Charly& Nina bavugwagaho gutandukana bagiye gutaramira abaturarwanda – UMUSEKE
  • 29/09/2020 12:21 53

Charly& Nina bavugwagaho gutandukana bagiye gutaramira abaturarwanda

Itsinda rigizwe n’abakobwa babiri Charly na Nina rigiye gutaramira abaturarwanda mu bitaramo by’iserukiramuco rizwi nka Iwacu Muzika Festival bitambuka ku Television Rwanda.

Charly na Nina bagiye kuza muri Iwacu Muzika Festival

East African Promoters itegura ibi bitaramo, yatangaje ko aba bakobwa ari bo bakurikiye gutaramira abaturarwanda muri biriya bitaramo biba mu mpera za buri cyumweru.

Aba bakobwa bakunzwe mu ndirimbo zinyuranye, bari bamaze iminsi bavugwaho ko bashobora kuba baratandukanye cyangwa batakijya imbizi kuko badaheruka gushyira hanze indirimbo nk’uko babikoraga mu bihe byatambutse.

Charly na Nina kandi bakundaga kugaragara mu bitangazamakuru, bari bamaze iminsi ntawubaca iryera kuri television zinyuranye, ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ngo abumve mu biganiro kuri za radiyo.

Ibi ni byo byatumaga abantu bibaza ibyabo mu gihe bari basanzwe bumva ibihangano bishya byabo dore ko indirimbo yabo iheruka kujya hanze ari ‘Ibirenze ibi’ yasohotse mu mezi atandatu ashize.

Bagiye gutaramira Abaturarwanda nyuma ya Makanyaga Abdul wazamuye umutambiko w’urukiramende rwo gushimisha abaturawanda muri ibi bitaramo bya Iwacu Muzika Festival kubera uburyo yabataramiye benshi bakomeje kuvuga ko ari we wa mbere mu bamaze gususurutsa abantu muri ibi bitaramo.

Abandi bahanzi bagarukwaho ko bashimishije abantu muri ibi bitaramo, ni Bruce Melody wanafunguye ibi bitaramo, Mani Martin na Patient Bizimana uririmba Gospel.

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Byiza cyane twari tubakumbuye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *