Bus ya Rayon Sports yafatiriwe 'kubera umwenda' wa miliyoni 36 FRW - UMUSEKE
  • 01/06/2020 2:04 13

Bus ya Rayon Sports yafatiriwe ‘kubera umwenda’ wa miliyoni 36 FRW

Ikigo Akagera Business Group ikigo cyagurishije imodoka na Rayon Sports, cyafatiriye iyi modoka kubera umwenda wa miliyoni 36 FRW ibarimo.

Bus ya Rayon yafatiriwe

Tariki 5 Ugushyingo 2018 nibwo  Rayon Sports yerekanye imodoka yo mu bwoko bwa Foton AUV yakozwe n’uruganda rwo mu Bushinwa rwitwa Beiqi Foton Motor Co Ltd yacuruzwaga na Akagera Motors.

Icyo gihe uwari umuyobozi wa Rayon Sports, Paul Muvunyi, yabwiye itangazamakuru ko iyi modoka izishyurwa mu mezi 12, izishyurwa n’iyi kipe n’abafatanyabikorwa bayo.

Ati: “Iyi modoka tuyiguze miliyoni 100 zizishyurwa mu byiciro kugera mu Ukuboza 2019. Harimo miliyoni 16 Frw zavuye muri Rayon Sports, miliyoni 34 Frw zigomba kuva muri Radiant Insurance umwe mu bafatanyabikorwa dusanzwe dukorana naho izindi miliyoni 50 Frw zo zizava mu bandi bafatanyabikorwa bacu n’abandi  bazajya baduha miliyoni buri kwezi bagahabwa umwanya wo kwamamaza kuri iyi modoka.”

Nyuma y’uko iriya kipe itabashije gusohoza amasezerano yari yagiranye n’uruganda rwari rwayibahaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Gicurasi ubuyozi bwa Akagera Business Group bwayifatiriye.

Umunyamabanga wa Rayon Sports, Abraham Kelly mu kiganiro yagiranye na Radio 10 yameje aya makuru ko imodoka yamaze gufatarwa n’uruganda rwari rwayibahaye.

Ati:“Kubera ko amasezerano atubahirijwe byabaye ngombwa ko Akagera kisubiza imodoka muri iki gitondo.”

Rayon Sports  iri mu bibazo by’amikoro birimo n’ibirarane ibereyemo abakinnyi n’abandi bakozi bayo hiyongeraho ideni rya miliyoni 36 FRW ibereyemo ABG.

 Jean Paul MUGABE

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • N’ubundi mwari mwaduhangitse! Ni ejo bundi mukayidusuboza! Muyigurishije se muri ino crise ninde wabaha byibura na 20 million. RITCO se, Ikigo cy’ishuri se? Society itwara abagenzi? Nde koko? Ntimuzi ubukene buri hanze hano.

  • Muri Rayon babeshya kubi. Nibaza uburyo ikipe ibura management bikancanga kweri.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *