Byinshi kuri Papa Sava: Izina ry’impine, igitekerezo cyavuguruwe inshuro eshatu,… | UMUSEKE

Byinshi kuri Papa Sava: Izina ry’impine, igitekerezo cyavuguruwe inshuro eshatu,…

Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava kubera Film y’uruhererekane akinamo yitwa gutya, yatuganirije byinshi ku gitekerezo k’iyi film ndetse n’uburyo yagiye ahura na bamwe mu bakinnyi bayikinamo barimo Ndimbati umaze kuyamamaramo.

Papa Sava akina asetsa

Uyu musore wamenyakanye muri zitandukanye nka Seburikoko, avuga ko igitekerezo cya Papa Sava ubu ica kuri Youtube yakize ashaka kujya akina ibijyanye n’Umuco.

Ngo yari kujya yibanda ku nsigamigani zitandukanye zirimo igira iti “Impama itazakugeza i Kigali uyirira ku Ruyenzi”, “utazi akaraye ifumbwe araza ifu”.

Nyuma yabonye atapfa kubona ibikoresho bijyanye n’ibyo hambere, aza guhindura igitekerezo.

Ngo yifuzaga ko ibi azajya abikora nk’imivugo izajya ica kuri Youtube ndetse ahita ageragereza ku gakino kamenyekanye kitwa ‘Ubyibuha ute unyambuye’, nyuma aza kubona ko bidahagije ni ko guhita afata umwanzuro wo kujya abikinamo Film afatanyije n’abandi.

Izina ry’iyi Film ‘Papa Sava’ benshi bakeka ko ari nk’umupapa w’umwana witwa Sava, avuga ko atari cyo bisobanuye ahubwo ko ari impine y’imvugo Papa du Savoir.

Papa sava avuga ko ajya guhitamo izina papa sava hatekerejwe uburyo bwa gihanzi bugamije gushyira urujijo mu bantu byitwa kuzimiza.

Ati “Papa sava ntabwo ari Se wa Sava ahubwo Papa Sava ni Papa du savoir mu ndimi z’amahanga bivuze umuntu ushobora gushungura ibintu ariko agamije gutanga ubutumwa mu bantu .”

Ngo abantu bakomeje kuyita kwiyumvisha ko iriya nyito iba ivuga umubyeyi w’umwana witwa Sava, ahita ashyira mu ngiro ikifuzo cyabo ahita ashyiramo abakinafilimi b’ababyeyi ba Sava ndetse na Sava ubwe ariko nyuma aza gukuramo uriya mwana.

 

Ndimbati umaze kuba icyamamare bahuye bate?

Ngo bahujwe na Siperansiya bakinana muri Seburikoko, amubwira uburyo uriya mugabo akunda Film, ahita asaba Papa Sava kumushyira muri iriya film.

Icyo gihe bahise batangirana mu gakino ka ‘Ubyibuha ute unyambuye’ ngo abona abikoze neza ahita anamukinisha mu bindi bice byakurikiyeho.

Ngo abakinnyi bamutunguye kubera imikinire yabo muri iriya film ni Digidigi na Marigarita akaba umugore wa Ndimbati muri iriya film.

Nicolas YUSUF
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Papa Sava, Ndimbati na Digidigi rwose mufasha abantu kuruhuka mu mutwe ari nako mukebura rubanda ku bijyanye n’umuco wacu. Mukomereze aho.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *