CHAN2020: Amavubi yambariye urugamba agomba kudwinga Uduca tw’i Lomé | UMUSEKE

CHAN2020: Amavubi yambariye urugamba agomba kudwinga Uduca tw’i Lomé

Ni umukino wo gupfa no gukira, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda irakina nta yindi mibare iri mu mitwe y’abakinnyi uretse kuba yabona amanota atatu, kuri Togo byashoboka ko inganyije na Uganga igatsinda Maroc hasigara imibare yo kureba muri izo eshatu uko zatsindanye n’ibitego zirushanwa kuko zaba zifite amanota 4 zose.

Abakinnyi b’Amavubi basuye ikibuga baza gukiniraho na Togo

Mu mibare habamo ibyo bita korasha igihe ikibara n’ibirwa bigabanyika, kuri uyu wa Gatatu kuroshya imibare mu itsinda C ririmo Amavubi y’u Rwanda, Uduca twa Togo, Intare za Atlas zo muri Maroc ndetse n’Imisambi ya Uganda inzira ni imwe.

Maroc itsinze Uganda urugendo rwo gukomeza ku Misambi rwaba rurangiye. Izi kipe zirakinira kuri Stade de la Réunification i Yaounde ku isaha ya saa 21h00.

Igihe Imisambi yaba yihagazeho igatungura Maroc byaba bibaye ihurizo, hategerezwa ibiva ku muni w’u Rwanda na Togo, kuko Uganda iraba igize amanota 4 inganya na Maroc. Kunganya hagati ya Uganda na Maroc ntacyo bifasha ikipe y’i Kampala irahita ihambira n’ubundi, yaba ifite amanota 2 naho Maroc ifite 5 yahita izamuka.

Amahirwe menshi muri iri tsinda afitwe na Maroc ubu ifite amanota 4.

Uduca twa Togo twagurutse kimwe n’Amavubi abakinnyi bava i Yaounde umukino utoroshye urakinirwa muri Km 308.4 uvuye aho imikino ibiri ya mbere yakiniwe, ku isaha ya saa tatu barakinira kuri Limbe Omnisports Stadium.

Umutoza Mashami Vincent we n’abakinnyi nta yindi mibare, kudatsinda umukino ni ukwinanirwa. Amavubi anganyije yagira amanota 3 bigaha amahirwe make Togo yaba igize amanota 4, igategereza ko Maroc itsinda Uganda bikazamukana.

Amavubi atsinze uyu mukino arahita iasanga ikipe enye zamaze kubona itike ya 1/4 cy’irushanwa.

Ibyishimo ku bakinnyi ba DRCongo nyuma yo kubona itike ya 1/4

 

Haravugwa ibiki?

Amavubi ntafite Iradukunda Jean Bertrand wagize ikibazo cy’imvune. Uyu mukinnyi yagonganye na mugenzi we mu myitozo avunika mu ivi.

Umutoza Mashami Vincent yagize ati ”Tugomba kuba mu bihe byacu byiza kugira ngo turangize iyi kipe (Togo). Twashyize imbaraga mu busatirizi, twizeye intsinzi mu minota 65 y’umukino, ndizera ko tuza gutsinda ibitego.”

Yabibwiye Abanyamakuru mbere y’umukino, gusa uyu mutoza yakunze kunengwa kugarira kuruta gutaha izamu. Izamu ry’amavubi rirera ariko na ba rutahizamu b’Amavubi ntibarinjiza igitego mu mikino ibiri bakinnye.

Togo ntabwo ari agafu k’imvugwarimwe, yatsinze Uganda 2-1 mu mukino uheruka, kandi yerekanye urwego rwo gutsinda ikipe iyo ari yo yose.

Haribazwa niba u Rwanda ritera intambwe mu kirenge cya Congo zombi, Kinshasa yazamutse ifite amanota 7 na murumuna wayo Brazaville yazamutse ifite amanota 4 mu itsinda B.

Cyangwa se, Mali yazamukanye 7 na Camerron yakiriye irushanwa yazamukiye ku manota 5.

Nabwo ni ukubyakira igihe u Rwanda rwananirwa gutsinda rugakurikira izindi kipe 4 zatashye, zirimo Niger itahanye amanota 2, inganya na Libya,  mu itsinda B na Burukina Faso yatahanye amanota 4 cyangwa Zimbabwe) yacyuye 0 n’umwenda w’ibitego 4.

Congo Brazaville na yo yazamutse
Limbe Omnisports Stadium iri muri km 300 zirenga uvuye i Yaounde
Abakinnyi b’Amavubi bapimwe Covid-19 kandi bose basanze ari bazima
Amavubi ntafite Iradukunda Jean Bertrand wavunitse

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ngaho se nabikore abadwinge!byaba ari agashya amavubi akoze,twamenya ko agifite urubori!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *