Chorale ADEPR NAMUR yasohoye indirimbo 'Mu Bwihisho' itanga ihumure | | UMUSEKE
  • 05/08/2020 12:53 40

Chorale ADEPR NAMUR yasohoye indirimbo ‘Mu Bwihisho’ itanga ihumure

Kolari Chorale ADEPR NAMUR igizwe n’Abanyarwanda n’Abarundi baba mu Bubiligi, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo ya mbere bise ‘Mu Bwihisho’ itanga ihumure ku bantu kubera icyorezo cya COVID-19.

Baririmba banicurangira

Indirimbi ‘Mu Bwihisho’ ije mu gihe isi ihanganye na Coronavirus. Abaririmba iyi ndirimbo bashimira Imana uburyo yabarinze bakabasha kubona ubwihisho muri ibi bihe bigoye

Hari aho baririmba bagira bati “Waduhaye Amahoro yawe Mana udukiza ubwoba bw’ibiteye ubwoba, ibitero by’umubi wabitesheje agaciro abantu igihumbi baragwa turacyira, usumba byose twagize ubuturo mu ihema ryawe nta kibi cyatugezeho.”

Jean Pierre NDAYISENGA ureberera inyungu z’iriya Chorale yabwiye UMUSEKE ko amagambo ari muri iyi ndirimbo akubiye mu gitabo cya Zaburi igice cya 91.

Ati “Ikaba ari Zaburi ihumuriza kandi ivuga ukuntu Uwiteka arinda abantu be  bakaba amahoro. Bihura kandi neza n’ibihe turimo aho dukeneye ihumure riva ku Mana. Niba turiho ubu si imbaraga zacu, Uwiteka yarahabaye akwiye kubishimirwa, yaraturinze kandi yatubereye UBWIHISHO.”

Akomeza avuga ko bifuza ko umunsi umwe baza gutaramira mu Rwanda gusa nyuma y’uko Isi yaba yongeye kuba nyabagerwanda.

Ati “Igihe bizaba bishoboka ko iki cyorezo cya Covid19 gicika tuzicara nk’abaririmbyi tubiganireho, kuko buri wese aba yifuza kugaruka mu rugo.”

Namur Chorale ishinzwe vuba imaze imyaka ibiri gusa, ikora umurimo w’ivugabutumwa ibinyuze mu ndirimbo igizwe n’abaririmbyi 11, ikaba ikorera mu Bubiligi mu mujyi wa NAMUR ari wo murwa mukuru wa WALLONIE (igice cy’u Bubiligi gikoresha igifaransa).

Iriya Chorale irateganya kandi gushyira hanze indirimbo yabo ya kabiri shya  yitwa ‘YEGO’ mu minsi mike iri imbere.

Ni indirimbo yabo ya mbere
Bareteganya gusohora iya kabiri
Baba mu Bubiligi ariko ngo barifuza kuzaza gutaramira Abanyarwanda

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Iby’amadini birasetsa.Mu Bubirigi,naho haba idini yitwa ADEPR,itandukanye na ADEPR yo mu Rwanda.
    Muli iyo dini ya ADEPR/Belgium,usangamo n’uwahoze ayobora ADEPR mu Rwanda muli 1994,witwa Pastor Joseph Nsanzurwimo,ushinjwa genocide.Muli 1994,ADEPR yatanze umusanze wa 10 000 Frw mu gushinga RTLM.Byerekana ukuntu amadini yo mu Rwanda yagize uruhare rukomeye muli Genocide.Nyamara yitwa ko akorera Imana.Kuva na kera,usanga amadini akorana cyane n’abanyepolitike,nyamara Yesu yarabujije abakristu nyabo kwivanga mu byisi,cyanecyane politike.
    N’uyu munsi usanga amadini akorana cyane n’abanyepolitike mu Rwanda.

  • @ Rwabukumba,urakoze cyane.Bamwe bibeshya ko ari abantu ku giti cyabo bakoze genocide.
    Ngo ntabwo ari amadini.Sibyo na gato.Amadini yagize uruhare rukomeye muli genocide.Nawe nyumvira idini yatanze umusanzu wo gushinga RTLM.Urundi rugero,mu minsi ishize abakuru ba ADEPR mu rwego rw’igihugu,barafunzwe bose bazira kunyereza 3 billions/milliards FRW.Warangiza ukavuga ngo iyi dini yaturutse ku Mana?Ngo yuzuye umwuka?Kuvuga ngo si amadini yakoze genocide,ahubwo ni abantu ku giti cyabo,ni nko kuvuga ko “atari Leta y’Abatabazi yakoze genocide,ahubwo ni abantu ku giti cyabo”.Rwose tuge tuvugisha ukuri,amadini yakoze genocide,guhera muli 1959.Uko niko kuri.

  • Kuba waratanze 10.000frw muri radio RTLM lisiti irahari baose tuzabafunge rahira ko urwo rubanza rutazahitana benshi? Gusa ibi bya ADEPR mu bubiligi ni umuti wamenyo ese kuki batajya mumadini abadive abaporoso basanzwe hano mu bubiligi bakajya kwishyira mu kato? ngo ADEPR mu bubiligi?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *