Byaba ari 50-50- P.Kagame ku gushyigikira Arsenal cyangwa PSG zahuye – UMUSEKE
  • 26/09/2020 5:08 54

Byaba ari 50-50- P.Kagame ku gushyigikira Arsenal cyangwa PSG zahuye

Perezida Paul Kagame usanzwe ari umukunzi w’umupira w’amaguru, yavuze ko Arsenal FC yo mu Bwongereza na Paris Saint-Germain yo Bufaransa ziramutse zihuye nta n’imwe yashyigikira kurusha indi ahubwo ko byaba ari 50 kuri 50.

Perezida Kagame asanzwe akunda ikipe ya Arsenal

Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, Perezida Kagame yavuze ko kumubaza ikipe yafana hagati y’izi ziramutse zihuye byaba ari nko kumubaza igihugu ashyigikiye hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika  n’u Bushinwa.

Ati “Nakomeza kutabogama. nkishimira ibyo bakora neza bose. Ni nko kumbaza guhitamo hagati y’u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ntabwo nahitamo. Ni 50-50.”

Bisanzwe bizwi ko Perezida Paul Kagame ari umukunzi wa Arsenal yo mu Bwongereza dore ko hari n’imikino y’iyi kipe ajya ajya kureba mu Bwongereza.

U Rwanda rwasinye amasezerano n’aya makipe yombi y’ubufatanye mu kuzamura ubukererugendo bw’u Rwanda, aya makipe yombi akaba yamamaza ubukangurambaga bwo guhamagarira abatuye Isi gusura u Rwanda.

U Rwanda rwinjiye mu bufatanye bw’imyaka itatu na Arsenal FC muri Gicurasi 2018, ubu iyi kipe ifite abakunzi benshi muri Africa ikaba yambara imyenda yanditseho ‘Visit Rwanda’.

Mu Ukuboza 2019, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubukerarugendo, RDB, cyatangaje ko cyatangiye ubufatanye na Paris Saint-Germain buzamara imyaka itatu bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Miliyoni 90 z’amadolari twemeje gushora muri ariya makipe dukora promotion ya Visit Rwanda COVID19 yarazokeje. Zihira hafi rimwe na miliyoni 50 twashoye muri OneWeb y’ibyogajuru yahombye igakora depot de bilan mu minsi ishize. Kandi yose abanyarwanda bazayishyura, yavanywe ku myenda igihugu gifata. Uyu munsi ubibajije Clare Akamanzi mfite amatsiko yo kumenya uko yagushashanya mu kinyarwanda cye cyiza.

    • Sinkunda ibihuha nkunda facts wowe gahinda duhe imibare igaragaza ibyo bihombo uvuga apana kuvugira kubusa. at least tuzi inyungu yavuye muri deal arsenal RDB yatweretse imibare.

      • Rwose Queen ntugashake kuburana urucabana! Nta na limwe Clare Akamanzi yasobanuye inyungu Urwanda ruvana mu mafaranga yashowe muri Arsenal. Niba undusha utubwire iyo nyungu n’aho yayitangarije. Icyemejwe nuko amafaranga yatanzwe bidakurikije amategeko yuko nta piganywa lyabaye, ndetse RDB ntinagire uburenganzira bwo gutanga isoko. N’ubwo icyaha cyagaragaraga, cyikubye kabiri ubwo ubwo n’ikipe y’i Paris yabonaga ayayo! Nta munyarwanda n’umwe – yenda ntibeshye navugako hari umwe gusa – uzi aho ayo mafaranga yarateganyijwe mu ngengo y’imari! Ngibi ibyo dita detournement des fonds publics. Ntibazakubeshye ngo yari amafaranga avuye mu bukerarugendo yuko uwo Akamanzi adafite uburenganzira bwo kuyagabagabanya uko ashatse. Ndumva Gahinda avuga ukuri ariko twese twaricecekeye – harimo n’abitwa abadepite – kandi nanjye nti “murumve nkome”!

  • twe dukunda igihugu cyacu kd dufite nabayobozi beza badutecyerereza ibindi byabahakana nibyabo abanyarwanda ntanarimwe tuzemera gutsindwa.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *