China yohereje icyogajuru kuri Mars kizagenda amezi 7 | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 6:51 51

China yohereje icyogajuru kuri Mars kizagenda amezi 7

Kuri uyu wa Kane, u Bushinwa bwohereje icyogajuru ku mubumbe wa Mars, bikaba biteganyijwe ko kizagerayo muri Gashyantare umwaka utaha wa 2021 ni ukuvura ko kizakora urugendo rw’amezi arindwi (7).

I icyogajuru cyahagurukanye ingufu nyinshi

Ni misiyo ya mbere u Bushinwa bukoze bwigengaho yo kujya ku wundi mubumbe, igamije kwerekana ubudahangarwa bw’iki gihugu mu ikoranabuhanga n’ubushake mu kurizamura.

Iki cyogajuru cyahagurutse ku isaaha ya 04:41 ku gihe ngengamasaha bikaba byari saa 12:41 zo muri kiriya gihugu, cyahagurukiye rwagati ku kirwa cya Hainam cyo mu majyepfo ya kiriya gihugu.

Biteganyijwe ko iki cyogajuru kizagera kuri Mars muri Gashyantare umwaka utaga wa 2021, kikazamara iminsi 90 gikora ubutumwa bwakijyanye kuri uriya mubumbe.

Liu Tongjie umuvugizi w’ubu butumwa, yavuze ko hari imbogamizi z’uko kiriya cyogajuru nikenda kugera kuri Mars kizaba kigenda gahoro kubera imiterere ya hariya kuri uriya mubumbe.

Avuga ko ubwo kizaba cyururuka kuri uriya mubumbe kizaba kigenda gahoro ku buryo ari igikorwa kizafata amezi abiri n’igice.

Kiriya cy’u Bushinwa kizaba gishakisha bimwe mu bikekwa kuri uriya mu bumbe nko kuba hari amazi n’urubura.

Leta Zunze ubumwe z’Abarabu na zo ku wa mbere zohereje icyogajuru ku mubembe wa Mars kigiye gusuzuma ikirere cyawo.

Leta Zunze za America na zo mu mezi ari imbere zizohereza icyogajuru kizajyana imodoka idasanzwe nini kandi iremereye izoherezwa na NASA kugira ngo isuzume iby’uriya mubumbe.

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *