Cameroun: Inkuba yishe abajura 18 bari kugabana ibyo bibye | UMUSEKE

Cameroun: Inkuba yishe abajura 18 bari kugabana ibyo bibye

Abajura bakibiswe n’inkuba ubwo bari barimo kugabana ibyo bibye. Muri bo 18 bahise bapfa. Byabereye mu Ntaraya Adamawa mu ishyamba riri ahitwa Toungo muri Cameroun.

Abajura 18 bakubitiwe n’inkuba mu ishyamba bahita bapfa. Bari bicaye bagabana ibyo bibye

Umuyobozi wa Polisi muri ako gace witwa DSP Suleiman Yahya yemeje ayo akuru avuga ko humvikanye urusaku rw’inkuba rukomeye bagiye kureba basanga ni abantu 18 bakubiswe nayo barapfa.

Kariya gace gaturanye na Nigeria kazwiho kuba indiri y’ibisambo bikunda kwambura abantu baca hafi aho.

Umwe mu batuye muri kariya gace avuga ko abajura baje bagafata abantu bakabambura ibyo bari bafite harimo n’amafaranga agera kuri miliyoni 20 z’amafaranga akoreshwa muri Nigeria bita Naira.

Ubwo barimo bayagabanira mu ishyamba rya Toungo inkuba yabakubise hapfamo 18.

Bivugwa ko bayitejwe n’umwe mu bapfumu ukorera muri ako gace nyuma yo bibisabwa n’abaturage bajujubijwe n’abambuzi.

Leadership.ng

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ako ni agahano gato babonye ugereranyije n’igihano kirenze ibindi byose Imana izaha abantu bakora ibyo itubuza.Nukuvuga kubima ubuzima bw’iteka muli paradizo,hamwe no kubima umuzuko w’abantu bapfuye bumvira Imana uzaba ku munsi wa nyuma.Soma 1 Abarorinto 6:9,10 urebe List y’abo bantu batazaba muli paradizo.Gusa abajura baba mu isi ni millions and millions.

  • Haaaaa!
    Aba bakubiswe n’iyo mu myaka ya za 1980, bitaga “Inkuba ya Standard y’i Rwinkwavu” !…

  • Ariko uwo murozi niba ariwe wabakubitishije inkuba nawe yakemuje inabi indi nabi.

    Ko numva afite imbaraga ahubwo iyo abagumisha aho bakaba bananniwe kuhava cyangwa bakajya gushakisha abo bibye bakabibasubiza bakanihana. Nawe si mwiza.

    Kereka rero niba we jta kiza abasha akaba abasha gukora ibibi gusa.

  • Birashimishije

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *