Byumba: Abana b'inzererezi bariyongereye, ubuyobozi buti "Amashuri natangira ntituzongera kubabona" | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 5:46 16

Byumba: Abana b’inzererezi bariyongereye, ubuyobozi buti “Amashuri natangira ntituzongera kubabona”

Gicumbi- Abana bo ku muhanda mu mujyi wa Byumba bakomeje kwiyongera none bari no gutaka ibibazo bibugarije birimo kuba batabona ibyo barya no kutoroherwa n’imbeho yo muri kariya Karere. Ubuyobozi buvuga ko iki kibazo giterwa no kuba amashuri ataratangira.

Abana bo ku muhanda bakomeje kwiyongera mu mujyi wa Byumba

Aba bana bagaragara muri uriya mujyi by’umwihariko mu tugari twa Gisuna na Gucurabwenge, bamwe mu baganiriye n’Umuseke, bavuga ko ikibabangamiye cyane ari imbeho yo mu ijoro dore ko kariya gace ari kamwe mu duce dukonja cyane mu Rwanda.

Bavuga ko baje mu buzima bwo ku muhanda bahunze ibibazo biri mu miryango y’iwabo birimo inzara n’ubukene ndetse n’amakimbirane y’ababyeyi babo, abandi bakavuga ko baje ari uko iwabo babirukanye.

Umwe muri bo twamwise yagize ati “Njye mama na papa bakundaga kurwana, nijoro papa agakubita mama yasinze, kandi tukaburara, bituma twivira mu rugo tuza hano mu mujyi.”

Aba bana bakunze kugaragara muri uriya mujyi basaba umuhisi n’umugenzi, bavuga ko batungwaga n’ibiryo basigaye muri za Restaurant none ubu bikaba bitagipfa kuboneka.

Bavuga kandi ko no kubona aho barara bisigaye ari imbogamizi “Kuko hari igihe utaha aho waraye ejo ugasanga bahashyize urujyi n’amadirishya, ugatangira gushaka inzu ituzuye mu masaha y’ijoro n’imbeho nyinshi kandi tuba twambaye ikabutura nta n’ibyo kwifubika.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Mwumvaneza Didas avuga ko abana bo ku mihanda bakomeje kwiyongera koko ariko ko ubuyobozi buri gushaka uburyo basubizwa mu miryango yabo.

Ati “Ikibazo gihari gikomeye cyane ni uko amashuri atari yafungura, bava iwabo mu byaro, ahubwo urebye bari kugabanuka.”

Uyu muyobozi avuga ko hari abana bagiye bafata bakabasubiza mu miryango yabo ariko ko bamwe batahatinda ahubwo bahita basubira mu buzima bwo ku muhanda.

Ati “Ikibazo kiri mu babyeyi batabasha gufata abana babo, turi muri iki gihe abana batari ku mashuri, dufite icyizere ko nibatangira kwiga nta mwana uzongera gucaracara mu mujyi wa Byumba.”

Uyu muyobozi avuga ko bigeze gukora umukwabu wo gufata bariya bana, ariko ko batunguwe no kuba hari bamwe bavuga ko ababyeyi bapfuye nyamara bakiriho.

Ngo ijoro iyo riguye bicwa n’imbeho
Ngo amashuri natangira bose bazahita bahava

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Hari akantu nyamara kajya kavugwa gashobora gufasha koroshya kino kibazo. ISANAMITIMA. Hari inzobere zitari nke dufite zize Clinical Psychology, zitanze umuganda, bariya bana n’imiryango yabo bakaganirizwa hitawe ku bikomere byo mu mutima baba bafite, byakemura byinshi. Naho kubaza Gitifu icyo yabikoraho ni ukumurenganya pe! Simpamya ko yafata imodoka ngo abashyiremo ni iwabo ngo ba, anabikoze ntiwaba umuti!

  • Aba bayobozi baratubeshya. Uyu ubivuze koko yerebye aba bana uko bameze? Ese amashuli natangira tukongera kubasanga mu muhanda uwo muyobozi azongera atubeshye iki? Ariko nubundi kuko ataritwe tumushyiraho ntacyo bimubwiye azongera atubeshye.

  • Ndabarahiye aba bana ntibazasubira mu ishuri !!

  • Dore ibi nibyo abazungu birirwa bashinja abanyafrika kubyara indahekana ntagahunda yo guteganyiriza ejo hazaza h’umwana birutwa nuko kubyara wabyihorera niba utaritegura kwita kubana uzabyara aho kugirango ubyare abo udashoboye kurera kugirango gusa wiyereke mu muryango no muri society ko witwa papa

  • Dore ibi nibyo abazungu birirwa bashinja abanyafrika kubyara indahekana ntagahunda yo guteganyiriza ejo hazaza h’umwana birutwa nuko kubyara wabyihorera niba utaritegura kwita kubana uzabyara aho kugirango ubyare abo udashoboye kurera kugirango gusa wiyereke mu muryango no muri society ko witwa papa

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *