Burundi: Prosper Bazombanza yemejwe nka Visi Perezida | | UMUSEKE
  • 11/08/2020 8:12 54

Burundi: Prosper Bazombanza yemejwe nka Visi Perezida

Kuri uyu wa Kabiri Inteko ishinga Amategeko y’u Burundi, Imitwe yombi yateranye igezwaho izina rya Prosper Bazombanza watanzwe na Perezida Evariste Ndayishimiye kugira ngo azabe Visi Perezida wa Repubulika, ndetse iramwemeza.

Prosper Bazombanza

Prosper Bazombanza, ni umwe mu bayoboke b’ishyaka UPRONA. Itegeko Nshinga ryo mu 2018 u Burundi bugenderaho rivuga ko Perezida wa Repubulika na Visi Perezida we baba badahuje amashyaka, kandi batanahuje ubwoko.

Uyu afasha Perezida wa Repubulika mu nshingano ze nk’uko ingingo ya 122 mu Itegeko Nshinga ibimuhera ububasha.

Kuva muri 2014 kugera muri 2015, Bazombanza yabaye Visi Perezida w’u Burundi.

Yongeye gusubira kuri uyu mwanya, avuye ku Munyamabanga Mukuru w’urwego rukuriye Igenzura n’ibigo by’ubwishingizi (L’Agence de Régulation et de Contrôle des Assurances, ARCA).

Undi Muyobozi Mukuru iriya Nteko yemeje, ni Minisitiri w’Intebe, uwatanzwe ni Komiseri Mukuru wa Polisi (CPG), Alain Guillaume Bunyoni.

Gen Alain Guillaume Bunyoni yabaye Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu kuva tariki 24 Kanama 2015 kugera agizwe Minisitiri w’Intebe.

Afatwa nk’umwe mu bikomerezwa by’imbere ku butegetsi bwa Nyakwigendera Pierre Nkurunziza.

Yabaye Komiseri Mukuru wa Police mbere yo kujya mu myanya y’Ubutegetsi.

Minisitiri w’Intebe nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga ry’u Burundi mu ngingo ya 129 ni umwanya utari usanzwe mu nzego za Leta.

Itegeko Nshinga ry’u Burundi riha ububasha Perezida w’Igihugu, Visi Perezida na Minisitiri w’Intebe gushyiraho abagize no kubakuraho.

Bazombanza na Bunyoni bazakorana na Gen. Major Evariste Ndayishimiye uherutse kurahirira kuyobora u Burundi nyuma y’uko atsinze amatora.

Yasimbuye Pierre Nkurunziza wapfuye mu buryo bwatunguye benshi, bikavugwa ko yazize indwara y’umutima.

CPG Alain Guillaume Bunyoni wemejwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • CPG Alain Guillaume Bunyoni nawe ni military general kimwe na Ndayishimiye.Bafashe ubutegetsi ku ngufu muli 2005,habanje kumeneka amaraso menshi.Intambara yamaze imyaka 11.Bagiye mu ishyamba muli 1993,abasirikare bamaze kwica President Ndadaye.Igitangaje nuko abanyamadini bababwira ko ari imana yabashyizeho,nyamara bizwi ko babanje gufata imbunda bakamena amaraso menshi y’inzirakarengane.Ntabwo Imana ikunda abantu barwana cyangwa bamena amaraso.Uriya Ndayishimiye nawe yiyita umurokore.Nyamara niwe ukuriye ishyaka CNDD FDD,rifite Imbonerakure zirirwa zica abantu mu Burundi.

    • Umunsi umwe sha abasaza bazamenya ko muza kwivanga muri polotiki babatenge

  • @Kirenga, ngaho se gera no ku by’u Rwanda utubwire uko byo bimeze! Amateka yabyo ahagaze gute? Abayehova muri abahanga bo kwiyoberanya! Harya ngo nta politiki mukora? Muri ababingwa pe!

    • @Ntashya,uzanye iby’amadini gute?Niba Kirenga avuze amateka,hari ikosa akoze?Ibyo se ni ukwivanga muli politike?Niba ushaka kwerekana ko no mu Rwanda ariko byagenze,bivuge ariko we guhigima uvuga andi madini.Ujya muli politike,ajya mu mashyaka,cyangwa akayashyigikira.Hari ishyaka uzi Kirenga abarizwamo?? Cyangwa iryo ashyigikiye??

      • @Rwabuneza, iyo wiyita Karekezi nibura, cyangwa ukongera ukiyita Kirenga! Yenda wari kuba ugiye kuvugisha ukuri. Menteurs!!! Niba muri abanyakuri, nimuve inyuma y’amazina twihishamo natwe, mube aba mbere bakoresha amazina yanyu bwite kuri runo rubuga. Atari ibyo, muzaba muriho mubiba ikinyoma ku mugaragaro. Menteurs!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *