*Club Africain ngo ifite intego yo kwibabaza ariko bagasezerera APR FC
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri Club Africain yo muri Tunisia yakoze imyitozo ya nyuma itegura umukino ubanza wa Total CAF Champions League ugomba kuyihuza na APR FC kuri uyu wa gatatu tariki 28 Ugushyingo 2018 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Umutoza Chiheb Ellili nyuma y’imyitozo
Ni imyitozo yakoreye kuri Stade ya Kigali izaberaho uyu mukino nkuko amatego ya CAF abigena. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, umutoza mukuru Chiheb Ellili yavuze ko yiyiziho gukina ashaka gutsinda ko kandi ari na byo amaze iminsi atoza abakinnyi be.
Ati “Njye mfite amateka yo gukina nshaka gutsinda, nibyo mpora mbwira abakinnyi mu myitozo, buri gihe tuba dushaka gutsinda gusa kubigeraho bisaba imbaraga no kubabara cyane ari na byo tuzagerageza mu mukino na APR FC.”
Akomeza avuga ko nubwo APR FC atayifiteho amakuru menshi ko azi ko ari ikipe ikomeye .
Ati “Ni ikipe nziza nubwo tudafite amakuru kuri yo ariko turabizi ko ari ikipe ikomeye, ifite amateka, ikina cyane isatira gusa nta makuru tuzi icyo tuzi ni uko dufite ikipe ifite ubunararibonye bwo guhagarara ku izina ryacu.”
Chiheb Ellili yavuze ko intego y’uyu mwaka ari ugukina mu matsinda ya nyuma y’iri rushanwa kandi kubigeraho bisaba kubanza kurenga APR FC.
Abajijwe ku mutoza w’umunya Tunisi Nizar Khanfir wigeze gutoza mu Rwanda APR FC niba hari icyo yamubwiye kuri yo, yavuze ko amuzi ariko atibukaga ko yanyuze mu Rwanda.
Ati “Ndamuzi ni inshuti yanjye ariko ubu ntabwo ari muri Tunisia ari muri Qatar niho ari gukorera ariko mvugishije ukuri kose sinibukaga ko yanatoje muri iki gihugu. Sinigeze mubaza ibyerekeye APR FC tuzakina.”
Umukino wo kwishyura uzabera muri Tunisia tariki 4 Ukuboza 2018.

Yaritsize ngo bazibabaza ariko basezerere APR FC

Iyi kipe ifite abakinnyi ngo bahora batozwa gutsinda

Imyitozo bayikoreye kuri Stade de Kigali aho umukino uzabera

Abasifuzi na bo basuzumye ko imitsi y’amaguru imeze neza ngo batazasigwa umuvuduko n’abakinnyi

Club Africain ni ikipe imenyereye amarushanwa nyafurika
Yvonne IRADUKUNDA
UMUSEKE.RW
1 _
Uyu mutoza ariyemera. Ndi umurayon ariko nkurikije uko uyu mutoza yiyemera ashobora gutunga agakubitwa byinshi. Harya sinumvise ngo iwabo Bari ku mwanya was 4? Natuze umupira uridunda