Muneza Christopher yatwemereye ko afite umukunzi bamaranye imyaka itatu bakundana ariko uyu mukobwa ngo ntiyashakaga ko bakundana kuko uyu muhanzi yari icyamamare. Ibintu bidasanzwe ubundi kuko ubundi kwamamara ari iturufu mu gutereta.

Umukunzi aramufite ariko ngo ntarageza igihe cyo kumutangaza
Christopher ntakunze kuvugwa mu nkuru z’urukundo ubwe, nubwo indirimbo ze hafi zose arirwo zibandaho. Akenshi iyo yabazwaga ibi yavugaga ko nta mukunzi afite, ubundi ko ntacyo yasubiza ariko mu cyumweru gishize yatangaje kuri Radio Rwanda ko amufite banamaranye igihe.
Iri banga rye yamaranye imyaka itatu yabwiye Umuseke ko igihe kitaragera kandi ngo atangaze n’umukobwa bakundana kuko uyu mwali atabishaka.
Ati “Hashize imyaka 3 dukundana ariko kuba mvuze ko dukundana ntabwo byatuma mutangaza mu binyamakuru mvuga uwo ariwe kuko twese nta numwe ubikunda rero turabyirinda cyane”.
Yatubwiye ko icyamukuruye kuri uwo mukobwa ari uko ateye, uko yakira ibintu n’uko atuje.
Ngo ni umukobwa udakunda karabaye na byacitse udashidukira ibigezweho kandi udakunda amafaranga.
Avuga ko umukunzi we atandukanye n’abandi bakobwa benshi ngo usanga bifuza kubaho ubuzima nk’ubwo babona muri cinema.
Christopher w’imyaka 23 yatubwiye ko umukunzi we afite imyaka 22.
Ajya kumutereta ngo icyamugoye cyane ni uko ari umu-Star kuko uyu mukobwa ngo we atigeraga yumva yakundana n’umuntu uzwi cyane.
Yatubwiye ko rimwe bavuganaga akumva bimeze neza ubukurikiyeho akumva umukobwa yahindutse bikamusaba gutangira.
Ati “yarambwiraga ati erega ibintu ukora (muzika) ntibyashoboka ko nkukunda….…..Byansabye kumwemeza ko njyewe Christopher ntandukanye n’ubu-Star bwanjye gusa nyuma yampaye umwanya abitekerezaho abona ko ntacyo bitwaye”.
Umukobwa ukundana na Christopher kugeza ubu aracyazwi nawe cyangwa n’inshuti ze gusa. Wowe waba umuzi?
Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW
6 _
Ibaze koko ariko abahanzi bo mu Rwanda muzi kwibeshyera koko!! ni nde wakubeshye se ko urumu STAR!! UMUSITARI UTAZWI BYIBURA NO MU RWANDA HONYINE NGO URU MU STAR, HARAHO WAGERA WAGERA MU RWANDA WAVUGA NGO CHRISTOPHER NTIBANAMENYE NGO NIBIKI? UMU STAR WUMUKENE SE ABAHO, URAMBABAJE
Kub’umustar w’umukene byo birashoboka kuko na Yezu yabay’umustar numero ya mbere ku isi kandi ari nta n’urupfumuye yigeze atunga mu mufuka we. Aba banywatabi bacu bo bazi kokub’umustar ari ukudefiriza umusatsi, ugashyiraho amaherena, ukivugish’ikinyarwanda nk’aho ari ururimi rwawe rwa kabiri ubundi ukajya kuri computer ikagukorer’icytw’indirimbo zigezweho.. Ninde uzigeza kuri Soso Mado cyangwa Mimi la Rose ariwe Nyakubahwa Sebanani Andre? Inkorabusa zibagar’amateke koko.
Ariko nawe birere wigereranya umucunguzi wacu yezu kristu naba ba star tuvuga! Yezu ngo yarumukene ntanurupfusha yagiraga/ yahinduye amazi divayi ngo n’umukene haaaaaa, /Yezu wahinduye wafashe ifi 2 akazihinduramo amafi atabarika abantu ibihumbi n’ibihumbi bakarya ngo n’umukene? Yezu wazuye abapfuye ngo n’umukene? Yezu yari imana kandi ibyo kw’isi byose byari bye. Wigereranya Yezu rero n’abana b’abantu.
Biragaragara ko mudakurikirana ibihangano byuyu muhanzi. Njyewe nemerako buri Generation igira abayihagarariye mubijyanye nimyidagaduro kandi kuba utamukunda ntibivuzeko benshi bari mukigero nkicye batamukunda.
Njye ndumva rero kuvuga ngo ba Sebanani nabandi,Igihe cyabo cyararangiye nkuko Padiri yabivuze ngo ibihe bihora bisimburana iteka. Rwose uyu muhungu numusitari kandi nibikorwa yagezeho birahagije kurwego rwe kuko namwe mumuvuga mushobora kuba mutazi ubushobozi uko bungana.
Njyewe Nkwifurije gukomeza gutera imbere kandi nuwo mukobwa Imana izabagende imbere urukundo ryanyu iruhe umugisha.
Murakoze
Aba Stars baransetsa.Ngo baba bari mu rukundo.Nyamara iyo bamaze guhaga abakobwa mu gitanda,barabata bagafata abandi.Ibyo se nibyo mwita URUKUNDO?Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe gusa uwo tuzabana binyuze mu mategeko.Bible ivuga ko abasambanyi bose batazaba mu bwami bw’imana.Bisome muli 1 Abakorinto 6:9,10.Nubwo bikorwa na Millions nyinshi z’abantu.Iyo bapfuye biba birangiye batazazuka.This is a spiritual myopia.Ni ukutareba kure kugirango uzabone ubuzima bw’iteka muli paradizo.
HHHH.YEGO MU STAR WARUSHYE.NISHURI HARYA YARARIRANGIJE? NTA MUSTAR W,UMUSWA UBAHO CYOKORA ARAJYERAJYEZA ARIKO NTAHO ARAJYERA