CHAN2021: U Rwanda na Uganda birangiye ari 0-0, amahirwe yabonetse igitego kirabura | UMUSEKE

CHAN2021: U Rwanda na Uganda birangiye ari 0-0, amahirwe yabonetse igitego kirabura

Umukino wa mbere w’u Rwanda muri CHAN 2021, Amavubi ari gukina na Uganda Cranes, umukino urimo ishyaka urangiye nta kipe itsinze indi (0-0).

Amakipe yombi yagiye abona amahirwe ariko nta iraretsinda indi (Photo Radio 10 Twitter)

Umukino wabereye kuri Stade de la Réunification i Douala muri Cameroon, igice cya Mbere cyarangiye ari 0-0.

Ku munota wa 66, Rachid Kalisa yagize imvune ikomeye asimburwa na Eric Nsabimana. Undi mukinnyi wavuyemo ni Danny Usengimana na Djabel, basimbuye Muhadjir na Iradukunda.

Uyu mukino wo mu itsinda C wabanjirijwe n’uwahuje Maroc yatsinze Togo 1-0. Igitego cyatsinzwe na Yahya Jabrane.

Muri iri tsinda Maroc irariyoboye n’amanota 3, Uganda n’u Rwanda zifite inota 1 na Togo ifite 0.

Abakinnyi babanjemo

U Rwanda XI: Olivier Kwizera, Fitina Omborenga, Ange Mutsinzi, Manzi Thierry, Emmanuel Imanishimwe, Olivier Niyonzima, Kalisa, Iradukunda, Muhadjir Hakizimana, Nshuti Savie na Tuyisenge Jacques

Uganda XI: Kukwago, P.Willa, Mujuzi, Mbowa, Kayondo, Sekajugo, Anukani Watambala, Ojera, Kagimu na M. Karisa

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Imana ishimwe ko twanganyije na Uganda,ba bangamwabo ntitwari kubakira kuri social media,dore ko ibintu byose baba babigize politique.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *