Canada: Byishimo Patrick agarukanye imbaraga zidasubira inyuma mu ndizimbo zihimbaza Imana | UMUSEKE

Canada: Byishimo Patrick agarukanye imbaraga zidasubira inyuma mu ndizimbo zihimbaza Imana

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana, Byishimo Patrick uba muri Canada avuga ko muntumbero afitemu muziki we akora wo kuramya no guhimbaza Imana ari ukugeza ubutumwa ku isi yose,yeruye ko agiye gukora adahagarara nk’uko yajyaga abikora.

Byishimo Patrick umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana utuye muri Canada

Ni umuhanzi urambye mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana yatangiye afite imyaka 10, azamukira mu rusengero ayobora indirimbo muri Korali, Imana iza kumuhishurira impano ye y’ubuhanzi n’ubwanditsi bw’indirimbo.

Hari indirimbo nyinshi yagiye yandika akaziririmbirandetse n’izo yahaye abandi bahanzi mu zihimbaza Imana bakazishyira hanze.

Byishimo Patrick azwi cyane muri Kenya na Tanzaniya kubera indirimbo yahereyeho yitwa “Najua alimaliza yote” yasohoye mu mwaka wa 2018, iri muzafunguye urugendo rwaguye muri muzika ye.

Azwi kandi mu ndirimbo nka ‘Yesu aranzi’ yakoranye na Gentil Misigaro, ‘Unyuhagire’, ‘Shira ubwoba’, ‘Ubuntu bwawe’ yaaherukaga gukora muri Nzeri 2020.

Nyuma yo kumara umwaka adashyira hanze indirimbo nshya, Byishimo Patrick yabwiye UMUSEKE ko agiye gukora adahagarara nk’uko yajyaga abikora.

Ku ikubitiro yasohoye indirimbo yise “Ndakomeye” yitsa ku mirimo, ineza n’uburinzi bw’Umwami Yesu Kristo.

Inyikirizo yayoigira iti ” Ndakomeye komfite Imana itegeka bikemera bikemera imisozi ayihindura ibibaya munyanja imiraba nayo iramwemera.”

Hari aho yongera ati ” Iyo yuguruye ntawubasha kugara kandi iyo yugaye ntawubasha kugurura iyavuze oya ntawasubiza yego kandi iyavuze yego ntawasubiza oya.”

Byishimo Patrick yarasanzwe akora muzika ariko adahozaho, kuri ino nshuro yadutangarije ko agiye gukora muzika ihimbaza Imana muburyo bwo guhozaho, akaba ashingira ku impamvu imwe yo kuba yarabonye umujyanama uzamufasha aho yarasanzwe afite intege nke.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *