ngo iyindi yose ni iy abahutu hahhh neza neza wagirango iby u Rwanda ntacyo byamwigishije baraje sha abo akandamiza bahafate dore aho nibereye hari igihe ucana umuriro uzagutwika utabizi, nguko uko parmehutu yahananutse wowe uri nde ubuza abanyagihugu kubona akazi noneho katari no mu byawe ngo nuko ari abatutsi hahhh abatutsi se wowe ubarusha uburenganzira muri gakondo yabo ?wowe cynique rero ugenzwa no kugoreka ururimi neza neza uri nka parmehutu niyo yakoraga ikintu ikakitirira abandi, mbese kuba iyo parmehutu y iburundi ikora ibyo urumva nta kibazo di kuburyo ababuzwa amahirwe mu gihugu cyabo kubera ubwoko bwabo bazicecekera ngo utavuga ko bashaka gutegeka rero hahhh gutegeka si icyaha ni byiza cyane rwose iyo ufite imbuto yo gutegeka kandi bigaragarira mu bikorwa ,ikigaragara rero nuko ari nkurunziza ari ndayishimiye Bose ni nka parmehutu nta imbuto yo gutegeka bafite kuko ntiwagira imbuto yo gutegeka ngo ubabazwe nuko abaturage bawe babona akazi kugera naho wirukana iyo miryango ikabaha yewe abahutu ni bamwe aho bava bakagera nta imbuto yo gutegeka mufite mwarabyerekanye pe ukuyemo Agatha Uwiringiyimana wenyine. Burundi icyo nababwira mukubite mukureho uwo muswa mushyireho ibyiza bibabereye izo parmehutu z iburundi zitazagira ijambo nkuko n izo mu Rwanda zazimye mukubite mutababarira kuko ntawe musaba imbabazi zo kubaho no gukora mu gihugu cyanyu, izo mbwa ko abami bategetse zikarya zikabaho neza zikajya mu mashuri zikajya ku rugamba zibayeho nk abandi baturage Bose ni gute zo zijyaho zikumvako zigomba kubabuza kubaho njye sinumva ubu butindi uziko abahutu bahindutse nk abazungu neza neza ubanza banakomoka ku muntu umwe kuko ubutindi barabuhuje dore ko ari nabo babubigishije ariko ntawakwigisha ikitakurimo ngo ugikore ahubwo borosoye uwabyukaga, mukubite abo baswa nta kubabarira n u Rwanda ahubwo rubatere ingabo mu bitugu naho wowe uvuga tanzania hahhh ndagusetse cyane uzabaririze amateka y abatutsi na mbere yuko Imana ibaha iki gihugu ho gakondo naho bari bari bari intwari aho za misiri na Israel niho baturutse hariya hari ah abirabura niyo mpamvu n abazungu bageze aha bakikanga bati dore abatutsi aho basigaye baba bati tugomba kubatwara ubutaka kuko umunsi batwirukanye tutazabasha kongera kubusahura uko Niko bibye ubutaka bw u Rwanda maze bacura umugambi wo gutsemba abatutsi bica abami bacu bakuraho ubwami kuko bwari ubw abanyabwenge batinyako buzagera kure bugateza igihugu imbere kigagera aho abo bazungu batifuza iyo migambi mibisha rero babonye ko abahutu bayibafashamo niko kubegera kuko bababonye mu mutwe namwe muremera, hari umuzungu umwe muri abo wakoze video iri youtube avuga ngo umuhutu ni umuntu ureba mu mutwe ukamubwira icyo ushaka cyose akagikora ngo ariko umututsi we ntiwapfa kumenya icyo atekereza ni uwo kwitonderwa urumva ukuntu mwiyerekanye none na burundi Niko bene wanyu bakiyerekana mushoborwa n abafata intwaro bagahangana namwe kuko muhimbira mu rugambo no kwica abaturage badafite intwaro mubicisha icyo nabonye ntibashobora rero ni ugufata intwaro bagahangana na mwe kuko mutari intwari ku rugamba kandi ni mu gihe kuko Imana ntiyaba ku ruhande rw abafite imitima nk iyanyu bagenzwa no kwica gukandamiza no kurimbura ubwoko mutaremye, abo batutsi b iburundi bagomba kwisubiraho bakabwire iyo parmehutu yaho ko bafata inzira bagasubira muri Chad nkuko bababwiye ko ariho muturuka maze bakareka uziko iburundi ari gakondo ye akayisigaramo akabamo mu mahoro agakora akazi ashaka afitiye ubushobozi nta wirukanwa mu gihugu ngo nuko yamuhaye akazi, njye rwose siniyumvisha uko abo batutsi b iburundi baraka iyo parmehutu yabo ibagaraguza agati, njye ubu ntagukina nta kujenjeka abahutu narabamenye si beza pe si beza na gato abantu babyuka bagatema umuntu ntacyo abatwaye bakajya ku kana kari mu nda bakagafomozamo bakakica ngo ni agatutsi, ku musaza bagatema ,umucekuru bagafata ku ngufu barangiza bakamucamo ibice sha abahutu bakomoka kuri gahini ndavuga abahutu muri rusange ni babi pe nowhere ngo ni babi ndabizi ko ugiye ureba umuntu ku giti cye harimo bake cyane beza ariko iyo uvuga ubwoko ubuvuga muri rusange uko bwigaragaza ntago uvuga umwe umwe kuko ubwoko busobanura uruhurirane rw abantu rero abahutu ni ubwoko bw abagome pe sinzi niba hari igihe kizagera nko mu myaka magana bugahinduka ariko kugeza uyu munsi icyo mbona ni babi pe ntanubwo NGO nizere biriya basaba imbabazi kuko nuyu munsi babonye uburyo bakwica nuko gusa batsinzwe nicyo cyonyine cyabahagaritse kuko iyo wumvise amagambo abavamo ubona ko ariyo kamere yabo kugeza ubu ,nuwibeshya akabashakamo aba yishoye nawe abyara abameze batyo amaraso ni ikintu kibi pe,ni uko abatutsi ari ubwoko bw Imana ikaburwanaho ikabuha intsinzi nubwo ari bake ariko hatabayeho Imana bashira kabisa niyo mpamvu abatutsi mugomba kwikomereza ku Mana niyo yonyine izabakomeza igatuma mutsinda abanzi banyu ,kandi mwirinde kwivanga nabo ch abanyamahanga ahubwo mubyarane na bene wanyu gusa kugirango mwororoke mugume mugwize amaboko naho ubundi nimwiha kwivanga muzashira nta kabuza kandi muzaba ari mwe mubiteye,ndabizi abagabo n abahutu birukanka ku batutsikazi cyane muramenye ntimukabemere niyo baba bafite amafaranga angana ate mujye mubabwira bajye mu bahutukazi bene wabo kuko iyo mubemeye bituma muba mutakibyaye ubwoko bwanyu NGO mwororoke mugwire kandi abatutsi ni abanyarwa n ababyeyi bombi b abatutsi gusa ibindi bitari ibyo ni ibinyoma bya bindi babeshya ngo umugabo atanga ubwoko sibyo kuko umututsi ntiyava mu nda y umuhutukazi ntibibaho ayo maraso ntiyabyara umututsi ni ay umuhutu, umututsi abyarwa n umututsikazi wabyaranye n umugabo w umututsi aho niho honyine havuka abana b abatutsi.

      • @Kaneza, ibi bintu uhurutuye ahangaha birerekana uko bihagaze mu mutwe wawe. Niba utuye i Kigali, nakugira inama yo kugenda ugana i Burasirazuba, wagera kuri 16 ugakatira ibumoso ukazamuka mu mpinga y’umusozi uhari. Uzahasanga ibitaro bishobora kugufasha.

    • Le cynique winsetsa rwose hari aho wari wumva tanzaniya yarwanye koko?ariko uziko abanyamulenge bafata goma ziriya ngabo zaje kubarwanya zaturutse mu bihugu bitatu, ibaze nawe ariko gutera abanyamulenge badafite igisirikare gishinze imizi warangiza ukazana ibihigu bitatu baturutse mu bihugu bifite igisirikare gishinze imizi none uravuga tanzanira

      • Ram, wavutse ryari ubwo ra? Harya Idi Amin Dada yakuwe ku butegetsi na nde? None se iyo M23 uyizanye ute ko ntayo nari navuze? Ntuzi impamvu?

  • “Ikinyamakuru cy’i Burundi kitwa Iwacu”: iwacu ntabw’arikinyamakuru cy’iburundi,nijambo ry’ikirundi ry’iyi “le monde” yanditse i’yi nkuru.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *