Bwa mbere ikigo Embrace Afrika cyaje mu Rwanda gushaka abakobwa bitabira Miss Tourism Global | UMUSEKE

Bwa mbere ikigo Embrace Afrika cyaje mu Rwanda gushaka abakobwa bitabira Miss Tourism Global

Embrace Afrika iri mu Rwanda ishakisha umukobwa uzitabira Miss Tourism Global, irushwanwa ry’ubwiza rizabera mu Bushinwa rigahuza abakobwa baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi.

NDEKWE Paulette wabaye Igisonga cya Kane muri Miss Tourism Global

Iki kigo cya Embrace Africa gisanzwe gifasha Abakobwa badafite ubushobozi kwitabira Amarushanwa Mpuzamahanga, ku nshuro ya mbere cyageze mu Rwanda gushakisha umukobwa uzitabira Miss Tourism Global, gutoranya abazitabira iri rushanwa biri gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kubera Covid-19.

Ni irushwanwa Mpuzamahanga Umukobwa ushaka kuryitabira aturutse mu Rwanda agomba kuba yujuje ibisabwa ari byo kuba afite imyaka 18 na 25, kuba afite uburebure bwa 1.64cm, akaba afite n’ubwenegihugu bw’u Rwanda akaba atarengeje ibilo 80.

Ushaka guhatana yohereza amafoto 3 ye meza ahabugenewe ku rubuga rwa Embrace Afrika, ayo mafoto akayandikaho umwirondoro we.

Aganira na UMUSEKE, Ndekwe Paulette wabaye Igisonga cya Kane cya Miss Global World uri mu bari gutegura iri rushanwa, yavuze ko Umunyarwandakazi uzatsinda azahabwa itike yo guhagararira u Rwanda ku rwego Mpuzamahanga.

Ndekwe Paulette yabwiye UMUSEKE ko iri rushanwa rifite agaciro gakomeye ku Rwanda mu marushanwa Mpuzamahanga, bizafasha urubyiruko rw’Igihugu ndetse n’iterambere ry’Ubukerarugendo bw’Igihugu kuzamuka.

Ati “Iri rushanwa ryaje mu Rwanda kuko dushaka ko u Rwanda rugaragara mu marushanwa Mpuzamahanga menshi kandi akomeye, bizafasha urubyiruko n’iterambere ry’Igihugu.”

Asaba Abakobwa b’Abanyarwanda kwitinyuka bakitabira iri rushanwa ku bwinshi kuko hari amarembo bizabafungurira kuko ririmo amahirwe menshi ku mukobwa uzabasha guhagararira u Rwanda.

Intego nyamukuru y’iri rushanwa ni uguteza imbere Ubukerarugendo mu mwaka wa 2019 ryitabiriwe n’Ibihugu birenga 60.

Umukobwa wegukana irushanwa rya Miss Tourism Global ahembwa ibihumbi 10 by’Amadorali y’Amerika hafi Miliyoni 10Frw, ubaye Igisonga cya mbere ahembwa Ibihumbi 5$ (hafi Miliyoni 5Frw) naho Igisonga cya Kabiri kigahembwa ibihumbi 3$ mu gihe Igisonga cya gatatu gihabwa 1000$.

Abakobwa bo mu bihugu birimo Uganda, Benin, Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Namibia, Malawi nibo bamaze kubona itike yo kwitabira Miss Tourism Global 2021.

Miss Tourism Global iheruka kuba mu mwaka wa 2019 ikaba yaregukanywe n’ukomoka muri Ukraine witwa Kateryna Kachashvili ryabereye ahitwa Sunway Resort Hotel &SPA muri Malaysia.

Muri 2020 ntiryabaye kubera ubukana bwa Covid-19.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Embrace Afrika cyaje mu Rwanda gushaka abakobwa,kubera ko izi ko tugira abakobwa beza kurusha henshi muli Afrika.Gusa byaba byiza aruko abo bakobwa baba beza no ku mutima,birinda gukora ibyo Imana itubuza.Ikibazo nuko kuba mwiza bituma benshi biyandarika,kubera gushaka amafaranga.Ndetse bigasenya ingo nyinshi.Icyo twaba cyose,byaba kuba mwiza,kugira umwanya ukomeye,gukira,etc…,iyo utumviye Imana kandi ngo uyishake,ubukire cyangwa ubwiza bwawe biba ari zero.Kubera ko ejo uzasaza ntihagire uwongera kukureba.Hanyuma ugapfa kandi ntuzazuke ku munsi w’imperuka.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *