Byiringiro Lague wifuzwa na Rayon Sports yongere we amasezerano muri APR FC - UMUSEKE
  • 07/06/2020 11:01 32

Byiringiro Lague wifuzwa na Rayon Sports yongere we amasezerano muri APR FC

Rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague wifuzwaga na Rayon Sports yamaze kongererwa amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC. Ku wa  kabiri, tariki ya 12 Gicurasi, 2020 Rayon Sports yashatse gusinyisha Byiringiro Lague, ariko ntibyakunda kuko uyu mukinnyi yabyanze.

Lague

Amakuru  twamenye ni uko uyu munsi bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports barimo Gacinya Dennis bagiye kureba uyu mukinnyi wa APR FC, bamushyiriye amafaranga bakamusaba gusinya.

Nyuma y’uko Rayon Sports igaragaje ko yifuza uri mukinnyi,  APR FC yahise imwongerera amasezerano kugeza mu mwaka wa 2022.

Byiringiro Lague wazamuwe mu ikipe nkuru muri Mutarama 2018, afite ibitego bitandatu muri Shampiyona birimo icyo yatsinze Rayon Sports mu mukino wahuje amakipe yombi mu Ukuboza 2019.

Ntabwo ari uyu mukinnyi wenyine Rayon Sports yifuzaga ahubwo na  Serumogo Ally wo muri Kiyovu Sports nawe ari mubo yifuza.

Ubu Rayon Sports irayoborwa n’Akanama Ngishwanama kagizwe na Muvunyi Paul, Gacinya Chance Denis na Muhirwa Prosper. Aka kanama gafite ububasha bwo gufatanya na Komite Nyobozi mu bikorwa bitandukanye.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *