CHAN2021: Mashami Vincent yavuze icyo azakora ngo Amavubi atsinde Uganda | UMUSEKE

CHAN2021: Mashami Vincent yavuze icyo azakora ngo Amavubi atsinde Uganda

Umutoza Mashami Vincent Abanyamakuru bamubajije uko atekereza umukino w’Amavubi azakinamo na Uganda Cranes kuri uyu wa Mbere, ababwira ko ari umukino utandukanye n’indi, ariko atanga ikizere cyo kuwutsinda.

Amavubi ategereje umukino wa Uganda uzaba kuri uyu wa Mbere

Mashami avuga ko ibanga ry’umukino wa Uganda ari na wo Amavubi azaheraho mu itsinda C ry’Irushanwa ry’Igikombe cya Africa ku makipe y’ibihugu agizwe n’abakinnyi bakina imbere (CHAN2021), ari ugukina neza, nta gitutu kuva ku munota wa mbere kugera ku wa nyuma.

Ati “Tugomba gukina neza kuko tugomba gukorana, tukirinda amakosa mu kibuga, buri wese agafasha undi mu kibuga, tukagerageze kwitwara neza no gutsinda.”

Yavuze ko umukino wo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021, saa tatu z’ijoro (21h00) uzaba utandukanye n’indi yose yabanje.

Umutoza Mashami yagize ati  “Ariko ndizera ko tuzabona umusaruro mwiza uzazamura ikipe tukibagirwa byose byabaye mu myaka 9 ishize.”

Tuyisenge Jacques uzaba uyoboye bagenzi be avuga ko batazita ku gitutu cy’Abanyarwanda.

Yabwiye Abanyamakuru ati “Abafana bagomba kudushyiraho ‘pressure’ (igitutu) ngo tubashakire iyo ntsinzi, ariko navuga ko nkatwe nk’abakinnyi tudakwiye kuyigenderaho kugira ngo itazadukoresha amakosa mu kibuga, numva ko ari cyo k’ingenzi.

Icyo nasaba Abanyarwanda muri rusange badushyigikire nk’uko basanzwe babikora, natwe turi hano ngo tubashakire ibyo byishimo.”

Itsinda C ry’Amavubi ririmo Uganda, Maroc na Togo bazakinira kuri Stade de la Reunification i Douala.

Amavubi yanenzwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga bayashinja kujyana muri Cameroon imyambaro “ishaje nubwo ntacyo ubuyobozi bwabivuzeho”.

Imibare igaragaza ko Uganda yatsinze inshuro nyinshi mu mikino yayihuje n’u Rwanda. Bakinnye imikino 32, muri yo Uganda yatsinze imikino 14, u Rwanda rustinda 10 amakipe yombi anganya 8.

Irushanwa ryatangiye ku wa Gatandatu tariki 16 Mutarama 2021 Umukino Cameroon yatsinze Zimbabwe 1-0. Muri iryo tsinda Mali itsinda Burkina Faso 1-0.

Mu itsinda rindi Libya yakinnye na Niger, DR.Congo arahura na Congo Brazzaville. Mu itsinda C, ku wa Mbere hazabanza Maroc na Togo (18h00), U Rwanda na Uganda (21h00).

Umutoza Mahami Vincent hagati yakoranye ikiganiro n’Abanyamakuru ari kumwe na Jacques Tuyisenge uzayobora bagenzi be

 

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ubundi se izo strategies wize ubu ko utazikoresheje no muyindi mikino, Mackesntry ngo yanze ko umwungiriza ngo azana jimmy Mulisa, ngo none arakwekereka ko udakwiye gutoza no mu cyiciro cya 2, ubwo rero nawe wiyerekane kuko ako kaba aragasomborotso. Gusa njyewe mbona Eric nshimiyima yatoza amavubi haba amato namakuru, ndamwemera pee, ubwo ejo uzaba uzana za excuses ngo mwariye ibiryo birimo umunyu mwinshi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *