CAFConfederationCup: As Kigali ikomeje mu kiciro gikurikiraho nubwo yatsinzwe 3-1 | UMUSEKE

CAFConfederationCup: As Kigali ikomeje mu kiciro gikurikiraho nubwo yatsinzwe 3-1

Umukino utari woroshye nubwo watangiye imibare igaragaza ko As Kigali ifite amahirwe menshi, byahinduye isura mu kibuga As Kigali yihagararaho umukino urangira itsinzwe 3-1.

Umukino wari ukomeye kuri buri ruhande

KCCA yaburaga igitego kimwe igasezerera As Kigali yari yajyanye i Kampala impamba y’ibitego 2-0, itinjije mu izamu ahubwo yabonye kuri mpaga yateye iriya kipe.

Kampala Capital City Authority (KCCA FC) yatangiye neza cyane uyu mukino waberaga kuri St Mary’s Stadium i Kitende kuri uyu wa Gatatu.

Brian Aheebwa ni we witwaye neza cyane mu mukino. Igitego cya mbere yagistinze ku munota wa mbere w’umukino, no ku munota wa 36 atsinda icya kabiri.

As Kigali yari itangiye kureba mu kirere kerekeza u Rwanda, yibaza uko itahukana ikimwaro, KCCA yari imaze kumaramo umwenda w’ibitego isigaje gushimangira intsinzi, mu minota 45 gusa ubwo byari 2-0.

Muhadjiri Hakizimana yaje gusa n’usubiza ikipe y’i Kigali mu mukino, ku munota wa yatsinze penaliti.

Aheebwa, wahiriwe cyane n’umukino, ku munota wa 75 yunzemo atsinda igitego cya 3 cya KCCA biba (3-1).

Imitima yarimo idiha ku mpande zombi, KCCA yakomeje gusatira mu minota 15 ariko biranga umukino urangira ari 3-1.

Ku giteranyo cy’ibitego amakipe yombi aranganya, gusa As Kigali yatsinze igitego cyo hanze byatumye izaba ari yo ikomeza mu kindi kiciro mu marushanwa ya CAF Confederation Cup.

KCCA FC XI: Charles Lukwago, Herbert Achai, Denis Iguma, Joseph Bukenya, Ashraf Mugume, Joseph Kafumbe, Keziron Kizito, Bright Anukani, Samuel Ssenyonjo, Brian Aheebwa.

AS Kigali XI: Bate Shamiru, Christian Ishimwe, Hassan Karera, Janvier Benedata, Hassan Rugirayabo, Rachid Kalisa, Tumaine Ntamuhanga, Eric Nsabimana Muhadjili Hakizimana, Shaban Hussein, Aboubakar Lawal.

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Aba bo ntibagira Imana bagira corona abantu babagabo baratsindwa three nkaho batari mu kibuga ubu se iyo bakinira i Kigali nabwo bagatsindwa bi truwa ntibyari kuba bibaye bi six

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *